RFL
Kigali

Menya byinshi ku mwiryane no guhimana kw’abari bagize P-Square bamaze gutandukana burundu

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:21/03/2016 15:13
14


Itsinda rya P-Square ryo mu gihugu cya Nigeria, rimaze igihe kitari gito rivugwamo ibijyanye n’umwiryane, kutumvikana, guhangana no guhimana ndetse no kuba bari mu nzira yo gutandukana burundu, gusa ubu noneho byamaze kugaragazwa nabo ubwabo ko bamaze gutandukana bucece.



Bamwe bakunze kujya babyita ibinyoma n’ibihuha bidafite gihamya, abandi bakavuga ko nta nduru ivugira ubusa nyamara ukuri n’iyo kwatinda kurashyira kukajya ahagaragara, ubu ikigaragara ni uko abasore babiri b’impanga Peter Okoye na Paul Okoye bari bagize itsinda rya P-Square barebana ay’ingwe, ndetse bakaba batanumvikana kuri mukuru wabo Jude Okoye usanzwe ari n’umujyanama wabo mu bya muzika, ibintu bikaba byaramaze kurenga imbi, kuko basa n’abatandukanye cyera ariko bakagenda babihisha rubanda.

psquare

Mu kiganiro kirambuye Peter Okoye yagiranye n’ikinyamakuru NetNG kuwa Kane w’iki cyumweru gishize, yasobanuye amavu n’amavuko y’ibibazo biri mu itsinda rya P-Square kandi bakaba bamaze igihe batabanye neza n’ubwo bageragezaga kwiyumanganya ngo bitagaragarira rubanda bakurikirana ibikorwa byabo bya muzika.

psquare

Muri iki kiganiro, Peter Okoye yasobanuye ko yagiranye ibibazo n’impanga ye Paul Okoye ndetse na mukuru wabo Jude Okoye kuva mu myaka irenga ine ishize, ariko agakora ibishoboka byose akihangana ngo itsinda rya P-Square ridasenyuka, cyane ko iri tsinda ryubatse amateka akomeye muri muzika ya Nigeria, iy’umugabane wa Afrika ndetse bakaba n’ibyamamare mpuzamahanga ku rwego rw’isi.

Mu myaka ine ishize nabwiye Jude ngo ahagarike akazi ko kutubera umujyanama mu bya muzika, kuko ntashakaga kumusuzugura nk’umuvandimwe wanjye, ariko nanone nkaba narashakaga kurengera inyungu z’akazi dukora, uyu muziki ni bizinesi (bunisess), tugomba kugira gahunda ihamye... Icyo gihe Jude yambwiye ko ninkomeza kumubwira ibintu nk’ibyo azankubita, mpitamo kwicecekera. Nyuma y’amasaha macye Paul yansanze aho nari ndi, arambwira ngo niba nshaka ko Jude adakomeza kutubera umujyanama, ntacyo bimutwara ariko ubwo arahita akora muzika ku giti cye wenyine – Peter Okoye

Peter Okoye akomeza asobanura ko amakuru y’itandukana ryabo yahungabanyije abantu batandukanye mu gihugu cyabo, barimo n’abayobozi bakomeye muri Nigeria, bakaza gushaka uko babikemura ariko nabwo bikanga bikaba iby’ubusa.

Inshuro ya mbere byavuzwe ko itsinda rya P-Square rigiye gusenyuka, abantu benshi cyane baraduhamagaye, abasenateri, abaguverineri n’abandi bayobozi bakomeye baduhamagaye babitubaza. Igihe kimwe twari kumwe uko turi batatu mu ndege yacu yihariye, tugiye gushaka umuntu wadufasha gukemura ikibazo cyacu, ariko mu gihe cyose twamaze mu ndege ntawigeze avugana n’undi. Nyuma naje gutekereza, nicisha bugufi nemera ko Jude akomeza kutubera umujyanama – Peter Okoye

Peter uvuga ko atuye mu gace kamwe n’impanga ye Paul ariko bakaba bashobora kumara igihe kirekire batabonana. Akomeza avuga ko mu by’ukuri baheruka kuganira mu kwezi k’Ukuboza 2015, ari nabyo byatumye mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka afata urugendo rwa kure akajya kuruhuka mu mutwe. Avuga ko ibyamubayeho muri Studio yitwa Mavin, byamukomerekeje umutima mu buryo bukomeye.

Indirimbo P-Square bakorana n’abandi bahanzi, Peter na Paul bashyiramo agahimano

Peter avuga ko mu ndirimbo bagiye bakorana n’abahanzi batandukanye, hari aho byagiye biba ngombwa ko Paul ari we gusa uririmbamo hamwe n’abo bahanzi Peter ntaririmbe, ariko akazagaragara mu mashusho kugirango bigaragare ko indirimbo koko bayikoranye na P-Square. Nyamara ku rundi ruhande, iyabaga yaririmbwemo na Peter wenyine, Paul yangaga kujya mu mashusho yabo bikarangira amashusho adakozwe.

Ngaho noneho tega amatwi wumve ukuri. P-Square twagiye dukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, urugero nk’indirimbo twakoranye na J-Martins, Bracket, LKT n’umuhanzi witwa 9ice, izo ndirimbo zose uwabaga yaririmbyemo ni Paul wenyine, ariko noneho njyewe nkazagaragara mu mashusho bikagaragara ko bakoranye n’itsinda rya P-Square. Noneho rero, hari izindi ndirimbo twakoranye n’abahanzi nka Kaha, Darey na Ruggedman, izo nanjye nazikoranye nabo ndi njyenyine, ni njye waririmbaga. Ariko se wakwibaza impamvu zo zitagira amashusho? Paul yanze kugaragagara muri ayo mashusho. Igihe cyaje kugera ndamubwira nti ubutaha nukorana indirimbo n’undi muhanzi uri wenyine, ubwo uzagaragara mu mashusho uri wenyine kuko bigeze aho abahanzi bamaze kumenya ko gukorana indirimbo nawe bituma bizera ko bazabona amashusho yayo ariko gukorana nanjye bakitega ko nta mashusho azakorwa – Peter Okoye

Peter avuga ko yatewe igikomere no kumenya ko impanga ye Paul igenda imusebya

Peter Okoye atangaza ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, hari indirimbo bari barimo gupanga gukorana n’umuhanzikazi Tiwa Savage, hanyuma akaza kujya muri studio yitwa Mavin aho yagombaga kuririmbira igitero cye, yamara kukiririmba abantu bakamukomera mu mashyi batangaye cyane akayoberwa impamvu, nyuma bakamubwira ko impanga ye Paul yari yarababwiye ko we atazi kwandika indirimbo ndetse no guhimba injyana (melody). Ibi ngo byaramubabaje cyane abifata nko kumugambanira no kumusibira amayira, ariko yanga kubyereka abari muri iyo studio bose abihindura urwenya.

Narababaye bitavugwa numva ndahemukiwe bikomeye, ariko ngerageza kutaba nkawe ngo muvuge nabi ahubwo ngerageza kumugaragaza neza. Nabaye nk’ubigira urwenya mbaza niba icyo gihe abivuga hari Red Label (ubwoko bw’inzoga ikaze) bari bamuhaye, abinyemereye ko bayimuhaye nshaka ko babiseka bakabifata nk’ibyoroshye, ndababwira nti ubwo nyine nimwe mwabiteye mutuma avuga ibitari byo, mwimurenganya. Umunsi wakurikiyeho nagiye kubwira Paul uburyo nababajwe n’amagambo yavugiye muri Mavin Studio, aho kunsubiza mukuru wacu Jude aterera hejuru ambwira ko Paul yamugize umuyobozi w’itsinda mu myaka umunani ishize, bityo ko umuyobozi ayobora adasenya – Peter Okoye

Peter avuga ko mu gihe hagiye kugira umwanzuro ufatwa, hagomba kubaho impaka kandi ubwiganze bwa benshi bukaba ari bwo butsinda, kuko igihe cyose impanga ye iba iri ku ruhande rwa mukuru wabo. Ashimangira ko kuva mu myaka yashize iri tsinda ryagiye ryubakirwa ku bitekerezo bye, ariko ubu icyo avuga bakaba bamuteranira bakabyanga kuburyo n’ubwo bigaragara ko itsinda ryamaze gusenyuka, n’ubundi ryagahishaga mu gukora ibikorwa bizarisuzuguza.

Asobanura kandi ko uburyo bari basigaye bakoramo nta gahunda ihamye bafite, nta biro bakoreramo bagifite ndetse ko n’umunyamategeko wabo yababwiye ko bakora mu kavuyo kuburyo ntaho byabageza. Atanga urugero ku byabayeho mu minsi yashize ubwo bahamagarwaga kujya kuririmba mu bukwe bw’umukobwa wa Perezida GoodLuck Jonathan wahoze ayobora igihugu cya Nigeria.

