RFL
Kigali

Jules Sentore n'umugore wa Kagere Meddie bavuze uko bakiriye ubwenegihugu bw’u Rwanda Kagere Meddie yahawe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2018 7:09
0


Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur [Jules Sentore] n'umugore wa Kagere Meddie batangaje ko basazwe n’ibyishimo babonye Kagere Meddie ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, banatangaza uko bakiriye igiterezo cye cyo gutangira gushakisha ubwenegihugu bw’u Rwanda.



Kuri uyu wa Kabiri tarimi ya 24 Mata 2018 ni bwo mu cyumba cy’Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Mayor Kayisime Nzaramba ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yemeje ko umukinyi Kagere Meddie ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bidasubirwaho.

Nyuma yo kurahira Ubwenegihugu bw’u Rwanda afashe ku ibendera ry’u Rwanda, Kagere Meddie yabwiye Inyarwanda.com ko tariki ya 22 Mata 2018 ari itariki itazibagirana kuri we, avuga ko binejeje kwitwa umunyarwanda hejuru y’ibyo akaba afite uburenganzira bungana n’ubw’Umunyarwanda wahavukiye. Yavuze ko yiteguye gukorana na buri wese harimo n’amakipe yo mu Rwanda yamwifuza.

oda

Umugore wa Kagere aganira n'inshuti

Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kihariye n’umugore we witwa Oda avuga ko ashimishijwe no kuba umugabo we yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda byemewe n’amategeko.Yavuze ko ku nshuro ya mbere Kagere Meddie amubwira ko agiye gushakisha Ubwenegihugu bw’u Rwanda yamwumvise vuba, amasaba kutazacika intege biturutse ku nzira yasabwaga kunyuramo kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Uyu mugore wari wambaye umukufe wanditseho amazina ye ‘Oda’ yagize ati :"Ni ikintu nifuje kuva cyera. Nkibyumva bwa mbere y’uko bamuvanye mu ikipe y’igihugu byarambabaje cyane….Uyu ni wo munsi nari ntegereje none urageze ndishimye cyane.”

Yabajijwe niba mu biganiro yagiranye n’umugabo we harimo no kuba yiteguye gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi.Oda ati :"Amavubi kuri we nta kibazo, akunda u Rwanda n’ikipe y’igihugu Amavubi nta kibazo yagiriyemo habe nta kimwe. Umutoza w’ikipe Amavubi nabona afite ubushobozi ubwo azamuhamagara kuko we ariteguye.”

Oda wari wambaye imikufe myinshi yasabye umugabo we wahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda ‘kwitwara neza muri byose, aharanira kujya mu ikipe y’igihugu Amavubi’, ngo afite icyizere cy’uko azakora ibirenze ibyo yakoze mu ikipe y’igihugu Amavubi.

sentore jules

Jules aganira na Kagere mbere y'umuhango

Umuhanzi Jules Sentore ukunze kuvanga umuziki wa kizungu n’uwa Gakondo ni umwe mu baherekeje umukinnyi Kagere Meddie mu muhango wo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Aganira na Inyarwanda Jules Sentore yahishuye ko Kagere Meddie ari umuvandimwe we kuko Kagere yashatse umugore mu muryango wabo.

Yagize ati:"Kagere Meddie ni umuvandimwe kuko yashatse mu muryango icyo ni icya mbere.Icya kabiri n’inshuti yanjye cyane kuko tujya tuganira tuziranyeho amabanga menshi.”

Jules yavuze ko ubwo yaganiraga n’umuvandimwe we Kagere akamubwira ko ashaka kwaka Ubwenegihugu bw’u Rwanda ari igitekerezo cyiza yishimye ndetse anamusaba gukomeza aciye mu nzira zose bisabwa.

Yagize ati:"Igitekerezo nacyakiriye neza kuko uwemeye gushaka mu banyarwanda akaba anifuza kuba umunyarwanda ni byiza …..Mu Rwanda tugira umuco mwiza uturanga nk’abanyarwanda n’ururimi rwiza ruduhuza, ibyo byose ni ibintu byiza byatuma umuntu yishimira kuba umunyarwanda.”

Ku bijyanye no kuba Kagere Meddie yakinira Amavubi, Jules Sentore yakubise agatwenge avuga ko ari ibintu bidashidikanwaho kuba Kagere Meddie yakinira u Rwanda avuga ko ari ibintu na nyirubwite yakwishimira gukora no kumva.Avuga ko muri gahunda za Leta we na Kagere bagombaga kujya bitabira ibikorwa byose.

Muri muzika, Sentore aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Warakoze’ imaze kurebwa n’ibihumbi 70,637 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.Yasohotse kuwa 26  Mutarama2018. Amajwi (Audio) yatunganyijwe na Made Beat muri Monster Record.Amashusho yayo yatunganyijwe na Bob Chris Raheem.

oda jules

Sentore yanyuzagamo akaganira na Oda umugore wa Kagere

urwibutso ifoto

Jules, Mayor Kayisime, Kagere n'umufasha we Oda n'abandi mu ifoto y'urwibutso

ifoto y'urwibutso

Oda n'umugabo we Kagere Meddie bafashe ifoto y'urwibutso

REBA VIDEO UBWO KAGERE MEDDIE YAHABWAGA UBWENEGIHUGU


AMAFOTO+VIDEO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND