RFL
Kigali

Umuhanzi Mr Eazi yamaze amatsiko abibaza aho yahuriye n’umukunzi we w’umuherwekazi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/11/2018 9:02
0


Urukundo ruri hagati y’umuhanzi Mr Eazi n’umuherwekazi Temi Otedola rwakunze kwibazwaho na benshi. Bamwe mu bakunzi b’umuziki bavuga ko uyu muhanzi Mr Easi yishakiye umuterankunga ariko ngo si ko kuri.



Abafana benshi b’umuziki wo muri Nigeria bibazaga aho Temi umukobwa ufite se w’umuherwe ukomeye muri iki gihugu Femi Otedola  yaba yarahuriye n’umuhanzi Mr Eazi .Uyu mukobwa w’umuherwekazi ubusanzwe ni umunyamideli akaba n’umunyamakuru wandika kuri iyi mideli ku rukuta agaragarizaho ibitekerezo bye (fashion blogger)

Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Eazi w’umunyamahirwe yeruye yemeza ko yahuriye n’uyu mukobwa w’umuherwekazi mu gitaramo cyari cyabereye mu mujyi wa London  mu Bwongereza.Ni igitaramo cyari cyateguwe na DJ Cuppy,uvanga imiziki wari watumiye Mr Eazi bari basanzwe bari inshuti zisanzwe.Uyu muDJ yari asanzwe ari murumuna w’uyu Temi Otedola usigaye ari umukunzi wa Mr Eazi ariko icyo gihe nta numwe wari uziranye n’undi yaba Mr Eazi cyangwa uyu Temi Otedola.

 

 Mr eazi n'abavandimwe bombi  

Dj Cuppy wari wateguye igitaramo yagombaga kijya ku rubyiniro akereka abafana icyo yabateguriye yahagurutse ku meza yari yicaranyeho na Mr Eazi biba ngombwa ko Mr Eazi yicarana na Temi wari waje gushyigikira murumuna we.

Mr Eazi yagize ati”Dj Cuppy wari wantumiye ntiyifuzaga ko mpura na mukuru we Temi ,yatumiye mukuru we ,arantumira.mu gihe mukuru we yazaga ,DJ Cuppy yari yatangiye akazi ke ko kuvanga imiziki ,rero mukuru we Temi yaje aho twari twicaye twisanga arinjye na we gusa.Birumvikana ugomba kwiga kubana n’abantu ,rero naramubwiye nti wiriwe,amakuru? Nitwa Mr Eazi

Nyuma y’iki gihe aba bombi bakomeje kuvugana bigera n’aho bose bagwa mu rukundo .Kuri ubu Temi Otedola  umukobwa w’umuherwekazi na Mr Eazi umuhanzi w’umunyempano w’umunyanigeria  ni abakunzi batabihisha uwo ariwe wese.

Legit.ng     

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND