RFL
Kigali

''Umugabo wanjye afite ububabare bwinshi ariko ni cyo kiguzi cy’ibyo yemera''Umugore wa Bobi Wine

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/08/2018 8:23
1


Barbie Itungo Kyagulanyi, umugore w’umudepite Bobi Wine yatangaje ko umugabo we yakorewe iyicarubozo rikomeye ku buryo nawe atazi niba akiriho,icyakora yemeza ko ibiri kuba ku mugabo we byose ari ikiguzi cy’imyemerere ye ya Politiki.



Nyuma yo kwemererwa gusura umugabo we,nyuma y’iminsi 4 atemerewe kumusura, umugore wa Robert Kyagulanyi umudepite mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda uzwi ku izina rya Bobi Wine yatangaje ko umugabo we afite ububabare mu mubiri we bukomeye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Barbie Itungo Kyagulanyi umugore wa Bobi Wine yemeza ko umugabo we yataye ubushobozi bwo kurwanirira ubwisanzure bw’abanya-Uganda muri rusange. Icyakora akemeza ko imyemerere ya Politiki ya Bobi Wine ari yo imushyize mu buzima arimo we yita kuba hagati y'urupfu n’ubuzima. Aganira n’itangazamakuru Barbie yagize ati:

Umugabo wanjye afite ibikomere ahantu hose,yarabyimbye mu maso ntiwapfa kumumenya, imbavu zaravunitse kubera gukubitwa ariko aracyari umugabo twahuye mu myaka ishize, arabizi ko ari umwere, ikose rye rukumbi ni ukugeregeza kuba ijwi rya bose, yatunguwe tumubwira ko aregwa gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ntazi n’impamvu aburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikare, gusa arasaba abagande gukomeza guharanira ukuri nubwo bari gutotezwa.

 Bobi wine - Barbie

Barbie yemeza ko azarwanira ishyaka Bobi Wine kabone nubwo nawe atorohewe 

Bobi Wine akunze kutavuga rumwe na leta kuri  politiki zimwe na zimwe

Depite Bobi Wine n’abandi bantu 30 batawe muri yombi nyuma y’iraswa ry’imodoka ya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa mbere. Mu ntangirio z’iki cyumweru gisoza kandi ni bwo umushoferi wa Bobi Wine yishwe arasiwe mu modoka, Bobi Wine akemeza ko yarashwe na Polisi ya Uganda ibitiranije. Kuri uyu wa 5 ni bwo Bobi Wine yagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera.

The observer.ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamikazi5 years ago
    Ariko Mana yanjye ibi bintu birababaje!!!Umuntu wambaye umubiri ntakwiriye kubabaza uwa mugenzi wee!!!Afrika weeeeeee!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND