RFL
Kigali

Umugore wa Jose Chameleone yagiye mu Bwongereza aho azabyarira umwana wabo wa 5

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/03/2018 10:25
0


Jose Chameleone umunyamuziki wamenyekanye cyane mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, kuri ubu umugore we Daniella Atim aratwite ndetse arakuriwe cyane. Ubwo yitegura kwibaruka umwana wa 5 yerekeje mu Bwongereza ngo azabe ariho abyarira.



Daniella Atim, umugore wa Dr Jose Chameleone yatangaje ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yemezaga ko ari kuryoherwa ndetse yishimiye cyane ikirere cyo muri London aho yitegura kuzabyarira umwana we wa 5. Byamenyekanye ko uyu mugore Daniella Atim yagiye mu Bwongereza mu kwezi gushize kwa Gashyantare aho azabyarira umwana we na Chameleone.

Daniela in London

Daniella ahamya ko ari kuryoherwa n'ubuzima mu Bwongereza mbere y'uko abyara

Ubusanze abana bane Daniella yari afite ni: Abba Marcus MAyanja, Amma Christian Mayanja, Alfa Joseph Mayanja n’umukobwa umwe rukumbi Alba Shyne Mayanja. Daniella yishimiye cyane kuzabyara umwana wa gatanu aho yabigaragaje mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 mu mafoto menshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari undi mubare ugiye kwiyongera ku bana be ndetse no mu muryango wa Mayanja.

Dr Jose Chameleone’s Daughter Alba Shyne Turns 4

Jose Chameleone n'umugore we Daniella Atim ubwo bibarukaga umwana wabo w'umukobwa

Mu mwaka ushize byarasakujwe cyane ko Jose Chameleone n’umugore we Daniella bagiranye ibibazo byo gutuma batandukana aho byavugwaga ko Daniella yasabye gatanya (Divorce) aho yavugaga kandi ko impamvu z’iyo gatanya ari uko Jose Chameleone yamukubitaga ndetse akanamutotereza mu maso y’abana babo bikamutera guhora yibaza niba ari umugore cyangwa umucara. Ibi rero byamuteye kwihutira mu nkiko gusaba gatanya cyane ko yumvaga arambiwe rwose.

Ibi rero bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zateye Daniella gufata umwanzuro wo guha umwanya Jose Chameleone wo kuzabona agaciro ke mu buzima bwe. Ariko ubwo Jose Chameleone yasangaga Daniella amushyiriye indabo z’iroza bisa n’aho Daniella yafashe undi mwanzuro wo kumuha andi mahirwe ndetse ubu hagati yabo umubano ukaba umeze neza.

Dr Jose Chameleone

Ubu Jose Chameleone n'umugore we Daniella bameranye neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND