RFL
Kigali

Umugore wa Dr Jose Chameleone yifotoje yambaye ubusa ubwo yerekanaga ko atwite-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2018 15:50
0


Daniella Atim umugore wa Dr Jose Chameleone umuhanzi ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba afite n'abafana batari bake mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 yakoze ibitamenyerewe aho yifotoje ifoto yambaye ubusa imyanya ye y’ibanga ihishwe n’amabara yishyizeho ubundi ayishyira hanze.



Iyi foto ya Daniella Atim ni imwe muri nke cyane ashyize hanze atikwije. Ubusanzwe yari azwiho kwambara akikwiza ndetse usibye kuba ari umugore ufite amafaranga muri Kampala ndetse akaba afite umugabo w’icyamamare ubundi mu myambarire ye biba bigoye ko wamenya ko ari umugore w’icyamamare cyane ko akunze kubaho ubuzima busanzwe ariko yatunguranye ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye ubusa agaragaza ko atwite inda nkuru.

Ubusanzwe Jose Chameleone na Daniella Atim bafitanye abana bane aribo Abba Marcus Mayanja wanashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Game over’, Alfa Joseph Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja. Aba bana babo bagiye kwiyongeraho undi mwana uyu mubyeyi atwite ndetse nk'uko bigaragara ashobora kwibaruka mu minsi ya vuba cyane.

ChameleoneChameleone

Umugore wa Dr Jose Chameleone

Jose Chameleone ni umuhanzi wabigize umwuga akaba yaratangiye umuziki muri 1996, kuri ubu akaba afite album zigera kuri 13, zirimo; Bageya, yahereyeho muri 2000, Mama Mia muri 2001, Njo Karibu na The Golden Voice muri 2003, Mambo Bado muri 2004, Kipepeo muri 2005, Shida za Dunia muri 2006, Sivyo Ndivyo na Katupakase muri 2007, Bayuda muri 2009, Vumilia muri 2010, Valu Valu muri 2012, Badilisha muri 2013 na Tubonge muri 2014 iyi ubwo yayimurikaga mu gitaramo cyabereye Lugogo Cricket Oval Stadium muri Kampala uyu muhanzi yanditse amateka abona abafana 40000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND