RFL
Kigali

Umuhanzi M Izzo yatewe n’abajura baramucucura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2016 15:21
7


Mu minsi mike ishize nibwo amakuru yageraga ku inyarwanda.com avuga inkuru yo kwibwa k’umuhanzi M Izzo watewe n’abajura bakamena urugi ubundi bakamwiba ibintu hafi ya byose byo mu nzu.



Mu kiganiro na M Izzo, yahamije iby’aya makuru yemeza ko yibwe ibikoresho byo mu nzu ndetse n’imwe mu myenda ye. Aha uyu muhanzi yagize ati:” hari kuwa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016 ubwo nari nagiye kureba umuntu uzankorera amashusho y’indirimbo, ku mugoroba hafi saa kumi n’ebyiri ntashye nsanga abajura bameneye urugi bamena ibirahure baranyiba, banyibye Televiziyo biba n’ibindi bikoresho byo mu nzu, usibye ibikoresho kandi aba bajura banyibiye imyenda ndetse n’inkweto imiguru 4.”

izzo

Urugi rwo ku nzu ya M Izzo rwamenywe n'abajura

Abajijwe niba yaratanze ikirego ngo abamwibye batangire gukurikiranwa, M Izzo yatangaje ko atigeze atanga ikirego ahubwo ko yitabaje ba nyiri amazu akodeshamo kugirango babe aribo babikurikirana ati:” sinareze ahubwo namenyesheje nyiri inzu ndakeka ubu ari kubikurikirana n'ubwo ntizeye ko abanyibye bazaboneka.”

izzoSi urugi gusa kuko n'idirishya ry'iyi nzu ryamenywe

M Izzo yatangarije inyarwanda.com ko n'ubwo yibwe ariko atacitse amaboko, ko akomeje gushaka uko yakongera akiyubaka. Avuga ko ibintu yibwe bifite agaciro k'amafaranga y' u Rwanda abarirwa hagati ya 500.000 na /600.000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hassan8 years ago
    ntawutibwa niyihangane
  • Nshimiyimana ferix8 years ago
    pore musorewacu tukurinyuma.
  • larkin8 years ago
    M izzo he's my nigger, I love his music Wish him success n let him not lose hope kuko ibyiza birimbere ndibazako ahashize ariho hari habi
  • kiki8 years ago
    Yegoko iyinzu se?mbega umuhanzi uba ahantu hadasobanutse!
  • 8 years ago
    hhhhh ati bifite agaciro kamanyarwanda 500k-600k,ark kweli abasitari bagiye bareka kwiyemera!ndebera iyi nzu kweli abamo iyi nibonekamo 500k aturutse mu bikoresho!!!!!!!!!!!ahaaaa basi iyavuga 50k
  • maningi8 years ago
    nibyo birashoboka kwibwa arikose utworugi rwanguramo TV,imwenda sawa,arikose wakwirirwa uvuza induru yibintu bya fiveh towo ubwose imodoko yavuta ko igwa ikaka (amavita+ imodoka) arinkawe yarira angana iki?
  • 8 years ago
    Nukuri koko ikweto batwaye.





Inyarwanda BACKGROUND