RFL
Kigali

Umugore wa Humble Jizzo yatangaje iminsi mbarwa isigaye ngo babyare imfura yabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/02/2018 13:58
0


Humble Jizzo, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, agiye kumara hafi amezi abiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye aherekeje umugore we ugiye kwibaruka. Humbel ubwo yagendaga yari yatangaje ko muri Gashyantare 2018 ari bwo azagaruka mu Rwanda nyuma yuko bazaba bibarutse umwana wabo.



Icyakora n'ubwo bakundaga kubivuga gutyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018, Amy Blauman umufasha wa Humble Jizzo yatangaje igihe gito gisigaye ngo bibaruke umwana ari nacyo gikorwa nyiri izina cyabajyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangaje ko hasigaye icyumweru kimwe n’iminsi itanu gusa bagahita bibaruka.

humble GUmugore wa Humble Jizzo byitezwe ko nyuma yo kubyara bazahita basubukura gahunda z'ubukwe bari babaye basubitse cyane ko buba bwarabaye mu Ukuboza 2017

Humble Jizzo n’umufasha we berekeje muri Amerika mu Ukuboza 2017, baruhukira i New York aho bavuye bajya i Washington iwabo w’umugore wa Humble Jizzo ari naho bari kuba muri iki gihe bategereje kubyara umwana wabo. Nk'uko uyu muhanzi wo muri Urban Boys yabitangarije Inyarwanda.com mbere yo guhaguruka ngo nibamara kubyara azahita agaruka i Kigali akomeze akazi asanzwe akora karimo na muzika. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND