RFL
Kigali

Umuhanzi Marchal Ujeku yatangiye kwigisha abanyarwanda uririmi ruvugwa ku Nkombo-VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/01/2016 16:32
3


Marchal Ujeku ukomoka ku cyirwa cya Nkombo giherereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi afite intego yo kumenyekanisha ‘Nkombo’ku isi hose yifashishije ubuhanzi akanabwifashisha yigisha abanyarwanda batazi ururimi ruhavugwa kurumenya.



Nyuma y’uko indirimbo ye  yise ‘Bombole Bombole  iri mu rurimi rw’Amahavu(ruvugwa n’Abanyenkombo) yishimiwe n’abatari bake ndetse benshi bakamusaba ko yashaka uko yayibasobanurira mu Kinyarwanda, kuri ubu Marchal Ujeku yasubije icyifuzo cy’abakunze iyi ndirimbo ye ,ayongeraho amagambo y’ikinyarwanda(sous-titres).

Marchal Ujeku yatangarije inyarwanda.com impamvu yamuteye gukora iki gikorwa n’icyo abona bizamara. Ati “ Abantu benshi bakunze Bombole Bombole banagenda babingaragariza mu biganiro byose nagiye ngirana n’itangazamakuru ariko bakansaba ko nayibasobanurira mu Kinyarwanda. Nyuma yo kubisabwa na benshi nagize igitekerezo cyo gushyira  munsi y’amashusho yayo,  amagamabo ayisobanura mu Kinyarwanda.”

Marchal Ujeku

Marchal Ujeku wiyemeje kumenyekanisha Nkombo abinyujije mu buhanzi

Yongeyeho ati “ Bizafasha abayikunze bose kuyisobanukirwa. Nubwo ariyo yonyine maze gushyira hanze ariko yagize akamaro cyane kuko hari abantu batangiye kugira amatsiko yo kumenya Nkombo no gushaka kujya kuhasura. N’izindi ndirimbo nzakora ziririmbye mu Mahavu, nzajya nzishyiraho amagambo azisobanura mu kinyarwanda, bityo buhoro buhoro abanyarwanda bazagenda biga amagambo amwe n’amwe y’ururimi ruvugwa ku Nkombo, abazahajya cyangwa bakajya bamenyana n’abantu baho bakabasha kuganira ntankombyi nkuko nanjye nubwo mvuga  ikinyarwanda  ntategwa, nakize mfite imyaka 12.”

Uretse gushyiraho amagambo y’ikinyarwanda agendanye n’ibizajya biba bikubiyemo mu ndirimbo ze, Marchal Ujeku arateganya no kujya anashyiraho amagambo y’icyongereza. Ati “ Nterwa ishema no kuba ndi umwe mu bakomoka ku Nkombo, niteguye kuhamenyekanisha uko mbishoboye kose kandi ku isi hose. Gushyiraho icyongereza nabyo bizafasha abanyamahanga kubasha gusobanukirwa ibikubiye mu ndirimbo zanjye ziririmbye mu Mahavu.”

Bombole Bombole niyo ndirimbo ya mbere Marchal Ujeku kugeza ubu yashyize hanze . Arateganya gushyira hanze ibindi bihangano bifite umwihariko ndetse akarushaho no kumenyekanisha injyana ya “Saama Style”yahimbye.

Reba hano amashusho ya ’Bombole bombore ‘isobanuye mu Kinyarwanda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa8 years ago
    Courage kabisa. Hakenewe abandi bahanzi nkawe bazana ibintu byihariye
  • Hirwa8 years ago
    Komereza aho
  • ngirumpatse jean8 years ago
    mwana wee anayinji igiha muza nani nkiyinji muza kandi komerezaho muze nagusimire nani nyo ndi hano umu ulk





Inyarwanda BACKGROUND