RFL
Kigali

Umuhanzi Chester Bennington (Linkin Park) yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2017 21:16
1


Umuhanzi Chester Charles Bennington w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Linkin Park yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017. TMZ ivuga ko uyu mugabo yashizemo umwuka nyuma yo kwiyahura.



Uyu mugabo wari umaze imyaka myinshi yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ahagana isaa tatu za mu gitondo z’uyu wa kane ni bwo urupfu rwe rwamenyekanye, akaba yapfiriye iwe mu rugo mu mujyi wa Palos Verdes Estates muri Los Angeles.

Urupfu rwa Chester Bennington ruje rukurikira mugenzi we Chris Cornell witabye Imana mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, na we akaba yariyahuye. Nyakwigendera Chester Bennington asize abana 6 yabyaye ku bagore 2. 

Image result for Chester Bennington photo

Chester Bennington yamaze kwitaba Imana

Image result for Linkin Park photo

Itsinda Linkin Park mu marembera nyuma y'abakomeje kurivamo bitaba Imana

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • turatsinze6 years ago
    uyu mugabo arambabaje cyane





Inyarwanda BACKGROUND