RFL
Kigali

Umuhanzi Bebe Cool yibasiye mugenzi we A Pass amuryoza amagambo yamuvuzeho

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:10/08/2017 16:27
0


Bebe Cool yifashishije amagambo akarishye ubwo yasubizaga umuhanzi mugenzi we,A Pass kuri Facebook,amuziza igitekerezo yatanze ubwo Bebe Cool yanengaga ibinyamakuru byavuze ko yabayeho nabi ubwo yari muri USA mu kwezi gushize.



Nyuma yaho Bebe Cool ahakanye ibyamuvugwagaho,abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo gusa igitekerezo cya A Pass wibazaga niba  Bebe Cool icyubahiro ahabwa abona kitamuhagije kandi ko asanga biteye isoni nticyakiriwe neza na Bebe Cool kuko asanga ibyo A Pass yamuvuzeho ari ubwenge buke bwabimuteye.Yagize ati”Biterwa n’ubwenge bwawe uko bungana.Jya ubanza gutekereza kuko ibi byatuma ushyira hanze intege nke zawe”.

bebe vs bobi wine

Igisubizo cya Bebe Cool ku magambo ya A Pass.

Bebe Cool Ssali yakomeje agira inama uyu muhanzi mugenzi we ko akwiriye kwigira ku bandi no gusenga kugira ngo abe yaba umuntu mwiza.

Src:Bigeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND