RFL
Kigali

Umugore wa Ama G The Black witegura kwibaruka yakorewe ibirori bya ‘Baby shower’ –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2018 13:58
2


Mu Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yakoze ubukwe na Uwase Liliane icyo gihe uyu muraperi yari amaze gutandukana n’umugore bari bamaze igihe babana ndetse baranabyaranye imfura ye. Uku gutandukana no guhita akora ubukwe byatumye benshi bakeka ko uyu muraperi yaba yarateye inda undi mukobwa.



Ubwo yabazwaga ikibazo cy'uko yaba yararongoye huti huti kubera ko yateye inda umufasha we Ama G The Black yihanangirije bikomeye abavuga ibi, atangaza ko ayo ari amagambo adafite ishingiro. Yasabye abavuga ibi ko barindira bakazamenya ukuri umugore we yabyaye. Ama G The Black yatangaje ko abantu bazamenya ukuri barebye igihe umugore we azabyarira ariko nanone atangaza ko atiyumvisha ukuntu rubanda bifuza guhora bamubarira iminsi bamutega iminsi.

Icyakora magingo aya Ama G n’umufasha we bari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wabo wa mbere cyane ko Uwase Liliane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ko akuriwe ndetse yitegura kwibaruka. Usibye ibi ariko, mu mpera z’iki cyumweru dusoje Liliane yakorewe ibirori bya Baby Shower n’abakobwa b’inshuti ze, bamugenera impano zizamufasha mu minsi iri imbere ubwo azaba amaze kwibaruka.

Kuri ubu umuhanzi Ama G The Black ni umwe mu baraperi bari gukora cyane n'ubwo uyu mwaka atabashije guhirwa no kwitabira irushanwa rya PGGSS8 ubusanzwe rijyamo abahanzi bakunzwe kurusha abandi.

Ama G The BlackAma G The BlackAma G The BlackAma G The Black

AMAFOTO: Touchrwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabana5 years ago
    ubukunguzi.com Ariko igitsina gore cyaranyobeye. Ibi ni ubukunguzi rwose. Uwemera kobabimukorera nawe sinzi uko aba atekereza. Ese baba baziko azabyara umwana muzima cyangwa azabyara igikoko ko nabyo byashoboka ?? GIRLS THINK TWICE
  • nsengiyumva jeanclaude5 years ago
    urugoruhire





Inyarwanda BACKGROUND