RFL
Kigali

Umugore wa Ben Nganji yamushimiye urugendo rw’amasomo muri ULK yamufashijemo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2018 6:30
0


Ufitenema Yvette umugore w’umunyarwenya, umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’injyana ya Reggae, Bisangwa Nganji Benjamin [Ben Nganji], avuga ko umugabo we yamubaye hafi mu rugendo rw’amasomo yasoje muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).



Yvette ni umwe mu banyeshuri bahamwe impamyabumenyi ya Kaminuza muri ULK,  kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018. Yavuze ko ashima byimazeyo umugabo we wamubaye hafi mu rugendo rwe  kuva ku munsi wa mbere atangira amasomo. Ati “ Ndashimira  umugabo  wanjye  ko yambaye  hafi  kuva  ku munsi  wa  mbere  ntangira  ishuri, yambereye  umubyeyi  mwiza  ,yamfashaga  gusubira mu byo  nize  kandi  akangira  inama ambwira  ko nta  kidashoboka iyo umuntu  afite  ubushake. 

Yavuze kandi ko umugabo we yamwigaragarije ubwo yibarukaga umwana we , ngo Ben Nganji yaramufashaga akaruhuka nyamara we ataruhutse. Yagize ati “ Yangaragarije ko turi kumwe  kandi  cyane ubwo nabyaraga  Miguel. Murabizi  ukuntu agahinja karushya,yarakamfashaga nkaryama  nkaruhuka  atari uko we yaruhutse  ahubwo ari ubwitange bumuvuye ku mutima. Ibyo byanteye gukora  cyane niga mfite ‘courage’  kugira ngo nzabone umusaruro ufatika.

Ben Nganji yashyigikiye bikomeye umugore we.

Uyu mugore yanavuze kandi ko ari kenshi Ben yasigaranaga umwana we yagiye ku ishuri, ati “Yasigaranaga umwana nkajya  ku ishuri nkiga nshyize  umutima  hamwe  nkatahira  rimwe  nabandi . Twabaga  dufite  abakozi  ariko  ibyo ntiyabyitagaho kuko  yifitiye  impano  yo  gukunda  abana,”

Yungamo ati “Sinzibagirwa uburyo umugabo wanjye yajyaga anyigisha imibare avuye  ku kazi ananiwe .Kandi agomba kuzinduka asubira mu kazi  mu gitondo cya kare.” Umugore wa Beni Nganji, mu gitabo cye yanditse asoza kaminuza, yanditse ‘ku musanzu w’Imisoro mu iterambere ry’Igihugu’. 

Umugore wa Ben Nganji yamushimiye uburyo yamubaye hafi mu rugendo rw'amasomo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND