Mu minsi mike ishize nibwo amakuru yageraga ku inyarwanda.com avuga inkuru yo kwibwa k’umuhanzi M Izzo watewe n’abajura bakamena urugi ubundi bakamwiba ibintu hafi ya byose byo mu nzu.
Mu kiganiro na M Izzo, yahamije iby’aya makuru yemeza ko yibwe ibikoresho byo mu nzu ndetse n’imwe mu myenda ye. Aha uyu muhanzi yagize ati:” hari kuwa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016 ubwo nari nagiye kureba umuntu uzankorera amashusho y’indirimbo, ku mugoroba hafi saa kumi n’ebyiri ntashye nsanga abajura bameneye urugi bamena ibirahure baranyiba, banyibye Televiziyo biba n’ibindi bikoresho byo mu nzu, usibye ibikoresho kandi aba bajura banyibiye imyenda ndetse n’inkweto imiguru 4.”
Urugi rwo ku nzu ya M Izzo rwamenywe n'abajura
Abajijwe niba yaratanze ikirego ngo abamwibye batangire gukurikiranwa, M Izzo yatangaje ko atigeze atanga ikirego ahubwo ko yitabaje ba nyiri amazu akodeshamo kugirango babe aribo babikurikirana ati:” sinareze ahubwo namenyesheje nyiri inzu ndakeka ubu ari kubikurikirana n'ubwo ntizeye ko abanyibye bazaboneka.”
Si urugi gusa kuko n'idirishya ry'iyi nzu ryamenywe
M Izzo yatangarije inyarwanda.com ko n'ubwo yibwe ariko atacitse amaboko, ko akomeje gushaka uko yakongera akiyubaka. Avuga ko ibintu yibwe bifite agaciro k'amafaranga y' u Rwanda abarirwa hagati ya 500.000 na /600.000.
TANGA IGITECYEREZO