RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Inama y'igihugu y'abahanzi na RSAU bakabaye bafasha ndetse bakunganira Senderi akishyurwa na RDB

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/09/2018 11:19
4


Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kuvugwa ikibazo cy'uburenganzira bw'abahanzi ku bihangano byabo, aha hari inzego nyinshi zikunze guhamya ko ziri kurengera uburenganzira bw'abahanzi icyakora n'ubwo bakunze kuvuga ibi nta na rimwe abahanzi bari babona inyungu kuri izi nzego ku buryo batangira kuzizera.



Hamwe mu ho abahanzi bakabaye bizerera inzego zishinzwe kurengera inyungu zabo ni aho bo ubwabo babakeneye. Ku wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 ubwo mu karere ka Musanze haberaga umuhango wo kwita abana b'ingagi amazina, hifashishijwe umuziki cyane ko hari abahanzi bari batumiwe ngo bataramire abitabiriye iki gikorwa. Icyakora n'ubwo hari hatumiwe abahanzi banyuranye hanacurangiwe indirimbo zinyuranye z'abahanzi batari batumiwe kandi batabitangiye uburenganzira.

Senderi Hit ni umwe mu bahanzi bakomoje ku kubona indirimbo zabo zaracuranzwe muri iki gikorwa nyamara bo batarigeze babitangira uburenganzira. Umuhanzi wanyujije ku mbuga nkoranyambaga agahinda yatewe n'iki gikorwa yavuze ko yashimishijwe n'uburyo ibihangano bye byifashishijwe muri uyu muhango ndetse n'abaturage bakagaragaza kwishimira ibihangano bye byacuranzwe, icyakora mu gitekerezo yatanze Nzaramba Eric Senderi wamamaye nka Senderi Hit yirinze kwerura ko yishyuza abakoresheje ibihangano bye ariko yasabye ko ubutaha batajya bakoresha ibihangano bye nk'aho adahari.

Senderi Hit mu nyandiko ndende yanditse ku mbuga nkoranyambaga yibukije RDB ko ibihangano bye bacuranze bataramumenyesheje cyangwa ngo babe bamuha akazi ari byo bimutunze bityo ngo gukomeza kubikoresha muri ubu buryo butungukira nyirabyo bikaba ari byo bimutera inzara imwicira i Kigali aho baba bamusize. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Senderi Hit yabwiye umunyamakuru ko atari kwishyuza RDB ahubwo ko we avuga ko icyo yakoze ari ubutumwa yatanze kandi ko afite icyizere ko abo yabugeneye bwabagezeho.

Urwego rw'igihugu rw'abahanzi ba muzika rwo rubivugaho iki?  

Mu kiganiro kihariye Inyarwanda.com yagiranye na Intore Tuyisenge uhagarariye abahanzi ba muzika yatubwiye ko ibyakozwe ari amakosa kandi nabo babibonye. Yabwiye umunyamakuru ko mu by'ukuri bo nk'abahanzi icyo bagiye gukora ari ubuvugizi ariko kandi abashinzwe kurengera inyungu z'abahanzi ari bo bagomba kwishyuriza umuhanzi nk'uyu kimwe n'abandi bakorewe iri kosa.

Intore Tuyisenge avuga ko ku bwe urwego nka RDB ruri mu zishinzwe kurengera inyungu z'abahanzi rwagakwiriye kuba intangarugero mu kwishyura Senderi Hit ibihangano bye bakoresheje batamusabye uburenganzira cyane ko uretse kuba bamwishyura byatanga n'isura nziza ku bikorera batari bumva ko gukoresha ibihangano by'umuhanzi mu buryo bunyuranyije n'amategeko ari ikosa bakabaye bahanirwa cyangwa banishyurira.

RSAU ishinzwe kurengera inyungu z'abahanzi yo ivuga iki kuri iki kibazo?

Mu kiganiro kihariye Inyarwanda.com yagiranye na Olivier Muhizi uhagarariye RSAU yadutangarije ko mu by'ukuri iki kibazo bakizi ndetse banabonye ibyabaye. Yatangaje ko nyuma yo kubona ibyanditswe na Senderi bahise begera RDB bayereka amakosa yabayeho ndetse banabasaba kuba bakwishyura ibihangano by'abahanzi b'abanyarwanda bagiye bakoresha mu birori byabo. Uyu mugabo yabwiye umunyamakuru ko ku bwe RDB nk'urwego rwa Leta rushinzwe kurengera umutungo kamere bakabaye babikora bakishyura aya makosa yakozwe.

Senderi

Amagambo yuzuye agahinda k'umuhanzi Senderi wakoresherejwe ibihangano atamenyeshejwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga 

Abajijwe impamvu ibyabaye bifatwa nko kwica itegeko bikemukira mu mishyikirano Olivier Muhizi yavuze ko ubusanzwe bo iyo habaye ikintu nk'iki begera impande zombi bakaziganiriza, iyo rero hatabayeho kumvikana ngo ni bwo hiyambazwa amategeko, icyakora atunga agatoki urwego rwa Polisi rutarumva iki kibazo. Yagize ati: "Nk'ubu RDB itagize icyo ikora icyo twakabaye dukora ni ukwiyambaza umunyamategeko wacu ariko hakenerwa ibyangombwa bya RIB rero uru rwego n'inzego za Polisi muri rusange ntizirumva iki kibazo ku buryo tugikeneye kubaganiriza bakumva uko iki ari ikibazo kandi gikomeye dukeneyemo ubufasha."

Muhizi Olivier icyakora avuga ko nyuma yo kwereka ikibazo RDB ndetse bakakiganiraho bemeranyije ko uru rwego rwa Leta rugiye kubyigaho rukaba rwakemura iki kibazo kandi mu buryo bwiza, aha akaba ariho yatangarije ko yizeye neza ko RDB nk'urweo rwa Leta rurebwa n'iki kibazo ruri bugikemure mu b'imbere.

Ubusanzwe nk'uko itegeko ribitegenya rigaragaza ko ritakwihanganira umuntu uwo ari we wese ukoresha ibihangano by'umuntu mu buryo bumwe cyangwa ubundi nyamara atabifitiye uburenganzira, bityo rikagaragaza ko uwabikoze yaba abizi cyangwa atabizi hari uburyo bumwe cyangwa ubundi agomba kubiryozwamo.

Ibi ntaho bitaniye n'uko RDB by'umwihariko nk'urwego rwa Leta rushinzwe kurengera abahanzi rwakabaye intangarugero ku bandi bakoresha ibihangano mu buryo bunyuranyije n'amategeko rukishyura abahanzi rwakoreshereje ibihangano mu birori byo kwita izina ingagi cyane ko ubwo ibi bihangano byakoreshwaga hari abandi bahanzi banyuranye bari batumiwe muri ibi birori kandi babyishyuriwe bivuze ko iyo bashaka gukoresha ibi bihangano bya Senderi kimwe n'abandi nabo bari kubatumira muri ibi birori kandi bakabishyura.

Iri ariko kandi ni ihurizo rikomeye ku nama y'igihugu y'abahanzi ndetse na RSAU ivuga ko iharanira inyungu z'abahanzi muri rusange cyane ko kuba abashoramari batumvaga ibi bintu ndetse n'abahanzi bagiye bagaragaza kubigendamo gake kubera kutizera izi nzego. Baramutse babonye igisubizo cyiza kivuye muri RDB bigizwemo uruhare n'izi nzego byahindura imyumvire ya benshi ndetse na cya cyizere kikazamuka. Ibi bigomba no kuba isomo ryo guha umuhanzi nyarwanda agaciro cyane ko bakora ibihangano bigakundwa na benshi bityo ibyo bakora bikaba ari byo akenshi bigomba kubatunga. Kugeza ubu RDB nta cyo iratangaza ku busabe bwa Senderi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Queen 5 years ago
    Wooow mbega byiza Oya abakoresha ibihangano byabahanzi ntaburengazira bagomba kubyishyura ntakabuza Nubwo batarabyumva ariko bazabyumva byanze bikunze.
  • David5 years ago
    Abahanzi noneho ndumva basaze pe ahubwo bakubitwe ubwo bazajya Baja kuruko nibumva Umuntu nibumva arimo gucuranga indirimbo bage kurega !? Bashyira ibintu kuri YouTube Umuntu agata MB ze a downloading indirimbo asubire inyuma age gushaka umuhanzi amwishyure noneho !? Ubwo nubuswa Niba ninzara yabariye mushyakire mubindi ahubwo RDB yanabashyikirije nkiko mugafungwa .
  • Neza5 years ago
    Babishyura ayiki c ahubwo babajyane mukinko gutiyuka gusebya RDB ahubwo niryo huriro ribahagararariye baryeguse ryose kuko nacyo rimaze mwese mutekereza nkabana kbs Noneho Umuntu azajya akora ubukwe cyangwa ikirori runaka cyose aze abasabe uburenganzira !? Ryose birambabaje bitavugwa mufite imyumvire ya feke cyane
  • Eric5 years ago
    Oya byo ibi birarambiranye kandi leta nibishyiramo imbaraga abahanzi bacu bazatera imbere kandi n'igihugu binyuze ku misoro iziyongera.BIRABABAJE KUBA UMUHANZI ATAKAZA UMWANYA N'AMAFARANGA ku busa.Bizagende gute kugirango abanyarwanda tuzumve uburemere b'iki kibazo?Ikibura ni imbaraga za leta mu nzego zitandukanye.Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND