Marchal Ujeku ukomoka ku cyirwa cya Nkombo giherereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi afite intego yo kumenyekanisha ‘Nkombo’ku isi hose yifashishije ubuhanzi akanabwifashisha yigisha abanyarwanda batazi ururimi ruhavugwa kurumenya.
Nyuma y’uko indirimbo ye yise ‘Bombole Bombole iri mu rurimi rw’Amahavu(ruvugwa n’Abanyenkombo) yishimiwe n’abatari bake ndetse benshi bakamusaba ko yashaka uko yayibasobanurira mu Kinyarwanda, kuri ubu Marchal Ujeku yasubije icyifuzo cy’abakunze iyi ndirimbo ye ,ayongeraho amagambo y’ikinyarwanda(sous-titres).
Marchal Ujeku yatangarije inyarwanda.com impamvu yamuteye gukora iki gikorwa n’icyo abona bizamara. Ati “ Abantu benshi bakunze Bombole Bombole banagenda babingaragariza mu biganiro byose nagiye ngirana n’itangazamakuru ariko bakansaba ko nayibasobanurira mu Kinyarwanda. Nyuma yo kubisabwa na benshi nagize igitekerezo cyo gushyira munsi y’amashusho yayo, amagamabo ayisobanura mu Kinyarwanda.”
Marchal Ujeku wiyemeje kumenyekanisha Nkombo abinyujije mu buhanzi
Yongeyeho ati “ Bizafasha abayikunze bose kuyisobanukirwa. Nubwo ariyo yonyine maze gushyira hanze ariko yagize akamaro cyane kuko hari abantu batangiye kugira amatsiko yo kumenya Nkombo no gushaka kujya kuhasura. N’izindi ndirimbo nzakora ziririmbye mu Mahavu, nzajya nzishyiraho amagambo azisobanura mu kinyarwanda, bityo buhoro buhoro abanyarwanda bazagenda biga amagambo amwe n’amwe y’ururimi ruvugwa ku Nkombo, abazahajya cyangwa bakajya bamenyana n’abantu baho bakabasha kuganira ntankombyi nkuko nanjye nubwo mvuga ikinyarwanda ntategwa, nakize mfite imyaka 12.”
Uretse gushyiraho amagambo y’ikinyarwanda agendanye n’ibizajya biba bikubiyemo mu ndirimbo ze, Marchal Ujeku arateganya no kujya anashyiraho amagambo y’icyongereza. Ati “ Nterwa ishema no kuba ndi umwe mu bakomoka ku Nkombo, niteguye kuhamenyekanisha uko mbishoboye kose kandi ku isi hose. Gushyiraho icyongereza nabyo bizafasha abanyamahanga kubasha gusobanukirwa ibikubiye mu ndirimbo zanjye ziririmbye mu Mahavu.”
Bombole Bombole niyo ndirimbo ya mbere Marchal Ujeku kugeza ubu yashyize hanze . Arateganya gushyira hanze ibindi bihangano bifite umwihariko ndetse akarushaho no kumenyekanisha injyana ya “Saama Style”yahimbye.
Reba hano amashusho ya ’Bombole bombore ‘isobanuye mu Kinyarwanda
TANGA IGITECYEREZO