Ku itariki 15/11/2017 nibwo Inyarwanda yanditse inkuru y'umubyeyi uhangayikiye umwana we w’amezi 5 wavukanye ikibazo cy’umutima ku buryo byasabaga ubuvuzi buhenze mu Buhinde mu gihe gito gishoboka. Kuri ubu Minisiteri y’Ubuzima yemeye ko uyu mwana izamuvuza, ababyeyi nabo bari mu byishimo ariko baracyakeneye ubufasha
Mukangemanyi Chantal ni umubyeyi w’umwana w’amezi 5 n’iminsi 10 witwa Abayisenga Nishimirwe Pierra, yabwiwe ko umwana we afite ikibazo gikomeye cy’umutima ndetse ko niyuzuza amezi 6 atarabagwa ashobora kuzapfa. Uyu mwana agomba kuvurizwa mu Buhinde bikaba bisaba nibura miliyoni 10 kandi ababyeyi be bakaba nta bushobozi bafite.
Chantal yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo kwitabaza itangazamakuru kuko yabonaga ari bwo buryo busigaye bwonyine bwo kuba yabona abagiraneza bamugirira impuhwe akabasha kuvuza umwana we w’imfura. N’ubwo yakoresheje ubu buryo ariko, ikibazo cye cyari cyaragejejwe mu nzego zibishinzwe muri Minisante zijya zivuza abantu bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima. Yatekerezaga ko bishobora kuzatinda igihe kikamurengana, dore ko ubwo twamusuraga Pierra yaburaga iminsi 20 gusa ngo yuzuze amezi 6.
Minisante yemeye kuzavuza Pierra
Mu itangazo ryasinywe na Minisitiri w’Ubuzima Dr.Diane Gashumba, Nishimirwe Abayisenga Pierra yemerewe kuvurwa nk’uko bigomba ariko ibijyanye n’ingendo n’ibindi bitajyanye no kuvurwa k’umwana ababyeyi be bakaba aribo bazabyiyishyurira. Chantal nta kazi agira naho umugabo we ni umushoferi wa Taxi voiture, ubwo abantu bumvaga ikibazo cy’umwana wabo, batangiye kubafasha uko bashoboye, Chantal yatangarije Inyarwanda.com ko bari bamaze kubona 1,400,000 Rwf, babaze ibyo bazakenera bijyanye n’urugendo no kubaho mu gihe umwana ari mu buhinde, basanze n’ubundi aya mafaranga ashobora kutazabikora byose bakaba bagikeneye ubufasha.
Uyu mwana yavukanye uburwayi bukomeye bw'umutima
Uramutse ufite umutima w’impuhwe kandi ukaba hari icyo waha uyu muryango uko cyaba kingana kose, ushobora kuboherereza kuri Mobile Money cyangwa Tigo Cash kuri nimero za Chantal 0783553025 na 0728553024 cyangwa se iza Jean Paul 0788858141 na 0728858141. Uretse ubu buryo kandi, ushobora ko gukoresha konti 9399 yo muri COOPEDU cyangwa ukabahamagara mukavugana ukabafasha mu bundi buryo, ukaba ugize uruhare mu kurokora ubuzima bw’uyu muziranenge.
Uyu mwana ahangayikishije ababyeyi be cyane
Gusangiza iyi nkuru inshuti n’abavandimwe nabyo ni ugufasha uyu muryango uhangayikiye umwana wabo. Tubibutse ko ubu Pierra abura iminsi 4 gusa ngo yuzuze amezi 6, ntutindiganye gukora icyo umutima wawe ukubwira.
TANGA IGITECYEREZO