RFL
Kigali

Umubyeyi wa Iradukunda Elsa yatangaje ko cyera na kare yari yarakenze ko uyu mukobwa we azaba Miss

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2017 9:31
12


Iradukunda Elsa ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba yinjiye mu mateka nka nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashyikirijwe ikamba na Miss Mutesi Jolly wari urisanganywe kuva umwaka ushize wa 2016. Mu kiganiro na Inyarwanda.com umubyeyi we yagize byinshi amuvugaho.



Mama wa Iradukunda Elsa aganira Inyarwanda.com nyuma yuko umukobwa we atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017,uyu mubyeyi yabajijwe uko yakiriye kuba umukobwa we atsinze avuga ko nta bintu byinshi yabivugaho usibye gushimira Imana yo isohoje umugambi wayo igaha intsinzi umukobwa we.

Umunyamakuru yabajije uyu mubyeyi niba nka mama we yarigeze akenga ko umukobwa we azigera aba Nyampinga kuva mu bwana maze uyu mubyeyi ahita asubiza umunyamakuru ko uyu mwana we kuva mu bwana bwe yagaragazaga ibimenyetso ko ashobora kuzaba Miss. Umunyamakuru yamubajije uko yabibonaga asubiza agira ati "Kuva mu bwana bwe umwana wacu ntiyigeze aba munini yagaragazaga urubavu ruto, usibye ibi ariko yakuze akunda kwigana iriya ntambuko yabo rero nanjye nk'umubyeyi nabonaga ko hari ikibyihishe inyuma ariko ubu nibwo mbashije kubisobanukirwa neza gusa kuva na cyera nari narabikenze.”

miss rwandaUmubyeyi we ngo yakenze cyera ko uyu mukobwa ashobora kuzaba Miss

Iradukunda Elsa abaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo gutsinda abo bari bahatanye bose uko ari 14. Uku gutsinda kwa Elsa kwishimiwe cyane n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe bari bitabiriye ibi birori bose nta numwe wasigaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Nta mwana uva muri famille zigaragara ujya muri biriya bintu, urabona ko baba ari abantu basanzwe.
  • uwamahoro marlene7 years ago
    nibwiza.gutoramisi kuko.biteza imbere igihugu
  • jule7 years ago
    ese abagaragara ni anahe?
  • emmy7 years ago
    niba uwo bahagararanye ariwe papa we.uwavuze ngo ni abantu basanzwe azabaze uwo mugabo basi imodoka agendamo.azabazirize mu mugi.ntukavuge ibyo utazi ahubwo nibwo miss yaba avuye mubaherwe.cg niba udashoboye kubaza ujye wicecekera.
  • chersea7 years ago
    Mushiki wanjye niwe miss maman wanjye akaba igisonga cye naho ibi ni ibyabahaze knd umurengwe usiga inzara
  • chersea7 years ago
    Mushiki wanjye niwe miss maman wanjye akaba igisonga cye naho ibi ni ibyabahaze knd umurengwe usiga inzara
  • 7 years ago
    Arabikwiriye nta n imbaraga nyinshi yakoreresheje,ni uwo Imana yahaye ubumanzi
  • ruda7 years ago
    miss ntacyo amariye abanyarwanda habe nakimwe
  • Michu Michukagame 7 years ago
    Njyewe rwose birantangaje pe kubona yarushije babakobwa wabonaga ari beza kumurusha we nubundi barabivuze yuko ubwiza bupfa ubusa bibuzeko nomumitwe yabo ari vide buriya discours yabo nacyinu cyiza bavuzemo bari kuzateza imbere urwanda akaba ariyo mpamvu batsinze disi !!!!nibihangane nakundi byagenda bategereze 2018
  • Michu michu Kagame 7 years ago
    Mwiriweho neza mbere nambere mbanje gusuhuza iradukunda elisa !! Uwo mu Miss avuka mukahe karere ???et fite imyaka ingahe ??
  • mbegeti butegwa 7 years ago
    Famille zigaragara ni ukuvuga iki? Hari famille zitagaragara?!!
  • 7 years ago
    Football yo imariye iki Abanyarwanda?





Inyarwanda BACKGROUND