Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 13 Ukuboza 2018 umuhanzi Djuma Albert [Babou Tight King] yerekeje mu gihugu cy’u Budage ari kumwe n’umukunzi we Carine bamaranye umwaka mu munyenga w’urukundo.
Uyu musore yafashe rutemikirere nyuma y’umunsi umwe akorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yasangiye n’inshuti, abavandimwe n’abandi mu ijoro ryo ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Saa moya z’ijoro ry’uyu wa kane yabwiye INYARWANDA,
ko yerekeje mu Budage n’umukunzi we, avuga ko azagaruka mu Rwanda muri Mutarama
2019. Ati "Ngiye kureba umuryango w'umugore wanjye, nzagaruka tariki 08 Mutarama 2019. Nzajya mu Bufaransa no muri Belgium aho nzakorera Video na Audio,"
Babou yerekeje mu Budage.
Babou aherutse gutangaza ko yiteguye kurushingana n’umukunzi muri 2019 aherutse kuririmba mu gitaramo Mc Tino yamurikiyemo alubumu ‘Umurima’.
Uyu musore usanzwe ari n’umubyinnyi, ni umwe mu
baraperi bahagaza neza mu kibuga, aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo
‘Paradise’ yifashishijemo umugore we Carine, yanakoze kandi indirimbo ‘Visa’ n’izindi
nyinshi.
AMAFOTO;
Babou n'umukunzi we baritegura kurushinga muri 2019.
Babou aherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko ashyigikiwe n'umukunzi we.
TANGA IGITECYEREZO