RFL
Kigali

UKO MBIBONA: PGGSS8 irimo ibyiciro bine by’abahanzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/04/2018 16:38
1


Muri iyi minsi abakunzi ba muzika bahanze amaso irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro yayo ya munani. Abahanzi uko ari icumi bazitabira iri rushanwa bamaze kumenyekana ndetse batangiye n’ibikorwa binyuranye bitegurwa n’ubuyobozi bw’iri rushanwa kimwe n’umuterankunga waryo.



N'ubwo irushanwa riri gutangira ariko buri wese afite uko ari kuribona nubwo bidakuraho ko ari irushanwa, ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda ufite uko abona iri rushanwa ashaka gusangiza abakunzi ba muzika byibuza ibyiciro bine bihuriwemo n'abari muri iri rushanwa cyane ko n'ubwo buri wese avuga ko ashaka igikombe ariko mu by’ukuri ukuri kuri hanze buri wese afite uko yakubona.

Icyiciro cy’abahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

Iki cyiciro ubusanzwe iyo uteye icyumvirizo usanga hari abahanzi banyuranye bahabwa amahirwe ari naho umunyamakuru wa Inyarwanda yashingiye nubwo yanitabaje ahahise h’iri rushanwa. Muri aba bahatanira igikombe harimo Bruce Melody ndetse na Christopher. Kuvuga aba babiri si impanuka ahubwo umunyamakuru yashingiye ku mateka. Aba bahanzi ni bamwe mu bahanzi kuva bakwitabira iri rushanwa batigeze bava mu myanya ya mbere kuba barinjiye muri iri rushanwa bahagaze bwuma mu bikorwa ni kimwe mu bituma bari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe.

Icyiciro cy’abahanzi bitezwe mu myanya y’imbere

Muri iri rushanwa abahanzi batanu ba mbere ni bo bazahembwa mu gihe batanu ba nyuma bo batazigira igihembo na kimwe bazahabwa, muri aba usanga Queen Cha na Mico The Best ari bamwe mu bahanzi bashobora kuza mu myanya ya hafi cyane ko aba bose mu nshuro bagiye bitabira iri rushanwa bagiye bagira imyanya myiza kabone ko nka Queen Cha yaryitabiriye inshuro imwe gusa ariko bikarangira aje mu ba mbere mu irushanwa rya PGGSS7. Mu gihe Mico The Best we n'ubusanzwe akunze kuza mu myanya ya hafi muri iri rushanwa ndetse bikaba byitezwe ko yanatungurana akinjira mu myanya y’imbere.

PGGSS8: Irushanwa rigiye gutangira, abahanzi barengeje imyaka 35 bongeye gukumirwaUzegukana igihembo azaba asimbuye itsinda rya Dream Boys ryaherukaga iki gikombe

Icyiciro cy’abitezweho kuba batungurana

Kenshi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hakunze kubaho gutungurana aho usanga abahanzi batahabwaga amahirwe batungurana bakabona imyanya myiza. Hano abitezwe kuba batungurana ni Young Grace ndetse n’itsinda rya Active aba bari mu bashobora gutungurana cyane ko bamaze igihe mu irushanwa bityo uburambe n’ubunararibonye barifitemo bukaba bushobora kubafasha kwegukana imyanya ya hafi cyane ko ari na bamwe mu bigeze kwegukana imyanya ya hafi mu irushanwa rya PGGSS.

Icyiciro cy’abahanzi bashya mu irushanwa bitezweho kwemeza abakunzi ba muzika byaba byiza bakasba banatungurana

Ubusanzwe bikunze kugorana kuvuga ngo uyu muhanzi ntazaza mubimbere cyane ko benshi baba batowe baba basanzwe ari ibyamamare, gusa muri uyu mwaka hari abahanzi bagiye muri PGGSS8 harimo nabari bakizamuka ariko bazamukanye umurindi mu ruhando rwa muzika aba kimwe nabandi basanzwe ari ibyamamare binjiye muri PGGSS78 bari mu bashya bitezweho kwemeza abakunzi ba muzika ko nabo bashoboye ndetse byanaba ngombwa bakaba batungurana bagafata umwanya  mwiza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star8, aba bakaba ari;Just Family, Uncle Austin, Jay C ndetse na Khalfan.

Twibukiranye ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari irushanwa rizatangira tariki 26 Gicurasi 2018 mu gihe iri ari irushanwa rimaze kwegukanwa nabahanzi barindwi mu myaka irindwi yose rimaze ribera mu Rwanda; Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara muri 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmy nzayisenga5 years ago
    christopher mn





Inyarwanda BACKGROUND