Mu minsi yashize abagize itsinda rya TBB bafashe icyemezo cyo gutandukana buri wese agakora muzika ku giti cye, Mc Tino ni we wabimburiye bagenzi be. Mu nkubiri yo gukora ku giti cyabo abari bagize TBB batangiye, kuri ubu utahiwe ni BOB wamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ari wenyine yise’Urwo unkunda’.
Bob ni umwe mu bari bagize itsinda rya TBB yunze mu rya mugenzi we MC Tino watangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse we akaba ageze mu ndirimbo enye zose, mugenzi we Bob nawe akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yikoranye ku giti cye, aya mashusho akaba yarafashwe akanatunganywa na Bob Chris.
Bob igihe yari akiri muri TBB aha bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
Iyi ndirimbo nshya ya Bob umwe mu bari bagize itsinda rya TBB ikaba yarakozwe ikanatunganywa mu buryo bw’amajwi na Pacento, ari we wakoreraga iri tsinda kuva na cyera icyakora na none Mc Tino we akorana n'uwitwa Papito bose bakaba abasore bafite imikoranire na Narrowroad studio.
TANGA IGITECYEREZO