Hari ahantu twagombaga kujya kuririmba, ariko kuko nari mfitanye akabazo gato na Paul, yaravuze ngo ntiyajyayo. Ibirori twagombaga kuririmbamo, byari ubukwe bw’umukobwa wa Perezida. Akenshi iyo abantu bashaka ko tujya kubaririmbira, ninjye bahamagara ntabwo bahamagara mukuru wacu Jude. Sinari nzi ko Paul yanga ko tujyanayo rero, kugeza ubwo nageze ku kibuga cy’indege nkamubura akambwira ko ntaho ajya. Maze kubura Paul ku kibuga cy’indege, byarancanze nibaza icyo nza gusobanurira Perezida, n’uburyo namubwiramo ko byapfuye tutaririmba. Naratekereje nsanga ngomba kujyana na band ikamfasha gutaramira abantu, nkabeshya ko umuvandimwe wanjye Paul yarwaye. Nyuma yo kwiyemeza kugenda twenyine, umujyanama wungirije yarampamagaye, ambwira ko ari kumwe na Paul barimo kuza ku kibuga cy’indege, bituma tubategereza ngo tujyane, bahageze tubona tugenda ariko bituma tuhagera twakererewe. Ibirori byo kwiyakira byabaye tudahari, icyakoze byarangiye turirimbye mu birori byo gutarama ninjoro nyuma y’ubukwe. Perezida yari yarakaye cyane, n’umufasha we Mama Peace (Patience Jonathan) yari yababaye cyane, ariko twagerageje kubataramira mu birori bya ninjoro. Ngaho ibaze iyo Jude aza kuba koko afite imikorere ifututse nk’umujyanama tukaba twaranasinye amasezerano n’abaduhaye akazi! Ibyo se ubwo byari kuba? Ntacyo bintwaye erega njye gukorana n’umuryango wanjye, ariko ikibazo ni imikorere idahwitse – Peter

N’agahinda kenshi, Peter asobanura ko aterwa agahinda no kuba impanga ye yaramaze kugenda ibwira abantu bose ko atazi kwandika indirimbo no kuririmba, ahubwo ko ari umubyinnyi w’itsinda rya P-Square, nyamara ibi n’ubwo ari ibinyoma asanga biramutse ari ukuri bitanamubuza kuba umunyamuziki.

Birababaje cyane kubona abantu basigaye banyita umubyinnyi, bakaba mu by’ukuri batazi akazi gakomeye nkora mu itsinda rya P-Square. Ubundi erega no kutandika indirimbo ntibimbuza kuba umunyamuziki. Nakubwira ko mfite amakuru afatika y’uko hari umunya Nigeria wandikiye Rihanna indirimbo ebyeri zigaragara kuri album ye nshya... Njyewe maze kugera ahantu henshi, maze bajya kumbaza bagirango bamenye neza uwo ndiwe hagati ya Peter na Paul, nkumva baravuze ngo ni wowe w’umuririmbyi cyangwa uri umwe w’umubyinnyi? Muri P-Square ndi umuntu ufite ibitekerezo bifatika kandi nzi guhanga udushya, ndicara nkamenya icyo abantu bakeneye kumva, icyo bakeneye kureba n’icyo bakeneye kwigira kuri P-Square – Peter

Peter Okoye yasobanuye byinshi byerekana ko abavandimwe be Paul Okoye na Jude Okoye bagiye bakora nabi kandi bakangiza ibyo iri tsinda ryari rimaze kugeraho, agasanga akenshi bagamije guhangana batitaye ku gihombo n’isura mbi bakomeza guhesha iri tsinda ryari rimaze kugera ku ntera ishimishije. Bidasubirwaho kandi, yerekanye ko iri tsinda risa n’iryamaze gusenyuka kuko Paul yashinze irindi rishya ryitwa MVP kandi Jude akaba ari we wahise aribera umujyanama, bisobanura ko abo bavandimwe be bombi batabarizwa mu matsinda abiri atandukanye.

Kugeza ubu aba basore b'impanga ntibagicana uwaka, ndetse Peter ntanavugana na mukuru we Jude

Kugeza ubu aba basore b'impanga ntibagicana uwaka, ndetse Peter ntanavugana na mukuru we Jude

Ibijyanye no kuba abavandimwe be baramaze kwanzura kumwigizayo, akomeza abishimangira ahereye ku ndirimbo zitandukanye Paul yagiye akora wenyine ntacyo abwiye mugenzi we, ndetse muri uyu mwaka wa 2016 bakaba batarasohora indirimbo n’imwe kandi bakaba nta n’iyo bafite barimo gukora kuko batakibasha no kuganira ibijyanye n’ibikorwa by’itsinda ryabo.

