RFL
Kigali

Umufana wa Drake yamujugunyiye umwenda w’imbere ku rubyiniro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/11/2017 14:26
0


Mu gihe abafana bo mu Rwanda barira cyangwa bakagwa igihumure babonye abahanzi bafana, undi we yafashe umwenda w’imbere wambarwa mu mabere cyangwa se isutiye ayijugunyira Drake amugaragariza ko amukunda byahebuje.



Ubwo Drake yari mu gitaramo kuwa 5 muri New Zealand, umwe mu bafana be b’abakobwa bamujugunyiye isutiye ku rubyiniro, Drake arayizamura ayereka abafana yatangajwe cyane n’ibyo bintu bitangaje umufana yari akoze.

Drake bamujugunyiye umwenda w'imbere

Nyuma y’ibyo Drake yagize ati “Ndi umugabo w’ingaragu nkeneye iyi sutiye ya 34 F (nimero z’amasutiye)”. Yararanganyije amaso mu bafana aho iyo sutiye yari iturutse abona uwayijugunye ahita amubwira ngo “Turaza kuvugana nyuma.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND