RFL
Kigali

Ukuri ku bukwe Mc Murenzi agiye gukorera mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi yibera muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2018 15:13
2


MC Murenzi ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bamamaye mu Rwanda. Yagize uruhare runini mu kumenyekanisha ibihangano bya benshi mu bahanzi babaye ibyamamare hano mu Rwanda. Uyu mugabo yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomereza amasomo ye kuri ubu akaba yarayarangije ndetse ariho atuye.



Kamatari Murenzi wamamaye nka Mc Murenzi asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College i New York aho yize mu ishami rya Digital Media and TV Production. Ni na we muyobozi mukuru wa Radio Isoko ikunze kunyuzaho ibiganiro n’amakuru yo muri Diaspora. Muri Kanama 2017 Murenzi n’inshuti ze bagiye muri Canada gusaba no gukwa umugeni, icyo gihe yahise asezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Aline Rudakenga.

Nyuma y’iyi mihango kuri ubu igitahiwe ni imihango yo gusezerana imbere y’Imana imihango aba bombi bemeranyije ko izabera mu Rwanda. Nkuko Inyarwanda.com yabashije kubona aya makuru, kuri ubu aba bombi batangiy imyiteguro yo kuza mu Rwanda ahazabera ubukwe, bikaba byitezwe ko Murenzi azagera mu Rwanda tariki 28 Nyakanga 2018 hanyuma ubukwe nyirizina bukaba tariki 4 Kanama 2018. Ibijyanye n'aho buzabera byo bizamenyekana mu minsi iri imbere bijyanye n'uko gahunda z’ubukwe zizagenda zitegurwa umunsi ku wundi.

Mc Murenzi ni umunyamakuru abakurikiranye muzika y’u Rwanda bazi afasha abahanzi cyane ubwo yari umunyamakuru wa radiyo ya Contact Fm iki gihe akaba yarakoraga ibiganiro binyuranye by’imyidagaduro yanacishagamo gahunda ze zisanzwe zo gufasha abahanzi kwamamaza ibikorwa byabo bya muzika. Aha yahavuye yerekeza muri Amerika aho amaze imyaka irindwi yose cyane ko yagiye muri 2011 arinaho yakundaniye n’uyu mukunzi we Aline Rudakenga bamaranye imyaka itatu.

murenziAbari baherekeje Murenzi ubwo yajyaga gusaba muri CanadamurenziYahavuye umuryango n'ababyeyi bamuhaye umugenimurenziMurenzi n'umufasha we bahise basezerana imbere y'amategeko, igitahiwe ni ukuza mu Rwanda aho bazasezeranira imbere y'Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    abana bo mubakire barakimara kweli, njyewe mora nibaza icyo nyagasani yaduhoye peeee
  • Matata5 years ago
    Ariko iri naryo nishyano. Nonese kuza gukora ubukwe murwanda nukubigira itangazo mubinyamakuru byose ?!!! Ngo bitangikise ? Murenzi KO Uri umu star bihagije izindi hit ushaka niziki .





Inyarwanda BACKGROUND