RFL
Kigali

Umuhanzi Geedz Lyon yakoze indirimbo y’amateka ye mu rukundo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/04/2018 6:18
1


Muhire Omar Abdau Vincent wakoreshaga Geedz WAT Boy mu muziki akaba ari umuyobozi wa kompanyi yitwa WAT Entertainment, ubu akaba ari gukoresha Geedz Lyon nyuma yo gusubiramo indirimbo Malaika ya Yvan Buravan akayikora mu yindi njyana, ubu yakoze indirimbo ivuga ku mateka ye mu rukundo.



Ubusanzwe abahanzi bashobora guhanga ku nkuru y’ukuri ku byabaye ku bantu batazi cyangwa abo batazi ariko bakaba barababwiye ku nkuru zabo, bashobora guhanga ku byo babona bibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse bashobora no guhanga ku buzima bwabo bwite nk’uko Geedz Lyon yabikoze mu ndirimbo ye NINGUTU yashyize hanze amajwi yayo uyu munsi.

Nk’uko uyu musore yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ibyo aririmba muri iyi ndirimbo byose ni ukuri kwe bwite mu rukundo. Bikaba byaratangiye akundana n’undi mukobwa akamureka nta mpamvu agasanga undi mukobwa wamukoreye amabara atazibagirwa. Mu magambo ye bwite Geedz yagize ati:

NINGUTU ni indirimbo ivuga ku bintu nagiye mpura nabyo ubwo nitandukanyaga n’uwo nakundanaga nawe mbizi ko ankunda nkisanga mu rukundo n’undi mukobwa ufite imico itari myiza, benshi bambwiraga ko tutazashobokana.Buri kimwe yankoreraga nabonaga ari gishya, bikantangaza cyane ndetse rimwe na rimwe kubyivanamo bikangora ariko nkaga nkagaragariza abantu ko mu rukundo rwacu twembi nta kibazo kirimo kandi ubwo byari byaranyobeye…

Geedz Lyon akoze indirimbo ku mateka ye mu rukundo

Geeds yakomeje atubwira ko yakomeje kugerageza guhindura uburyo abantu bafataga uwo mukobwa ndetse nawe ubwe (umukobwa) akagerageza kumuhindura ngo arebe ko yareka zimwe mu ngeso mbi abantu bamubonagaho.

Geedz yitesheje umukobwa bakundanaga asanga umunyamabara

Nk’umuhanzi, ibyo byamuhaye inganzo akora indirimbo mu njyana ya Dance hall ivanzemo na Afrobeat ayita NINGUTU ndetse akaba anayifitiye imishinga inyuranye yo kuyimenyekanisha nka ‘NINGUTU Concert #WATday’, akaba ari igitaramo kizaba kuei uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018.

 Geedz

Geedz Lyon azatangira kwamamaza NINGUTU kuwa 6

Si ibyo gusa kandi kuko azanazenguruka igihugu by’umwihariko ajya mu bigo by’amashuri yisumbuye akoreramo ibitaramo.

Kanda hano wumve NINGUTU ya Geedz Lyon







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • igisumizi patrick5 years ago
    Umva man wow komerazaho ndumva byaje sawa





Inyarwanda BACKGROUND