RFL
Kigali

Umuhanzi Bob wahoze muri TBB yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/12/2017 11:38
0


Mu minsi yashize abagize itsinda rya TBB bafashe icyemezo cyo gutandukana buri wese agakora muzika ku giti cye, Mc Tino ni we wabimburiye bagenzi be. Mu nkubiri yo gukora ku giti cyabo abari bagize TBB batangiye, kuri ubu utahiwe ni BOB wamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ari wenyine yise’Urwo unkunda’.



Bob ni umwe mu bari bagize itsinda rya TBB yunze mu rya mugenzi we MC Tino watangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse we akaba ageze mu ndirimbo enye zose, mugenzi we Bob nawe akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yikoranye ku giti cye, aya mashusho akaba yarafashwe akanatunganywa na Bob Chris.

BOBBob igihe yari akiri muri TBB aha bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star

Iyi ndirimbo nshya ya Bob umwe mu bari bagize itsinda rya TBB ikaba yarakozwe ikanatunganywa mu buryo bw’amajwi na Pacento, ari we wakoreraga iri tsinda kuva na cyera icyakora na none Mc Tino we akorana n'uwitwa Papito bose bakaba abasore bafite imikoranire na Narrowroad studio.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND