RFL
Kigali

Umugore wa John Legend yateranye amagambo na Donald Trump kugeza ubwo amukuye mu bamukurikira kuri Twitter

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/07/2017 15:08
0


Christine Diane Teigen uzwi cyane nka Chrissy Teigen ni umugore w’umuhanzi John Legend ndetse azwiho kuba umwe mu bantu banga urunuka perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump. Ibi byageze ku rwego Trump atakibashije kwihangana akura uyu mugore ku rutonde rw’abantu babona ibyo ashyira kuri Twitter ye.



Uyu mugore niwe watangarije abafana be kuri uyu wa 2 ko Donald Trump yamukuye mu bantu bashobora kumukurikira. Yagize ati “Nyuma y’imyaka 9 nanga Donald J Trump, birangiye kumubwira ko nta muntu n’umwe umukunda bikuruye imbarutso”

Mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, Chrissy Teigen yatangaje ko amaze imyaka irenga 7 acunga ibikorwa bya Donald Trump ndetse amunenga ari nako amwanga kandi ngo azakomeza kubikora kuko bimutera ishema.

Ibi byose byaturutse ku magambo Donald Trump yari yanditse kuri Twitter ati “ birababaje cyane kubona abarepublicans (ishyaka rye) ndetse na ba bandi basa nk’aho nabahetse ku mugongo wanjye bakora ibisa nk’aho ari ntabyo ngo barinde perezida wabo”

John Legend n'umugore we bari bashyigikiye Hillary Clinton

Nyuma yo kubona Trump yanditse ibi, Chrissy Teigen yahise asubiza Trump ati “Nta muntu n’umwe ugukunda!”. Ibi bije bikurikira andi magambo akomeretsa Chrissy Teigen yakomeje kubwira Trump kuri Twitter, hari aho yagize ati “Ufite imyaka 71, gerageza gukura”, arongera ati “Uri umutwaro ku gihugu. Bimeze nk’aho utazi kujijisha nibura ngo umere nk’abandi bantu bazima. Uri urugero  rwiza rw’umuntu udashobotse”

Hari abandi bantu Donald Trump yagiye akura ku rutonde rw’abamukurikira kuri Twitter, hari n’abatanze ibirego bavuga ko uyu muperezida nta burenganzira afite bwo kubuza abantu kumukurikira kuri Twitter kuko inshingano afite zo kuyobora igihugu zireba abaturage bose ndetse urubuga rwe rwa Twitter kuva rwaratangajwe n’ibiro bya perezida nk’urushinzwe gukorera inyungu za rubanda, bivuze ko guhisha abantu bamwe ari ukubabuza uburenganzira bikaab binanyuranyije n’amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND