RFL
Kigali

Umuhanzi A Pass ukunda cyane Flavia Tumusiime, yageze ku nzozi yari amaranye igihe kirekire

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/12/2017 10:49
0


Umuhanzi A Pass ukunze kugaragaza ko akunda cyane Flavia Tumusiime umunyamakuru kuri Capital FN na NTV ndetse umwaka ushize akaba yarabishyize ku ka rubanda ko yamukunze kuva umunsi wa mbere yamubonye, ubu noneho yageze ku nzozi yari amaranye igihe kirekire.



Uyu muhanzi A Pass yigeze kubinyuza ku rukuta rwe rwa Facebook agaragaza urukundo afitiye Flavia, yagize ati “Ndagukunda Tumusiime Flavia. Nagukunze kuva ku munsi wa 1. Umbabarire nagombaga kubivugira hano kuko ni bwo buryo bwonyine nakoresha ukabyitaho.#Ndagukunda.”

A Pass

A Pass umuhanzi wo muri Uganda ukunda cyane Flavia

Icyo gihe, Flavia ntabwo yigeze agira icyo abivugaho, ariko ejo bundi mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki ya 8 Ukuboza 2017 ni bwo inzozi za A Pass zabaye impamo ubwo yegeranaga n’umunyamakuru akunda Flavia. Aha hari hari gutangwa ibihembo byiswe Abryanz Style and Fashion Awards (ASFA), byabereye muri Serena Hotel ya Uganda.

Aba bombi bari bicaye ahatandukanye ariko ameza ari amwe. Alexander Bagonza uzwi nka A Pass yakomeje cyane kwitegereza Flavia kuva akinjira, akimara kwicara. Byagaragaraga ko A Pass afite byinshi ashaka kubwira Flavia ariko akabangamirwa n’uko batari begeranye. Nyuma yaho A Pass yaje kugira amahirwe, umunyamakuru Flavia ahamagazwa gusanga Lucky Kanyomozi ku rubyiniro kugira ngo atange igihembo cyari kigezweho.

Flavia

 Umunyamakuru Flavia Tumusiime

Ubwo Flavia yari agiye kuvuga uwatwaye igihembo, umwe mu bitabiriye ibyo birori yahise asakuza cyane avuga ko A Pass ariwe ugiye kwegukana icyo cyiciro bagezeho cya Best Male Fashionista in Uganda. Imbaga y’abitabiriye igitaramo bose bahise basakuza cyane, Flavia agerageza gukomeza kuvuga ariko atararangiza kuvuga, A Pass yari yageze ku rubyiniro, maze Flavia amusaba ko bakifotozanya Selfie, akura telefoni ye mu mufuka yifata ifoto (Selfie) na Flavia. Yari afite ibyishimo byinshi kuko inzozi ze yari azigezeho.

Akimara gufata iyo foto, A Pass yahise yandika ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo aherekeza ya foto agaragaza ko icyo uharaniye ukigeraho. Yagize ati “Mwizerere mu nzozi zanyu bagenzi banjye buri kintu cyose kirashoboka, murambona ko nabigezeho #HotSelfie na Tumusiime Flavia.”

A pass

A Pass yageze ku nzozi ze, yifotozanya na Flavia Tumusiime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND