RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umunyamideri Desire Luzinda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/11/2017 17:07
0


Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wamenyekanye cyane mu gihugu cya Uganda n’ibindi bihugu bihanye imbibi, yinjiye mu ntambara y’amagambo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook nyuma yo kubona ifoto yasakajwe n’umuhungu avuga ko azamujyana mu nkiko.



Ibi Juliana yabikoze ubwo umusore witwa Lwasa Emmanuel yashyiraga ifoto hanze igaragaramo Juliana Kanyomozi, ibyo we yise ko ari ukwinjira mu buzima bw’umuntu bwite cyane ko nta burenganzira yabimuhereye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Juliana yagize ati:

Sinazanywe hano no gusubiza ubusa. Ariko ibi byo ni ubugoryi. Abagitangira uyu muntu ni nde?Abantu bakomeje kumbaza ku muntu ariko simbyumve kugeza ubwo umuntu anyoherereje inkuru. Ntabwo waza ngo ufate ifoto y’umuntu kuko yicaye hafi yawe mu ndege utabimusabiye uruhushya, ngo ukomeze unayisangize abandi ugaragaza ko uri kugendana nawe…

Juliana

Juliana Kanyomozi agaragaza ko atishimiye ibyo Lwasa yakoze

Aho kugira ngo Lwasa Emmanuel asubize ibyo Juliana yanditse, inshuti ye Desire Luzinda, umuhanzi akaba n’umunyamideri yasubije Juliana anamubwira ko ibyo akoze ntaho bihuriye n’imyaka ye yari akwiye kwicecekera ntiyigore. Desire yagize ati “Uko ukura, ni ko hari bimwe utandukana nabyo ndetse ukanarushaho guceceka.Ubuzima bugucisha bugufi bitewe n’imyaka yawe. Ubu ushobora kubona uburyo wataye umwanya ku bidafite akamaro.”

Julian

Juliana agaragaza ko atari mubi ahubwo ari uburakari bwabiteye

Nyuma y’aya magambo ya Desire, Juliana yongeye kunyura ku rukuta rwe rwa Facebook asubiza Desire ndetse anagaragariza abakunzi be ko ubusanzwe atari umuntu mubi, uku kurakara yagutewe n’ibyo Lwasa yakoze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND