RFL
Kigali

Umugore ushinja Usher kumwanduza imiburu yamusabye kumuha miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika nk’indishyi y’akababaro

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:26/07/2017 12:03
1


Umugore witwa Jane Doe ushinja Usher kumwanduza imiburu, agaragara mu nyandiko zikubiyemo ikirego yamaze kugeza mu rukiko aho avuga ko yifuza 20,000,000 z’amadorali y’Amerika nk'indishyi y'akababaro. Ni nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko uyu mugore yanduye iyi ndwara.



Mu nyandiko zikubiyemo iki kirego uyu mugore avuga ko akimara kumva Usher atangaje ko yanduye iyi ndwara yangiza imyanya y’ibanga na we yahise ajya kwipimisha kugira ngo arebe ko atanduye iyi ndwara kuko yari yarigeze gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’uyu mugabo n’ubwo we yari yamubwiye ko ari mutaraga, gusa uyu mugore ageze kwa muganga yaje gusanga na we yaranduye iyi ndwara.

Ibi ni ni byo ashingiraho asaba Usher ko yamwishyura miliyoni 20 z’amadorali kuko ngo yangije amarangamutima ye,kwishyura ibijyanye no kwivuza ndetse hakaba hakubiyemo n’igihano. Nk’uko TMZ ibitangaza yashatse kumenya icyo Usher avuga kuri ibi birego gusa ngo kugeza ubu ntacyo aratangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • masuzuka6 years ago
    nonese ko watubwiye ibyo uwo mugore ntushyiremo n'ifoto n'imwe imugaragaza ????





Inyarwanda BACKGROUND