RFL
Kigali

Umuhanzi Coco Finger yapfushije se

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/03/2015 14:20
0


Umuhanzi Coco Finger ukomoka muri Uganda yapfushije se . Nyuma y’uko avuye mu bitaramo yakoreraga mu gihugu cya Sweden, akigera mu gihugu cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yahuriranye n’inkuru y’akababaro imumenyesha ko se wari ufite imyaka 80 yitabye Imana azize indwara y’umutima.



Coco Finger akigera ku kibuga cy’indege cya Entebe Airport nibwo yahise amenyeshwa ko se umubyara Mr. Otuke Augustine  yatabarutse.

Coco Finger 1

Umuhanzi Coco Finger

Moses Okori uzwi ku izina rya Coco Finger aririmba injyana ya Dancehall.Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Emikono wagulu, My Miss n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND