RFL
Kigali

Ukwezi kurirenze abanyarwanda babeshywe icya semuhanuka ko Omarion agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2018 11:12
2


Omari Ishmael Grandberry (Omarion) wakunzwe mu itsinda B2K ryakanyujijeho kugeza mu myaka ya za 2002, mu minsi ishize byavugwaga ko agiye gutaramira abanyarwanda mu iserukiramuco ryiswe ‘Urumuri Festival’ ryagombaga kuba mu mpera za Ukwakira 2018. Kuri ubu ukwezi kurirenze bitabaye ndetse n'abatangaje ayo makuru bararuciye bararumira.



 

Omarion yamenyekane cyane aririmbana na bagenzi be Raz B, Lil’ Fizz na J-Boog. Bakoze indirimbo zakunzwe cyane nka Bump Bump Bump, Uh Huh, Girlfriend n’izindi nyinshi, baza gutandukana mu 2004, umwe atangira urugendo mu muziki ku giti cye.Omarion yatangiye gukora umuziki wenyine mu 2005, ahita ashyira hanze alubumu ye yambere yitwaga O yakunzwe cyane ndetse iza ku rutonde rwa Billboard muri alubumu 200 zakunzwe cyane, kimwe no mu zahataniraga ibihembo bya Grammy Awards.

Uyu musore byavugwaga ko yatumiwe mu Rwanda mu iserukiramuco 'Urumuri Festival' ryagombaga kuba bwa mbere.Dushime Christian ukuriye Cozma Group yateguraga iki gikorwa, yatangarije imwe mu maradiyo ya hano mu Rwanda mu ntangiriro ya Nzeri 2018 ko yamaze kumvikana na Omario ndetse banasinyanye amasezerano yo kuza kuririmba mu Rwanda aho byavugwaga ko yagombaga kuririmbira mu cyumweru cya nyuma cy'ukwezi k'Ukwakira 2018, icyakora yirinda gutangaza itariki nahagombaga kubera iki gitaramo.

Omarion

Omarion umuhanzi wo muri Amerika byatangajwe ko agiye gutaramira mu Rwanda ariko amazo akaba yaraheze mu kirere 

Iki ni kimwe mu binyoma byabeshywe abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2018 dore ko igihe cyageze itariki y'igitaramo yagera hagategerezwa uyu muhanzi ntaze yewe nabavugaga ko bamutumiye nabo bakaruca bakarumira ntibongere kuvuga ko Omarion atakije ngo hasobanurwe impamvu ataje ndetse nigikurikiyeho. Aha binyuze ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo  Dushime Christian wahamyaga ko yatumiye Omarion twashatse kumuvugisha ariko ntibyadukundira cyane ko atabashije gusubiza ubutumwa bwacu.

Turakomeza gushaka uko twabona abari batangaje ko bari gutegura iki gitaramo icyakora amakuru nanone agera ku Inyarwanda avuga ko uyu ashobora kuba yaratangaje ibi kugira ngo amenyekanishe ibikorwa bye birimo na studio nshya afite i Nyamata nyamara nta gahunda yari afite yo gukora iki gitaramo nkuko yabyijeje abanyarwanda.

REBA HANO INDIRIMBO OMARION YAKORANYE NA DIAMOND YARIMUZATUMYE MU KARERE KA AFRICA Y'IBURASIRAZUBA BAMWIBUKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dixon5 years ago
    Hhhh uwo mutype ninjyeso ye yokubeshya kbs christian akunda kubeshya buriya yashakaga nae ngo amenyekane kbs kiriyemera cne kndi nakintu kiba kibereyeho
  • James nkundwanayo1 year ago
    Kabis abanyarwanda murkaz kumakuru muduha nimukomer





Inyarwanda BACKGROUND