RFL
Kigali

Umubyinnyi w'umunyarwandakazi Sherri Silver yegukanye igikombe gikomeye ku rwego rw'Isi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2018 8:42
1


Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye ubu atuye i Londres mu Bwongereza, amaze kuba icyamamare nk’umubyinnyi w’umunyamwuga ubikora nk’akazi kamutunze, yabyiniye abahanzi bakomeye aba mbere muri Afurika n’abahagaze neza i Burayi. uyu aherutse kugaragara mu ndirimbo yaciye ibintu ku Isi nzima yitwa 'This is America'.



Iyi ndirimbo uyu mukobwa yabyinnyemo ninayo urebye yazamuye izina rye, Aha ikaba yanamuhesheje igihembo nk'umubyinnyi mwiza w'umwaka mu bihembo bitangwa na Televiziyo ikomeye ku Isi ya Mtv ibihembo byitwa Video Music Awards, aha uyu mukobwa akaba yegukanye igihembo mu kiciro cy'ababyinnyi beza cyangwa 'BEST CHOREOGRAPHY' mu ndimi z'amahanga cyane ko iyi ndirimbo ariyo yegukanye igihembo.

Iyi ndirimbo "This Is America" y'umuhanzi Childish Gambino yegukanye iki gihembo nyuma yuko ari imwe mu ndirimbo ziharawe cyane muri Amerika ndetse no ku Isi aho abantu bakundamo bikomeye imibyinire igaragaramo. umwe mubari bayoboye ababyinnyi bari muri iyi ndirimbo akaba ari umunyarwandakazi Sherri Silver inkumi ivuka mu karere ka Huye.

Sharri SilverSherri Silver nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye

Iyi ndirimbo yatsinze izindi byari byihanganye zirimo n'izabahanzi b'ibyamamare bazwi nkuko bigaragara ku rutonde rwabio bahatana. Aha Sherri Silver niwe wagiye gufata igihembo nkuwari uhagarariye ababyinnyi babyinnye muri iyi ndirimbo yamamaye ku Isi nzima.

Best Choreography:
Bruno Mars – “Finesse (Remix)” [ft. Cardi B]
Camila Cabello – “Havana” [ft. Young Thug]
The Carters – “APES**T”
WINNER: Childish Gambino – “This Is America”(Iyi niyo Sherri Silver yabyinnyemo)
Dua Lipa – “IDGAF”
Justin Timberlake – “Filthy”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    I,m very happy God bless you





Inyarwanda BACKGROUND