RFL
Kigali

Umugabo we yakundaga Knowless cyane bikamutera gufuha kugeza ubwo byendaga kubasenyera - UBUHAMYA

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:1/10/2015 12:03
9


Uwimbabazi Joseline ni umugore wa Nishyirembere Vincent, bakaba batuye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ko mu Ntara y’Uburasirazuba. Kuba uyu mugabo we akunda cyane Knowless, byigeze guteza ikibazo gikomeye mu rugo akajya amufuhira, kugeza aho byendaga no kubasenyera.



Ubwambere Inyarwanda.com ijya kumenyana n’uyu muryango, hari mu mwaka ushize wa 2014 ubwo abafana ba Knowless bateguraga ibirori byo kumutungura ku isabukuru ye y’amavuko y’imyaka  24, icyo gihe uyu mugabo Nishyirembere Vincent akaba yari yazanye n’umugore we Joseline Uwimbabazi wari utwite inda nkuru, bemera kwitabira ibyo birori byabereye mu mujyi wa Kigali ndetse barara i Kigali, baritanga bemera kurara ukubiri n’abana babo batatu. Kugeza ubu, nyuma yo kwibaruka iyo nda yari atwite, ni ababyeyi b’abana bane.

Aha ni mu mwaka ushize ubwo uyu mugabo yari yazanye i Kigali n'umugore we wari unatwite

Aha ni mu mwaka ushize ubwo uyu mugabo yari yazanye i Kigali n'umugore we wari unatwite

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Knowless yakorerwaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 n’abafana be, uyu mugabo n’umugore we bari mu babyitabiriye ndetse bari banazanye n’umwana wabo w’imfura. Muri ibi birori, uyu mugore Uwimbabazi Joseline yatanze ubuhamya bw’ukuntu yafuhiraga umugabo we bitewe n’urukundo rudasanzwe yabonaga akunda Knowless, akabona muri telefone ye no muri mudasobwa hibereyemo amafoto ya Knowless.

Uwimbabazi Joseline n'umugabo we bageneye Knowless impano

knowless

Uwimbabazi Joseline n'umugabo we bageneye Knowless impano

Umwana wabo w'imfura nawe yageneye uyu muhanzikazi impano ku giti cye

Umwana wabo w'imfura nawe yageneye uyu muhanzikazi impano ku giti cye

Uwimbabazi Joseline yagize ati: “Umugabo wanjye akunda Knowless cyane, ariko rero ni ibintu bimuba mu maraso no mu magufwa. Noneho hari Guma Guma yabaye Knowless yari arimo, akana kanjye kari yariya ko kagafana Knowless ko na se, noneho akandi kana k’agahungu bakurikirana, tugafatanya gufana King James. Noneho bigeze aho, umugabo mbona nyine ni ibintu byamugiyemo, ukumva igihe cyose ni Knowless, ukabona muri computer, muri telefone n’ahantu hose huzuyemo Knowless. Noneho bigeze aho aza kugenda, niba bari bagiye i Cyangugu, sinzi icyo gihe ahantu yagiye, noneho agenda ambwiye ngo agiye ahantu, ndamubaza nti ugiye hehe, arambwira ngo agiye i Kigali. Ni ubuhamya burebure, kuko twabanje no gusa n’abatavugana neza kuko icyo gihe hari ku Isabato kandi dufite amavuna, nyuma ndamuhamagara ati ndi ahantu kure, niba yarambwiye ngo ari muri Nyungwe... Ndamubaza nti ko nari nzi ko waraye i Kigali hari ibintu wagiyemo, iby’iyongiyo bije bite? Ati ndaza kugusobanurira... Ni uko bigeze aho (amaze kumubwira ko yari yagiye gufana Knowless) aza kumbwira ati rwose uzaze niba wumva ko mba nkubeshya ko mba ntagiye kumwirebera (Knowless), noneho ndaza... Njyewe rero icyantangaje, nabaye nk’uguye muri supaguru (Super Glue) kuko naraje, narebye urukundo ‘Intwarane’ mugira,  ndeba ukuntu muri abanyabwuzu, nahise mfatwamo, nkubwije ukuri mba numva n’uwavuga nabi Knowless namufata ku gikanu nkamwitendekaho.”.

Yahoze adacana uwaka n'umugabo we kubera Knowless ariko ubu nawe amukunda kubi

knowless

Yahoze adacana uwaka n'umugabo we kubera Knowless ariko ubu nawe amukunda kubi

Nyuma yo kumva ibi, Knowless mu ijambo rya yashimiye cyane uyu muryango ku rukundo n’ubwitange badahwema kumugaragariza, ndetse atangaza kumugaragaro ko azajyana n’abandi bafana be gusura uyu muryango wa Vincent i Kabarondo mu karere ka Kayonza, tariki 6 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, bagakomeza kubaka umubano n’ubuvandimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ubujiji8 years ago
    ariko abagore twabaye gute?bura guhumuka.noneho ngo nawe azaza kubasura.nuko bitangira.
  • manishimwe clementine8 years ago
    Wow knowless numukozi vraiment najye ndamukunda kandi iyo famille ibere urugero abandi kuko bigararako uwo mumama yizera umugabo we murakoze U
  • JANUARY8 years ago
    NANGENDAMWERA CYANE AZADUSURERUTSIRO
  • munyampirwa8 years ago
    Komerezaho mwana wa cu kdi ukomeze wiyubahe uniheshe agaciro ,unarusheho gushima Imana yaguhaye igikundiro kugeza ubwo wungutse umuryango ungana utya!nizeye ko aho ababyeyi ba we bari nabo banezerewe ukomeze uhababere gitwari.Intwarane na mwe nda bashima cyane mukomeze mutyo kdi nimubona atannye muzamucyebure .njye nifuza kuvugana na knowless ariko sinzi uko nabigera ho kuko ndi mu Bufaransa mwafasha?murakoze
  • Asiimwe p8 years ago
    Knowless nakubwira ngo merezaho komezautsinde wubake izina too ndakwemera sis
  • rer8 years ago
    Mujye mukunda mukunda Imana gusa abantu bo mubane amahoro; naho kuvuga ngo ukunda umuntu byo gupfa zitonde atakubera ikigirwamana.
  • diane8 years ago
    ndakwemera
  • 8 years ago
    ngo umugabo wenda gusenya urugo kubera akunda umuhanzi? nta nkuru mbonye aho, muri interagahinda gusa
  • Vital8 years ago
    Ni byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND