RFL
Kigali

Amerika: Zabyaye amahari mu bahanzi bahoze muri Press One

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2017 7:01
1


Mu minsi ishize abahanzi bakorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basaga n'aho bayoboye umuziki w’u Rwanda, aha abahanzi baba muri Amerika bari biyubatsemo ubumwe bafatanya mu bikorwa bya muzika, icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko ubumwe bari barunze kuri ubu bwamaze gucikamo ibice.



Bijya gutangira abahanzi bari bafite amazina mu Rwanda berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; aha bakaba barisanze ari The Ben, Meddy ndetse na K8 Kavuyo, amata yaje kubyara amavuta kuri aba bahanzi ubwo babonaga Lick Lick ndetse na Cedru n'ubundi bari basanzwe bafasha aba bahanzi cyane ko Lick Lick yari asanzwe akorera aba bahanzi indirimbo mu buryo bw’amajwi mu gihe Cedru we yari yaramamaye mu gukora amashusho yazo.

Aba bahanzi nyuma yo kugera muri Amerika bakarema ikipe yuzuye batangiye gufata imitima y’abanyarwanda nubwo bari bari kure, Lick Lick ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi ni we wabatunganyirizaga ibihangano, Cedru akabafatira amashusho akanayatunganya. Uku guhuza kwatumye bibumbira mu kitwaga Press One. Nubwo bigoye kumenya uwashinze Press One ariko iyo ushatse kumenya byinshi usanga K8 Kavuyo na Cedru aribo bayisigaranye mu gihe Lick Lick yari amaze gufata icyemezo atandukanye nabo.

PressoneAbari bagize Press One kuri ubu baratandukanye nubwo baryumyeho batigeze bifuza kuvuga icyo bapfuye

Kuba hari ibyo batari bumvikanye byatumye Lick Lick yiga gukora amashusho y’indirimbo kugira ngo imirimo Cedru yakoraga nawe abe yayikora, aha Lick Lick wari umaze kutumvikana na Cedru ndetse na K8 Kavuyo byatumye abasiga muri Press One akora iyitwa Mo Music, iyi Mo Music niwe wakoraga indirimbo agafata amashusho bityo indirimbo yose akaba ariwe uyikoze.

The Ben na Meddy basaga n'abasigaye mu rungabangaba batazi ayo bamira nayo bacira cyane ko basaga naho bagikeneye Lick Lick ngo abakorere indirimbo mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yazo bari bakeneye Cedru cyane ko nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya urwego rwa Lick Lick mu gutunganya amashusho rwari rutaraba rwiza. Ibi byatumye basa n'abakurikiye Lick Lick muri Mo Music icyakora ntibyabakundira ko barambana na Lick Lick kuko magingo aya bose basa naho ari abahanzi bigenga.

Icyateye kutumvikana kuri aba bahanzi baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagizwe ibanga rikomeye gusa ikigaragarira buri wese ukurikiranira hafi ibya muzika yabo ni uko bamaze gutandukana aho buri wese ari kwikorana umuziki, byatangiye aba bahanzi bahuriza ibihangano byabo kuri Channel ya Youtube ya Press One, nyuma yo gucikamo ibice bamwe batangira kuzishyira kuri Mo Music gusa magingo aya buri wese muri aba bahanzi yatangiye kujya ashyira ibihangano bye kuri Channel ye.

Byavugwaga ko Pastor P yaba agiye kujya muri Amerika gusimbura Lick Lick muri Press One… na King James akiyongera mu ikipe

Abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda hari amakuru yacaracaraga avuga ko Pastor P yaba agiye kwerekeza muri Amerika ku bwumvikane bwe na K8 Kavuyo nubusanzwe bari inshuti ngo abe yasimbura Lick Lick muri Press One bityo babe bongeye kuzuza ikipe igizwe n’umu producer wa Audio ndetse nuwa video kimwe n’abahanzi barimo The Ben ndetse na Meddy bahita bagaruka bagasanga na King James ubu uri muri Amerika cyane ko byari byatangiye guhwihwiswa ko uyu nawe atazagaruka ahubwo yaba agiye kwiyongera muri iyi kipe.

Lick Lick

Lick Lick yashinze Mo Music nayo kuri ubu bigaragara ko idahagaze neza

Aya makuru icyakora aracyari ibihuha cyane ko Pastor P yabwiye Inyarwanda.com ko mu by'ukuri ateganya kujya muri Amerika ariko atazatindayo cyane ko agiye mu kazi ke kadafite aho gahuriye na Press One. Yagize ati ”Abo tuvugana, ni K8 Kavuyo wenyine kuko we ni inshuti yanjye ariko ntaho ibizanjyana bihuriye na Press One rwose. Icyakora nk’umunyamuziki uwo nzasangayo afite akanya twazakorana ariko njye ndateganya kujyayo nkamara nk'ukwezi nkagaruka kuko ntuye mu Rwanda.”

Ibi bisa n'ibya King James dore ko kenshi mu biganiro tugirana na bamwe mu nshuti ze za hafi bavuga ko ari muri Amerika mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ze anatembera ngo anaruhuke icyakora ngo mu mpera z’uku kwezi k'Ugushyingo 2017 uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake azahita agaruka mu Rwanda. Ibi binyomoza ibyavugwaga ko yaguma muri Amerika aho ari kubarizwa magingo aya.

Kugeza ubu abahoze muri Press One basigaye baba  mu ma leta atandukanye ku buryo abakurikiranira hafi ibya muzika yabo bahamya ko nabyo biri mu bituma bagorwa no kuba bakongera gukorana cyane ko magingo aya Meddy na Cedru baba muri Texas mu mujyi wa Dallas, K8 Kavuyo akaba nawe muri iyi Leta ya Texas ariko mu mujyi wa Houston naho The Ben akaba atuye i Chicago mu mujyi wa Illinois mu gihe Lick Lick bahoze bakorana we atuye Calfornia kuba rero batuye muri Leta zitandukanye byumvikanisha ku buryo bworoshye ko icyari ubumwe ubu kigoye ko bakongera guhuza cyane ko Lick Lick yamaze kwikorera indi studio yise Mo Music.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • music6 years ago
    ngahoooooooooooooo





Inyarwanda BACKGROUND