RFL
Kigali

Umuhanzi 2T agiye gushinga inzu abahanzi bazajya bitorezamo kuririmba Live music

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:10/10/2015 18:20
2


Umuhanzi 2T uririmba injyana ya Reggae agiye gutangiza inzu izajya yifashishwa na bahanzi bagezi be mu gihe bakeneye gusubiramo indirimbo zabo mu buryo bw’imicurangire y’umwimerere(Live music).



Uyu muhanzi atangaza ko  akenshi kuba abahanzi batajya bacuranga Live music mu bitaramo binyuranye bakora, ngo biterwa no kubura aho bakorera imyitozo yo kuzisubiramo. 2T atangaza ko nyuma yo kwitegereza iki kibazo, ariho yakomoye igitekerezo cyo gutangiza aho azajya asubiriramo indirimbo ze na bagenzi be baririmba injyana ya Reggae ndetse bakanafasha abandi bahanzi baririmba izindi njyana.

Kanda hano wumve indirimbo'Ihogoza'ya 2T

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, 2T yatangaje ko imyiteguro igeze kure. Ati “ Inzu namaze kuyibona, iri ku Kacyiru, ndetse n’ibikoresho byinshi namaze kubishyiramo, harabura bikeya nabyo bizaba byarangiranye n’iki cyumweru tugiye gutangira.”

2T

Umuhanzi 2T

Yongeyeho ati “ Ntabwo buriya wavuga ngo uri umuhanzi   ufite icyerekezo kandi utajya ufata umwanya ngo usubiremo ibihangano byawe kuburyo bw’umwimerere. Iyo utabikora hari ikintu kinini uba uhomba kandi n’inganzo ikadindira kuko nyuma yo kuvana indirimbo muri studio uba ugomba kugira aho uyisubiriramo hakoreshejwe ibicurangisho hafi ya byose byakoreshejwe icurangwa na Producer. Ubwo tubonye aho tuzajya dusubiriramo indirimbo ni ikintu kizadufasha cyane kandi nidutumirwa no mubitaramo ntibitugore nkuko byari bisanzwe.”

Reba hano amashusho ya'Smile' ya 2T

2T atangaza ko iki gikorwa ajya kugitangiza yarebye ku buhanzi bwe yifuza kwagura ariko ko na bagenzi be bashaka ko abafasha ko amarembo akinguye. Kugeza ubu umuhanzi 2T yamaze gushinga itsinda ryitwa MPD (Music  for Peace and Development) ari naryo ahanini bafatanya mu gucuranga muzika y’umwimerere mu bitaramo.

2T  ni umuhanzi mu njyana ya Reggae, amaze kugira indirimbo 8 ziri kuri  album ye ya mbere yise ‘Peace and love. Iyo yise ‘Smile’  na ‘Ntakirutimana’ nizo amaze gukorera amashusho ariko akaba ari kwitegura gukora n’izindi zinyuranye harimo niyi yise’Fasha’. Mu rwego rwo gufatanya n’abahanzi bandi baririmba mu zindi njyana zitari Reggae , 2T aritegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Umutare Gaby ndetse na Danny Nanone.

Reba hano amashusho y'indirimbo' Ntakiruta Imana' ya 2T 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nunu8 years ago
    Knowless abariwe uzatangiriramo dukeneyeko amenya LIVE .
  • Patrick8 years ago
    Yooh,uyu mujama ndamwibuka I Kabuga muri maison des jeunes bari bafite group nakundaga yitwaga NEW GUYS,baraturyoherezaga cyane abitwa ba Alan,Yves..,please amakuru yabo turayakeneye





Inyarwanda BACKGROUND