RFL
Kigali

Ukuri ku ifoto iri kuzengurutswa ku mbuga nkoranyamba ya Mc Tino asezerana n'umugore w'umuzungu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/11/2018 13:42
0


Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2018 ni bwo hagiye hanze ifoto igaragaza Mc Tino aho byavugwaga ko yasezeranye n'umugore w'umuzungu bigaragara ko akuze mu maso. Abenshi mu bazengurutsaga iyi foto bahamyaga ko uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya TBB yaba yakoze ubukwe mu ibanga.



Icyakora yamaze gutangariza Inyarwanda.com ukuri kw'iyi foto. Aganira na Inyarwanda.com Mc Tino yabwiye umunyamakuru ko ukuri kuri aya mafoto ari uko yari yatashye ubukwe bw'inshuti ye yitwa Manzi aho agomba kumusinyira. Yavuze ko yagiye gusinyira uyu musore ari kumwe n'umunbyeyi w'uyu mugeni, ibyo akaba ari byo byafashwe nk'aho yarongoye. Mc Tino yanyomoje amakuru y'uko yakoze ubukwe.

Mc Tino

Iyi foto ni yo yasakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga

Mc Tino yatangarije Inyarwanda.com ko aya makuru ari ibihuha ahubwo ko yari yatashye ubukwe nk'abandi bose. Ubu bukwe Mc Tino yatashye bwabereye i Rubengera mu karere ka Karongi. Mc Tino yatangarije umunyamakuru ko nta bukwe yakoze kandi ko naramuka abukoze abantu batazabiyoberwa. Aganira na Inyarwanda.com Mc Tino yibukije abakunzi be ko kuri ubu arajwe ishinga n'igitaramo cyo gushyira hanze Album ye nshya kizaba mu Ukuboza 2018.

Mc Tino ni umushyushyarugamba akaba umuhanzi ndetse n'umunyamakuru. Yamamaye mu itsinda rya TBB icyakora nyuma y'aho batandukaniye kuri ubu asigaye akora umuziki ku giti cye.

Mc Tino

Aba ni bo Mc Tino yari yatahiye ubukwe

Mc Tino

Mc Tino mu muryango w'umukobwa wari warongowe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND