RFL
Kigali

Umuhanzi Konshen n’umukunzi we bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/11/2017 16:34
0


Umusore w’icyamamare muri muzika wo mu gihugu cya Jamaica, Konshens wagiye ukundwa n’abakobwa benshi bo mu bihugu bitandukanye yagiye aririmbamo yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana.



Garfield Delano Spence uzwi ku izina rya Konshens ni umwe mu basore bagiye bavugwaho umubano wihariye n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye harimo n’igihugu cya Uganda. Byavuzwe ko yaba yaragiranye urukundo na Ellah, Sheilah Gashumba na Judith Heard ubwo aheruka muri Uganda.

Ibi byabayeho mu bihugu byinshi ariko bikaba byitezwe ko bitazasubira. Konshens akaba yarahamije ipfundo ry’urukundo rwe na Latoya Wright kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017 ku mucanga wa Miami (Miami Beach) aho bakoreye ubukwe.

 Konshens

Konshens na Latoya bakoreye ubukwe kuri Miami Beach

Aba bombi bari bamaze imyaka itandatu (6) bakundana ndetse banafitanye umwana w’umuhungu witwa Liam.Ubukwe bwabo bwagizwe ibanga rikomeye ku buryo bwitabiriwe na bake mu muryango wa Konshens n’abandi bake mu muryango wa Latoya n’inshuti zabo mbarwa.

Konshens

Konshens na Layote bamaze imyaka 6 bakundana 

Tubibutse ko Garfield Delano Spence uzwi nka Konshens ari umwe mu byamamare byo muri Jamaica, yavutse ku itariki 11 Mutarama 1985. Zimwe mu ndirimbo ze zizwi cyane ni ‘Winner’, ‘Rasta Impostor’, ‘This Means Money’, ‘Good Girl Gone Bad’ n’izindi.

Konshens

Aba bombi bafitanye umwana w'umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND