RFL
Kigali

Nyina wa Alyn Sano yashimangiye ko ari umufana we ukomeye anaca amarenga y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/10/2018 18:45
0


Mu minsi yashize ubwo umuhanzikazi Alyn Sano yaganiraga byimbitse na INYARWANDA yadutangarije ko umufana wa mbere afite kandi azi neza ko adashobora kumureka ari umubyeyi we ndetse adahwema kubimugaragariza mu buryo bwose, maze abavandimwe be n’izindi nshuti ze bagakurikira.



Niko biri rero, nyina wa Alyn Sano no mu mivugire ye ahora ashimangira ko ari umufana ukomeye cyane w’uyu muhanzikazi ndetse akanakunda kumwita ka Houston ke kuko ngo ijwi n’ubuhanga bye mu kuririmba ari ntagereranwa.

Kanda Hano urebe ikiganiro Alyn Sano yavugiyemo umufana we ukomeye

Mu minsi yashize ku isabukuru y’uyu mukobwa, nyina umubyara yashimangiye ko ahora amutungura cyane kuko uko ari n’urwego agezeho atandukanye n’abandi bakobwa bose aho yagize ati “Akenshi usanga umwana w’umukobwa iyo yumva ko atangiye kumenyekana ageze ku rwego nk’urwa ka Houston kanjye (Aha yavugaga Alyn Sano) atangira kwiyumva cyane agasuzugura, akumva ko atafasha ababyeyi uturimo nibindi. Ariko umukobwa wawe si uko ateye, mu rugo ni Sano Shengero Alyn, arabyuka agakora amasuku, akadutegurira amafunguro ya mu gitondo twe tubyuka tuziko tugiye kubikora tugasanga yabirangije byose tukumirwa. Ntajya agenda atavuze aho agiye kuko aho agiye hose ansaba uruhushya. Nanjye yajya mu bikorwa by’umuziki we nkamuha umugisha wa kibyeyi. Ndamukunda cyane kandi mwifuriza ibyiza arabizi.”

Alyn Sano

Nyina wa Alyn Sano, umufana we ukomeye

Abinyujije kuri Status ya WhatsApp ye rero, umubyeyi wa Alyn Sano yifashishije ifoto y'umwana we, ku magambo yayiherekeresheje yagaragaje ko akunda cyane umukobwa we ndetse ari n’umufana w’indirimbo ze cyane anakomoza ku ndirimbo ye nshya aho yagize ati “Uwihesheje agaciro weee Imana yaguhaye umutima wuzuyemo impuhwe nyinshi, urukundo, umurava ndetse n’ubwenge. Uri umukobwa nemera cyane mu bakobwa u Rwanda rufite. Maze byagera kuri ‘WITINDA’, ‘NAREMEWE WOWE’, ‘RWIYOBORERE’ ngahita nkomeza kugufatira iry’iburyo kibondo. Gira ushyireho na ‘IHORERE NAJE’. Maze rero aguhire muri byose.”

Alyn Sano

Umubyeyi wa Alyn Sano yagaragaje urukundo akunda umukobwa we afana cyane

Nyuma yo kubona ibi, umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Alyn Sano uko yakira kubona nyina umubyara amuvugaho ibintu nk’ibi asubiza ko ari ishema cyane kuri we ndetse bimushimisha cyane kuba yishimirwa kandi ashyigikirwa n’umubyeyi we. Ku kijyanye na ‘Ihorere Naje’, Alyn Sano yirinze kubitangazaho byinshi avuga ko abantu bategereza.

Alyn Sano

Alyn Sano n'umufana we ukomeye cyane, nyina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND