Prix Decouvertes ni igihembo gitegurwa na radiyo mpuzamahanga ya RFI. Iki gihembo muri uyu mwaka wa 2018 cyegukanywe n'umunyarwanda bwa mbere nyuma y'imyaka myinshi ibi bihembo bitangwa dore ko byatangiye gutangwa mu 1981. Cyakora n'ubwo abanyarwanda bagiye bagerageza amahirwe, nta wari warabashije kwegukana iki gihembo uretse Burabyo Yvan.
Buri wese wavukiye mu Rwanda cyangwa ukunda gusoma amateka, azi neza ko kuva na cyera umunyarwanda wavaga ku rugamba agatahana intsinzi yakirwaga i bwami akagabirwa yewe akanagororerwa ashimirwa intambwe nziza yagejejeho igihugu. Ibi ntaho bitaniye n'iby'ubu kuko kenshi abayobozi banyuranye bakunze kumvikana bavuga ko urugamba abanyarwanda bari kurwana atari urw'amasasu ahubwo ari urwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Nkurikije ibi, nsanga umuntu wese uzanye intsinzi imuteza imbere ndetse ikanateza imbere igihugu cye akwiriye kwakirwa ndetse agashimirwa n'inzego zishinzwe ibyo yitwayemo neza. Ibi siko byagendekeye umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes ubusanzwe gitegurwa na radiyo mpuzamahanga ya RFI.
Uyu muhanzi kuva yakwegukana iki gihembo iyo ugiye ku mbuga nkoranyambaga zaba iza MINISPOC n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'umuco cyangwa umuziki muri rusange nta n'ubutumwa bumushimira usangaho yewe n'iyo ubajije bamwe mu bagize ikipe imufasha nabo bakubwira ko kugeza ubu nta muntu uranabereka ko yishimiye kwegukana iki gikombe, ni mu gihe abandi bantu baba bahagarariye u Rwanda nko mu mikino cyangwa ibindi bitandukanye iyo begukanye intsinzi bahabwa ubutumwa bwo kubashimira ko bitwaye neza bakazamura ibendera ry'igihugu.
Mu minsi ishize Yvan Buravan yegukanye Prix Decouvertes igihembo gitangwa na RFI
Kuki iyo habaye ibitari byiza inzego zihaguruka uwakoze neza ntashimirwe?
Akenshi iyo umuhanzi hano mu Rwanda akoze ibyo benshi bahurijeho ko ari bibi yamaganirwa kure ndetse inzego zishinzwe umuziki muri rusange zikagaragaza kwitandukanya nawe. Birababaje cyane kubona abantu bose babona icyo kuvuga igihe hari kuba ibintu bitari byiza, nyamara uwakoze neza akanahesha ishema igihugu ntavugwe, abavugaga bakaruca bakarumira nk'aho nta cyabaye. Aha umuntu yakwibaza impamvu uwakoze ibikorwa twanakwita indashyikirwa atabishimirwa mu ruhame bityo bigatera ishyaka abahanzi ndetse n'abandi muri rusange bakunze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga bahagarariye igihugu.
Intore Tuyisenge uhagarariye urugaga rwa muzika aganira na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko muri iyi minsi bari kurwana intambara yo kugira ngo inzego zinyuranye zibone muri muzika bityo n'abayobozi banyuranye bahe agaciro abahanzi. Ahahamya ko bo nk'urugaga rw'abahanzi bakora muzika bari gutegura igikorwa cyo gushimira Yvan Buravan ku mugaragaro kubera igikorwa yagezeho.
Icyerekana ko Yvan Buravan ibyo yakoze ari igikorwa gifite icyo kivuze ku gihugu ni uko Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Ambasaderi Richard Sezibera nk'umuntu uzi icyo iki gihembo kivuze ku Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, ari we wabaye mu ba mbere bahise bashimira uyu muhanzi akazi yakoze ndetse kanahesheje ishema igihugu cye.
Richard Sezibera agaragaza ko Yvan Buravan wegukanye Prix Decouvertes yahesheje ishema u Rwanda
Iki gihembo Yvan Buravan yegukanye azajya gufata i Paris kizamuhesha ibihumbi 10 (10,000) by'amayero, Prix Decouvertes izamutegurira ibitaramo 30 mu bihugu binyuranye bya Afurika ndetse n'igitaramo kimwe gikomeye azakorera mu Bufaransa. Ibi byose ubihaye agaciro, wabona ko iyi ari indi ntambwe Buravan azaba ateye mu muziki we, ndetse urebye neza wasanga ari we munyarwanda wa mbere uzaba ukoze ibitaramo byinshi mu bihugu bya Afurika. Iri shema ntiriri kuri we gusa kuko aho azagenda hose azajyana indangagaciro z'abanyarwanda.
Iyi nkuru ishingiye cyane ku gitekerezo cy'umwanditsi, irasoza twibukiranya ko umuco wo gushima uwitwaye neza wakabaye uranga abanyarwanda bityo bikatworohera no kugaya uwitwaye nabi. Gushimira abitwaye neza niho hagakwiye guhera n'ibijyanye no gushimira abari mu nzira zitaberanye n'Ubunyarwanda. Twibukiranye ko kandi uretse kwegukana iki gihembo, Yvan Buravan akomeje imyiteguro yo kumurika Album ye nshya yise Love Lab izajya hanze mu gitaramo kizaba tariki 1 Ukuboza 2018.
REBA HANO INDIRIMBO 'SI BELLE' YVAN BURAVAN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO