Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Kanama 2018 nibwo hacicikanye amakuru avuga ko umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly yafunguwe ku wa mbere w’iki cyumweru. Mu kiganiro kihariye Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko , Harrison Mutabazi, yagiranye na INYARWANDA yavuze ko Jay Polly yagejejwe mu rukiko ku wa 13 Kanama 2018 akaba azasomerwa
Ifungurwa rya Jay Polly ryavuzwe ryasembuwe n’ibyavugwaga n’abantu batandukanye kugeza mu itangazamakuru ndetse n’ibyagiye bisohoka ku mbuga nkoranyambaga Jay Polly akoresha. Amagambo asize umunyu n’amafoto y’umugore we ari kumwe n’umwana n’ibindi, ni bimwe benshi bashingiragaho bavuga ko uyu muraperi yamaze kurekurwa.
Hejuru y’ibyo kandi, na Sharifa umugore wa Jay Polly yagiye abwira inshuti za hafi ko umugabo we ari mu rugo. Nimero ya telephone y’umuhanzi kandi nayo akoresha iri ku mu rugo rwe, gusa kugira ngo akwitabe biragoye.
Ubutumwa buri kuri kuri Instagram ya Jay Polly bwatumye hari abakeka ko uyu muraperi yarekuwe, nyamara aracyari mu gihome
Mutabazi Harrison umuvugizi w'Inkiko, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yaduhamirije ko Jay Polly akiri muri gereza. Yunzemo ko iby'uko uyu muraperi yaba yarafunguwe atabizi kuko ngo yagejejwe mu rukiko afunzwe, ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’imyaka ibiri, akaba azasomerwa ku wa 24 Kanama 2018.
Mutabazi Harrison, Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko, yabwiye Inyarwanda.com ati “Yaje afunze (yavugaga Jay Polly) n’ubundi azagaruka afunze gusomerwa….Oya arafunze….Twebwe icyo dufite n’uko Jay Polly yaje kuburana afunze, azagaruka afunze byanze bikunze.”
Mutabazi Harrison avuga ko yavuganye n’Urukiko rwaburanishije Jay Polly rukamubwira ko yaburanye afunze kandi ko azagaruka mu rukiko afunze. Ati “Ku rukiko batubwiye ko yaje kuburana afunze, n’icyo tuzi.”
Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko Sharifa, umufasha wa Jay Polly yamuhaye imbabazi akaba ategereje ko amategeko yubahirizwa. Ku bijyanye n’uko telefoone ya Jay Polly iri ku murongo, bivugwa ko ubwo yari mu rukiko ari kumwe n’umujyanama we mu by’amategeko, Jay Polly ari we wasabye umugore we gufungura telefone ye.
Tariki 13 Kanama 2018 ni bwo Jay Polly wakunzwe na benshi yagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri aryozwa gukubita no gukomeretsa umugore we babyaranye, akamukura amenyo abiri.
Ubwo yari imbere y’urukiko, Jay Polly yemeye icyaha avuga ko yakubise umugore we [Shalifah Uwimbabazi] bitewe n’ubusinzi. Raporo ya muganga yagaragaje ko umugore we yagize ubumuga buri hagati ya 20% na 30%.
Umugore wa Jay Polly ngo yamusabiye imbabazi
TANGA IGITECYEREZO