RFL
Kigali

Umubyeyi wa Uncle Austin arembeye mu bitaro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/04/2018 10:11
1


Uncle Austin ni umuhanzi akaba umunyamakuru ndetse n’umu MC mu bitaramo binyuranye, uyu mugabo magingo aya ni umwe mu bahanzi icumi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star igiye ku nshuro ya munani. Icyakora n'ubwo uyu muhanzi ahagaze neza mu muziki we muri iyi minsi ntabwo atekanye kuko umubyeyi we arwaye.



Aha umunyamakuru wa Inyarwanda akimenya iby’uburwayi bwa mama w’uyu muhanzi twifuje kumenya byinshi kuri aya makuru maze mu kiganiro kigufi twagiranye Uncle Austin aduhamiriza ko umubyeyi we arwaye kandi ameze nabi. Uncle Austin yaduhamirije ko umubyeyi we ari mu bitaro aho arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso, akaba ameze nabi.

Uncle Austin

Umubyeyi wa Uncle Austin

Uncle Austin yatangarije Inyarwanda.com ko umubyeyi we arwariye muri Uganda ariko hamwe n’Imana yizeye ko byose birangira neza uyu mubyeyi agakira. Tubibutse ko ubu Uncle Austin yatangiye urugendo rwo guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani ndetse kuri ubu abahanzi bayihatanira bakaba baratangiye n’ibikorwa binyuranye byiganjemo iby’urukundo ndetse n’imyitozo yo kuririmba ibaganisha kuzakora ibitaramo byiza muri PGGSS8 izatangira tariki 26 Gicurasi 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simbarikure5 years ago
    Uwomubyeyi lmana imufashe rwose





Inyarwanda BACKGROUND