RFL
Kigali

Umuhanzi Alto yifuza kugeza RnB y'u Rwanda aho abandi batayigejeje, yakomoje kuri Guma Guma

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/02/2018 10:53
2


Dusenge Eric ukoresha izina rya Alto mu muziki, ni umusore ukiri muto uzamutse neza mu muziki uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Birandenga', akaba afite intego yo kugeza kure RnB y'u Rwanda.



Alto atuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, akaba yaratangiye kuririmba akiri umwana muto aho yaririmbaga muri korali. Avuga ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo mu muziki ari Patrick Nyamitari. Yakuze aririmba nk'abakobwa na cyane ko ari umuhanga mu ijwi rya Alto.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Alto yavuze ko yifuza kugera kure hashoboka mu muziki we by'akarusho akaba ashaka kugeza kure RnB y'u Rwanda, akagira uruhare mu kugeza mu mahanga umuziki nyarwanda cyane cyane injyana ya RnB. Ati: "Nzageza kure RnB y'u Rwanda aho abandi batayigejeje." 

UMVA HANO 'BIRANDENGA' YA ALTO

Inkomoko y'izina rye 'Alto'

Alto yabajijwe na Inyarwanda inkomoko y'izina rye Alto adutangariza ko yaryiswe akiri umwana muto, barimwita kubera ko yari umuhanga cyane mu kuririmba ijwi rya Alto. Yagize ati;

Ubundi Alto ni ijwi rikoreshwa mu majwi ya muzika. Impamvu naryiswe ni uko kera nkiri umwana naririmbaga muri korali ijwi rya Alto, ndirimba nk'abakobwa, abantu bakajya bavuga ngo ni ka kana karirimba Alto. Ni uko barinyise, noneho umuntu utazi izina ryanjye agahamagara Alto.

Mu gihe abahanzi benshi by'umwihariko abakizamuka baba bahanze amaso Primus Guma Guma Super Star aho bakora umuziki bagamije kwitabira iri rushanwa, Alto avuga ko kujya muri iri rushanwa byamushimisha, gusa na none ngo aramutse atarigiyemo ntabwo byamucira ishati.

Yagize ati: "Ntabwo Guma Guma ari kampara kuri njye, nyigiyemo ni sawa ariko ntayigiyemo ntibyancira ishati." 

Tumubajije impamvu yiyemeje kuririmba ku rukundo gusa, yagize ati; "Urukundo ruri nature ni rwo mba nshaka kugeza ku bakunzi banjye"

Alto

Alto arashaka gukora ibyo abandi batakoze mu njyana ya RnB

Alto

Alto ari muri studio akora indirimbo avuga ko zizashimisha abakunzi be

UMVA HANO 'BIRANDENGA' YA ALTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Courage Alto shyiramo agatege
  • Sasa6 years ago
    Alto courage brother !!!!





Inyarwanda BACKGROUND