RFL
Kigali

Umuhanzi Harmonize yatandukanye n’umukunzi we bigirwa ibanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/05/2017 13:42
0


Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba Harmonize amaze amezi 3 atandukanye n’umukunzi we Jacqueline Wolper, bigirwa ibanga kubera impamvu z’inyungu z’ubucuruzi zabo bombi.



Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Matatizo, Ayiola ndetse na Bado yafatanyije na Diamond amaze amezi atatu atandukanye n’umukunzi we Wolper. Nk’uko tubikesha urubuga Bongo 5.com, uyu mukobwa azwi cyane mu gukina filimi mu gihugu cya Tanzaniya ndetse yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi yitwa Niambie.

Iyi ndirimbo Niambie yakozwe aba bombi baramaze gutandukana nk’uko uyu mukobwa yabitangarije televiziyo yitwa Clouds Tv. Yongeyeho ko gutandukana bitavuze kwirirwa abantu batukana kuko ngo bishoboka ko bahurira no mu bindi bintu bitari urukundo gusa, nk’ubucuruzi n’ibindi. Gusa uyu mukobwa yirinze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’impamvu yaba yaratumye atandukana n’umukunzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND