RFL
Kigali

Umufasha wa Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2017 11:45
2


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2017 nibwo inkuru yasakaye ko uwari umufasha wa Mukeshabatware Dismas yitabye Imana azize uburwayi



Umufasha wa Mukeshabatware witabye Imana yitwaga Mukakarangwa Marie Helene, uyu akaba yitabye Imana ubwo yarari mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari arwariye.  Ntakwasa Bonne umwe mu bana be yabwiye Inyarwanda.com ko imihango yo gusezera ku mubyeyi wabo izaba kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 aho biteganyijwe ko saa sita zuzuye hazaba amasengesho yo kumusabira azabera kuri ADEPR Nyakabanda hakazakurikiraho kumushyingura mu irimbi rya Rusororo saa kumi n'imwe z’amanywa.

MukeshabatwareMukeshabatware Dismas mu rugo iwe ku Gisozi 

Mukakarangwa Marie Helene wari umufasha wa Mukeshabatware Dismas muri 2015 byavuzwe ko yatemaguwe mu mutwe n’uwahoze ari umushoferi wabo icyakora abo mu muryango we ntibigeze batangaza ko urupfu rwe hari aho rwaba ruhuriye n’uru rugomo yakorewe icyo gihe. Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda ndetse no mu makinamico atandukanye anakora amatangazo yo kwamamaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana imworohereze muri byose!
  • Boofet6 years ago
    pole musaza tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND