RFL
Kigali

Umufana washenguwe n’urupfu rwa Mowzey Radio yamwandikiye amumenyesha ibiri kubera muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2018 13:03
3


Umufana washenguwe n’urupfu rw’umwanditsi w’indirimbo, ‘Producer’, akaba n’umwe mu bari bagize itsinda Goodlyfe, Moses Ssekibogo Nakintije wamenyekanye nka Mowzey Radio, yanditse ibaruwa ifunguye amenyesha Mowzey Radio byinshi biri kubera muri Uganda nyuma y’itabaruka rye.



Mu ibaruwa ye, Zamboki Lincolin yagaragaje agahinda gakomeye Isi yatewe no kubura Mowzey Radio. Yatangaje ko bigoye kwiyumvisha ko amezi icyenda ashize uyu munyamuziki yitabye Imana. Yavuze ko afite icyizere cy’uko Radio ari umwe mu baririmbyi beza muri korali yo mu ijuru cyangwa se akaba ari we mwanditsi w’indirimbo zifashishwa mu ijuru. Yagize ati:

Ku nshuti yanjye Mozwey. Biragoye kwiyumvisha ko amezi icyenda ashize witahiye. Amezi icyenda arashize kuri twe tutakumva. Amezi icyenda nta ndirimbo nshya. Turizera ko ubu uririmbana n’abamariyika aho mu ijuru, Mowzey. Byanashoboka ko ari wowe uyoboye ‘band’ y’abamarayika b’Imana cyangwa se akaba ari wowe wandikira indirimbo iryo tsinda ry’abamarayika aho mu ijuru. Ese wigize uhura na bazina bawe, Moses? Wa mugabo wanditse ibitabo byinshi muri Bibiliya nka ‘Genesis’, ‘Exodus’ n’ibindi bigera kuri bitatu. Waramubonye se?

Zamboki Lincolin

Zamboki Lincolin wandikiye Mowzey Radio./Ifoto: Ugbliz.com

Uyu mufana witwa Zamboki Lincolin yavuze ko Radio yari umunyamurava utangaje kuko mu myaka icumi yamaze mu kibuga cy’umuziki yakoze indirimbo zigera kuri 360. Ngo ibyumweru 36 bishize yitahiye, ni igihombo gikomeye kuko hagakwiye kuba harasohotse ibindi bihangano iyo aba akiriho. Ati “Indirimbo 230 mu myaka 10 bivuze ko wandikaga indirimbo buri joro. Uzi icyo bivuze ibi, Mowzey? Ni ibyumweru 36 tubuze italanto yawe. Ni nka alubumu esheshatu ku muhanzi runaka.

Wagakwiye kuba warahagaritse, Mowzey. Weasel ntiyagakwiye kuba yikorera imifuko y’umuceri ashaka kuba nka Bryan White. Cyangwa arwana na Djs ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kubera ko atari gukina indirimbo mwakoranye.”

Yanamumenyeshe ko Rema Namakula yagarutse mu kibuga cy’umuziki ariko kandi ngo umukunzi we Diriisa Musuuza yanze kumwambika impeta. Ati “Turifuza, iyaba wari uhari. Wenda wakabaye waramwandikiye indirimbo nk’uko wabikoze kuri Tikula.”

Uyu mufana yabwiye Radio ko abanyamuziki bo muri Uganda bahindutse. Ngo Kalifa asigaye arwana, avuga ko aherutse kwita A Pass ingona. Ati “Ubu afitanye ibibazo na Rema, mu ndirimbo ye yamwise ‘mushiki we’. Iyaba uhari wenda wakabafashije ukabandikira indirimbo nziza z’urukundo.”

Yakomeje abaza Radio niba aho ari abashaka kureba Televiziyo kuburyo ibiri kubera muri Uganda byose abasha kubimenya. Yagize ati “Ufite Televiziyo, Mowzey? Televiziyo yujuje byose atari Weasel Tv….Televiziyo ihuje n’aho ku buryo ubasha kureba ibibera muri Uganda.”

Mu gusoza yamubwiye ko inzu yubakiraga umubyeyi yuzuye. Yamubwiye kandi ko Bebe Cool yijunditswe n’abafana bakamutera amacupa, amubwira ibijyanye n’igitaramo Bobi Wine yakoreye muri Uganda acungiwe umutekano na Polisi.

Yamubwiye ko indirimbo 68 yasize adashyize hanze, ubu zasohotse abafana batangiye kuzumva. Amubwira ko azakomeza kumwandikira amumenyesha ibiri kubera muri Uganda. Ati “Nzakomeza ku koherereza amabaruwa nkumenyesha ibiri kubera muri Uganda. Kandi ntutansubiza nzabyumva. Nizere ko ubasha gukoresha murandasi [Internet],”

Radio wavutse kuya 01 Mutarama 1985, yitabye Imana, ku wa 01 Gashyantare 2018. Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko. Yakubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Yavuriwe mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Image result for Mowzey Radio F

Radio yitabye Imana muri Gashyantare, 2018./Ifoto: Galaxy FM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N Felix5 years ago
    Legend lives forever.
  • patrick5 years ago
    birababaje kuba dufite imyumvire idashinga, ntabwo mbujije umuntu kwibuka uwe witabye imana ariko ndagirango mbabwireko ataribyiza kwishyira aheza nubwo udakwiye kwicira urubanza cyangwa ngo urucire abandi, ariko ndacyekako uriya mugabo yarumusinzi kandi wumusambanyi ndetse numunsi apfa yarumusinsi niyontandaro yurupfurwe kuko yakubiswe arwana kubera isindwe sinumva rero ukuntu uyumusore yumvako yagiye mwijuru cyeretse wenda kuko imana igira imbabazi ikamubabariara Murakoze
  • Bertrand Mwami5 years ago
    Yandikiye Radio Muga Risomye Twebwe! Iyo Ni Techniq Yo Kuba Umu Star Ariko Avumira Kwizina Ryiw!





Inyarwanda BACKGROUND