Iradukunda Elsa ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba yinjiye mu mateka nka nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashyikirijwe ikamba na Miss Mutesi Jolly wari urisanganywe kuva umwaka ushize wa 2016. Mu kiganiro na Inyarwanda.com umubyeyi we yagize byinshi amuvugaho.
Mama wa Iradukunda Elsa aganira Inyarwanda.com nyuma yuko umukobwa we atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017,uyu mubyeyi yabajijwe uko yakiriye kuba umukobwa we atsinze avuga ko nta bintu byinshi yabivugaho usibye gushimira Imana yo isohoje umugambi wayo igaha intsinzi umukobwa we.
Umunyamakuru yabajije uyu mubyeyi niba nka mama we yarigeze akenga ko umukobwa we azigera aba Nyampinga kuva mu bwana maze uyu mubyeyi ahita asubiza umunyamakuru ko uyu mwana we kuva mu bwana bwe yagaragazaga ibimenyetso ko ashobora kuzaba Miss. Umunyamakuru yamubajije uko yabibonaga asubiza agira ati "Kuva mu bwana bwe umwana wacu ntiyigeze aba munini yagaragazaga urubavu ruto, usibye ibi ariko yakuze akunda kwigana iriya ntambuko yabo rero nanjye nk'umubyeyi nabonaga ko hari ikibyihishe inyuma ariko ubu nibwo mbashije kubisobanukirwa neza gusa kuva na cyera nari narabikenze.”
Umubyeyi we ngo yakenze cyera ko uyu mukobwa ashobora kuzaba Miss
Iradukunda Elsa abaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo gutsinda abo bari bahatanye bose uko ari 14. Uku gutsinda kwa Elsa kwishimiwe cyane n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe bari bitabiriye ibi birori bose nta numwe wasigaye.
TANGA IGITECYEREZO