Uwimbabazi Joseline ni umugore wa Nishyirembere Vincent, bakaba batuye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ko mu Ntara y’Uburasirazuba. Kuba uyu mugabo we akunda cyane Knowless, byigeze guteza ikibazo gikomeye mu rugo akajya amufuhira, kugeza aho byendaga no kubasenyera.
Ubwambere Inyarwanda.com ijya kumenyana n’uyu muryango, hari mu mwaka ushize wa 2014 ubwo abafana ba Knowless bateguraga ibirori byo kumutungura ku isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 24, icyo gihe uyu mugabo Nishyirembere Vincent akaba yari yazanye n’umugore we Joseline Uwimbabazi wari utwite inda nkuru, bemera kwitabira ibyo birori byabereye mu mujyi wa Kigali ndetse barara i Kigali, baritanga bemera kurara ukubiri n’abana babo batatu. Kugeza ubu, nyuma yo kwibaruka iyo nda yari atwite, ni ababyeyi b’abana bane.
Aha ni mu mwaka ushize ubwo uyu mugabo yari yazanye i Kigali n'umugore we wari unatwite
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Knowless yakorerwaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 n’abafana be, uyu mugabo n’umugore we bari mu babyitabiriye ndetse bari banazanye n’umwana wabo w’imfura. Muri ibi birori, uyu mugore Uwimbabazi Joseline yatanze ubuhamya bw’ukuntu yafuhiraga umugabo we bitewe n’urukundo rudasanzwe yabonaga akunda Knowless, akabona muri telefone ye no muri mudasobwa hibereyemo amafoto ya Knowless.
Uwimbabazi Joseline n'umugabo we bageneye Knowless impano
Umwana wabo w'imfura nawe yageneye uyu muhanzikazi impano ku giti cye
Uwimbabazi Joseline yagize ati: “Umugabo wanjye akunda Knowless cyane, ariko rero ni ibintu bimuba mu maraso no mu magufwa. Noneho hari Guma Guma yabaye Knowless yari arimo, akana kanjye kari yariya ko kagafana Knowless ko na se, noneho akandi kana k’agahungu bakurikirana, tugafatanya gufana King James. Noneho bigeze aho, umugabo mbona nyine ni ibintu byamugiyemo, ukumva igihe cyose ni Knowless, ukabona muri computer, muri telefone n’ahantu hose huzuyemo Knowless. Noneho bigeze aho aza kugenda, niba bari bagiye i Cyangugu, sinzi icyo gihe ahantu yagiye, noneho agenda ambwiye ngo agiye ahantu, ndamubaza nti ugiye hehe, arambwira ngo agiye i Kigali. Ni ubuhamya burebure, kuko twabanje no gusa n’abatavugana neza kuko icyo gihe hari ku Isabato kandi dufite amavuna, nyuma ndamuhamagara ati ndi ahantu kure, niba yarambwiye ngo ari muri Nyungwe... Ndamubaza nti ko nari nzi ko waraye i Kigali hari ibintu wagiyemo, iby’iyongiyo bije bite? Ati ndaza kugusobanurira... Ni uko bigeze aho (amaze kumubwira ko yari yagiye gufana Knowless) aza kumbwira ati rwose uzaze niba wumva ko mba nkubeshya ko mba ntagiye kumwirebera (Knowless), noneho ndaza... Njyewe rero icyantangaje, nabaye nk’uguye muri supaguru (Super Glue) kuko naraje, narebye urukundo ‘Intwarane’ mugira, ndeba ukuntu muri abanyabwuzu, nahise mfatwamo, nkubwije ukuri mba numva n’uwavuga nabi Knowless namufata ku gikanu nkamwitendekaho.”.
Yahoze adacana uwaka n'umugabo we kubera Knowless ariko ubu nawe amukunda kubi
Nyuma yo kumva ibi, Knowless mu ijambo rya yashimiye cyane uyu muryango ku rukundo n’ubwitange badahwema kumugaragariza, ndetse atangaza kumugaragaro ko azajyana n’abandi bafana be gusura uyu muryango wa Vincent i Kabarondo mu karere ka Kayonza, tariki 6 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, bagakomeza kubaka umubano n’ubuvandimwe.
TANGA IGITECYEREZO