RFL
Kigali

USA:Umuhanzi Claude Justin yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ruranyura"-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/04/2018 11:12
0


Abanyarwanda bari mu gihugu imbere ndetse n'abari hanze yacyo bakomeje kwakira ingeri zitandukanye z'abahanzi bari kwinjirana imbaraga muri muzika Nyarwanda. Umuhanzi Byiringiro Claude wahisemo kwitwa Claude Justin abarizwa ku mugabane wa Amerika yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku mugaragaro.



Claude Justin aririmba injyana ya hiphop na RnB afite imyaka 17 yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba muri 2009. Uyu musore atangaza ko iyi mpano ayikomora kuri mubyara we. Iyi ndirimbo ye 'Ruranyura' yujemo amagambo ataka umukunzi we kandi yerekana itandukaniro rye n'abandi aho avuga ngo "Baby wasanze mbabaye urambaza ngo ni iki nagukorera kugira ngo wishime".

Asoza arahira avuga ko azamuhora iruhande, kuko ibyo amukorera bimunyura bityo akaba ari nta wundi uzamuruta. Claude Justin ubarizwa ku mugabane wa Amerika aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda yavuze ko iyi ndirimbo izafasha ba bandi bari mu kibatsi cy'urukundo babwirana ko batazahemukirana. Justin kandi yagarutse ku mpamvu ze zo gukora muzika avuga ko ayikora nk'uburyo bwo kubyaza umusaruro impano yifitemo. kugira ngo ashimishe abantu kandi izagere aho imugeza. Yagize ati:

Ndirimba hiphop na RnB kandi muzika nkora ntabwo ari amafaranga ncaka cyane ahubwo nkora muzika nk'uburyo bwo kubyaza umusaruro impano nifitemo no gushimisha abantu nkamenyekana nk'umuntu ufitiye akamaro abantu bose. Murakoze.

bgy 

Yakomeje asobanura imvune yagiye ahura nazo mu itangira rya muzika ati:"Mu 2009 niho nahereye nandika indirimbo gusa kubera ikibazo cy'amafaranga ntabwo byanshobokeye ko njya muri studio gufata amajwi, ariko aho ngereye muri Amerika ubushobozi bwarabonetse, aho ntangiriye nakoze indirimbo 3 imwe ifite amashusho. Ntabwo ari iyi ndirimbo 'Ruranyura' gusa afite ahubwo hari n'indi yitwa "Uwo Ntifuje" yari imaze igihe iri hanze. 

gf

Umuhanzi Claude Justin 

Indirimbo Ruranyura yumve hano  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND