Umuhanzi Chester Charles Bennington w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Linkin Park yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017. TMZ ivuga ko uyu mugabo yashizemo umwuka nyuma yo kwiyahura.
Uyu mugabo wari umaze imyaka myinshi yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ahagana isaa tatu za mu gitondo z’uyu wa kane ni bwo urupfu rwe rwamenyekanye, akaba yapfiriye iwe mu rugo mu mujyi wa Palos Verdes Estates muri Los Angeles.
Urupfu rwa Chester Bennington ruje rukurikira mugenzi we Chris Cornell witabye Imana mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, na we akaba yariyahuye. Nyakwigendera Chester Bennington asize abana 6 yabyaye ku bagore 2.
Chester Bennington yamaze kwitaba Imana
Itsinda Linkin Park mu marembera nyuma y'abakomeje kurivamo bitaba Imana
TANGA IGITECYEREZO