Paul yamaze gukora indirimbo ebyeri ari wenyine, akorana indi n’umuhanzi witwa Muno aho yiyise Rudeboy, aho hose sindimo. Yakoranye indirimbo na Tiwa Savage, ntiyambwira ngo dufatanye. Mu cyumweru gishize umuhanzi Yemi Alade yanyoherereje urutonde rw’indirimbo zigize album ye ngo mufashe ndusangize abantu kuri Instagram, uzi ibyo nabonyeho? Nasanze hariho indirimbo afatanyije na P-Square kandi nta n’icyo nari mbiziho, ni Paul wenyine babikoranye – Peter

Mu gusoza, Peter Okoye yamaze gushimangira ibyo gutandukana kwabo, avuga ko Paul yatangiye ibyo gukora muzika ku giti cye, nawe akaba azabikora kandi akaba yaramaze kubona abantu benshi bifuza kumubona abaririmbira wenyine. Gusa yashimangiye ko muri muzika azakora ku giti cye, ntawuzigera amubuza kujya aririmba indirimbo za P-Square. Uyu mugabo yashimangiye ko mu minsi ya vuba, ateganya gushyira hanze indirimbo ze ku giti cye akanakora albums.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tesi8 years ago
    Yoooo mbega ibintu biba baje
  • Llllllllllll8 years ago
    Ikigenzi kuri twe nuko Urban boys na Dream Boys bari kumwe abandi bo rwose ntibitureba
  • 20cent8 years ago
    Izo n'ingaruka zo gukorana n'imbaraga zitagaragara,itangiriro ryiza ariko ugasoza nabi,anyway nibihangane gusa bibere isomo izindi groups kuko niba bibaye kubavandimwe,abatagira icyo bapfana byoroshye nk'umurabyo
  • nyilishema Steven8 years ago
    Ibi nakumiro pe.ndetse biranababaje cyane! Gs ntibagirengo haruzakora neza kuruta uko bari babiri
  • RUKUNDO James8 years ago
    mbegango baramemukira ubwosebasubiranye
  • la perle8 years ago
    Satani ni umugome ngibyo ibihembo atanga,
  • John 8 years ago
    Ariko imbaraga z'mwijima mushinja abantu muzipimisha iki?Gutandukana bibaho uretse n'abavandimwe ntimurabona ababyeyi batandukana n'abana? Iyo umwe yica undi muba muvuga ibingana iki? Imana mwamaze kuyigabanyiriza ubushobozi ku bantu bayo! Muri iki gihe cy'ikoranabuhanga impano y'umuntu ishobora kukuzamura mu kanya gato ukaba umuherwe! Keretse niba abaherwe bose bahabwa na sekibi! Mugabanye iterabwoba!
  • irene8 years ago
    Nimuhumure nubwo p sqwere barigutandukana haririndi tsinda ryaje ririguca ibintu bits welfere murebe kuri YouTube indirimbo 100%by welfere imitima yintwari
  • rudahunga jean Paul8 years ago
    Nibabitekereze ho nibatandukane kuko bamajije kubaka aha komeye kandi Nina abavandimwe murakoze
  • kalisa8 years ago
    mwansobanuriye,paul ni uwuhe?peter ni uwuhe?kuko nabonye uwitwa paul ariwe wisobanuye gusa kdi sinzi niba aruyu wogoshe cy ufite dread
  • Amakuru8 years ago
    P-SQUARE OFFICIALLY UNITED AS FAMILY AND THEY PUBLICLY APOLOGIZE TO EACH OTHER:Officially, the P-Square brothers are back together for good with the hope that they have realized their individual errors and have agreed for peace to reign. The brothers after publicly expressing their displeasure over each other which all started with the management down to individual perception on music, have given their various displeasures and today, the three brothers have decided to allow peace come in between them. They publicly apologized to each other while stating that no matter what, family comes first before ever other thing. According to them, “That it took our stupidity to realize that family comes first. We are very sorry.”
  • 8 years ago
    sha uwo ni shitani nawundi
  • agarfk8 years ago
    ibya satani niko bimera
  • ERIC8 years ago
    Sekibi yabaye sekibi,Gutana ni ibisanzwe ntabwo bisaba ko Shitani azamo,naho ubuherwe muri Nigeria niho hantu baha agaciro ibitaramo bakanabyitabira,unarebe namatorero yaho yewe ushiremo nayo ba Pastor bagenda kumigongo yaba Christo,niho hantu haba abayoboke,ibi birahagije kuba umuherwe,upfa kuba ufite icyo ubeshyeshya abantu,Sorry





Inyarwanda BACKGROUND