RFL
Kigali

Umufasha wa Ali Kiba yagaragaje ibimenyetso by’uko yaba atwite

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2018 13:30
0


Umunyamuziki Ali Kiba yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umufasha we yatumye benshi bacyeka y’uko uyu mugore yaba atwite. Bivuzwe nyuma y’amezi atatu gusa, aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu ryo kubana nk’umugabo n’umugore bagatandukanwa n’urupfu.



Ali Kiba yanditse anashyira ifoto y’umugore we ku mbuga nkoranyambaga amwifuriza isabukuru y’amavuko. Bamwe mu bafana bahise bavuga ko uyu muhanzi atari agamije kumwifuriza isabukuru y’amavuko gusa, ahubwo ko yashakaga no gutanga ubutumwa bw’uko bitegura imfura yabo.

Kuri uyu 08 Nyakanga 2018 ni bwo benshi batangiye gukeka ko uyu mugore yaba atwite biturutse ku ifoto umugabo we yashyize kuri konti ya Instagram imugaragaza nk’ukuriwe. Tuko.co.ke iravuga ko imyenda uyu mugore yari yambaye n’uburyo yari yifashe yatumye benshi bakeka ko atwite n’ubwo umugabo we yirinze kugira byinshi abitangazaho.

Uwitwa Udakunairobi ati “Ubanza ari njye utareba neza. Umugore wa Ali Kiba ko mbona ameza nk’utwite?. Ali Kiba we yari yanditse ati “Ndi kumwe n’umufasha wanjye wagize isabukuru y’amavuko.”

ali kiba

Ali kiba yasohokanye n'umufasha we, uko umugore we yari yifashe, abafana bahereho bavuga ko atwite

Ibivugwa kandi byaniyongereye ku buryo uyu mugore [Amina Rikesh] yifotoje ukuboko kw’iburyo gufashe ku nda n’ubwo yari acigatiye kasike ya moto. Muri aya mafoto kandi, Ali Kiba agaragara afashe ku rutugu umufasha we.

Mu nkurikirane y’ibitekerezo byatanzwe kuri iyi foto, bamwe mu bafana babifurije kubyara bagaheka hungu na kobwa. Muri Mata 2018 ni bwo Ali Kiba yakoze ubukwe n’umufasha we. Bivugwa ko imihango y’ubukwe yatwaye amashilingi miliyoni 50, ngo ni ubukwe bw’umwaka muri Tanzania.

Résultat de recherche d'images pour "ali kiba get marriages images"

Résultat de recherche d'images pour "ali kiba get marriages images"

Ali Kiba yarushinze n’umukobwa ufite inkomoko muri Kenya witwa Amina Rikesh. Ni ubukwe bwaranzwe n’imihango y’idini ya Islam bwabereye muri Kenya mu mujyi wa Mombasa. Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu musigiti Masjid Ummu-Kulthum mu gace ka kizingo.

Résultat de recherche d'images pour "ali kiba get marriages images"

Ali Kiba n'umufasha we

Image associée






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND