RFL
Kigali

Uko mbibona: Impamvu 9 zituma indirimbo z'abahanzi nyarwanda zidakundwa igihe kinini

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/01/2015 15:21
6


Uko iminsi ishira niko abahanzi banyuranye bagenda bigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Gusa biragoye ko umuhanzi runaka amara igihe kirekire ibihangano bye bigikunzwe n’abanyarwanda cyangwa abakunzi ba muzika muri rusange. Ibi biterwa n’impamvu zinyuranye ariko uruhare runini ni urw’abahanzi ubwabo.



Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma abahanzi b’iki gihe basigaye bakundwa igihe gito gishoboka, ibihangano byabo bikagenda byibagirana  bitamaze kabiri, nyamara iby’abahanzi bo hambere(Karahanyuze) byo bigakomeza kugumana umwimerere wabyo kandi bikarushaho gukundwa n’imbaga y’abatari bake.

1.Kuririmbira Guma Guma

Kuva mu mwaka wa 2011hatangira  irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, abahanzi/abaririmbyi hafi ya bose basigaye baririmba amaso bayahanze kujya muri iri rushanwa. Ibi bituma badafata umwanya uhagije wo guhanga ibihangano byabo ngo bigire umwimerere ndetse bibe birimo ubuhanga  n’ubutumwa kuri rubanda ,ahubwo bakihutira gushyira hanze indirimbo nyinshi mu gihe gito ngo bakunde bagaragare ko bari gukora cyane bityo babe babona amahirwe yo kwinjira mu irushanwa rya Guma Guma.  Indirimbo bakoze zigakundwa mu cyumweru kimwe , icya kabiri ntube ukizumva.

Guma Guma ubwaryo ni irushanwa rigamije guteza umuziki nyarwanda imbere ariko abahanzi ntibagakwiriye guhanga ariryo bahangira kuko ntiryajyamo abahanzi bose bo mu Rwanda.

2.Gushaka kumenyekana vuba

Gushaka kumenyekana vuba  ni rimwe mu makosa abahanzi bakora bibwira ko bari kubaka izina nkuko imvugo y’abubu ibivuga nyamara ntibamenye ko iyo bagana atari heza.

Muri iki gihe, umuhanzi/umuririmbyi atangira ubuhanzi bwe akumva yahita aba icyamamare atitaye ku nzira byanyuramo. Kwiyandarika(ku bakobwa), gutanga ruswa , kwivuga ibigwi cyangwa gutangaza amakuru adafite aho ahuriye n’ubuhanzi bwabo, ni zimwe mu nzira abahanzi bakunda gukoresha baca inzira y’ubusamo  kugira ngo bamenyekane.

Kidum

Uwitonze amira ibinoze, ku myaka 30 Kidumu amaze muri muzika, kuri ubu nibwo atangiye gusarura amatunda yaruhiye iyi myaka yose

 Uko umuhanzi arushaho kuvugwaho imico cyangwa amakuru atari meza, aho gukora indirimbo zifatika, niko abanyarwanda cyangwa abakunzi b’umuziki muri rusange bagenda bamuvaho , mu gihe we aba akeka ibyo akora ari ukubigarurira.

Gukora umuziki biravuna kandi bisaba igihe guhanga igihangano kidasaza, kwamamara birakorerwa kandi bizanwa n’ibikorwa ntibizanwa no guhora mu itangazamakuru wiyamamaza kandi ibikorwa bisa n’ibya ntabyo.

3.Ubunebwe

Hambere mu myaka yo muri za 1970,80 na 1990 mu Rwanda habaga inzu imwe itunganya umuziki y’icyahoze ari Orinfor kuri ubu yabaye RBA(Rwanda Broadcasting agency). Umuhanzi washakaga gukora indirimbo byamusabaga kubanza kuyisubiramo inshuro nyinshi agafata amagambo ayigize ndetse n’injyana yayo kugira ngo atazamara igihe kirekire ayisubiramo kuko muri icyo gihe mudasobwa zari zitaratangira gukoreshwa.  Ibi ntibyari kumworohera byibuze atazi igicurangisho nibura kimwe cya muzika.

Byumvuhore , umwe mu bahanzi bakomeye muzika nyarwanda yagize, aririmba anicurangira indirimbo ze zose

Abahanzi b’iki gihe, bitewe n’ikoranabuhanga rigenda ryoroshya ibintu, usanga bagira ubunebwe bwo kwiga ibicurangisho bya muzika byazajya binabafasha nibura gukora muzika yabo y’umwimerere.

Ntawe uvuka azi ibicurangisho bya muzika binyuranye ariko birigwa. Nk’umuhanzi uzi icyo ashaka kugeraho atari babandi ba rukurikirizindi, yagakwiriye byibuze kwiga igicurangisho cya muzika , bikanamworohereza mu gihe cyo gucuranga umuzika w’umwimerere(Live music) kuko igihe cya Playback(gucuranga hakoreshejwe mudasobwa) cyararangiye.

Ubunebwe kandi bugendana no kwigana indirimbo z’abandi bahanzi cyangwa injyana zabo(gushishura mu mvugo y’abubu). Indirimbo umuhanzi yigannye ahandi, biragoye ko yakundwa , igahora yumvwa nibura igihe kingana n’umwaka kuko nyine atarusha uwayihimbye kandi abakunzi ba muzika nyarwanda bazi kumva injyana z’umwimerere.

4.Kutagira umwimerere mu buhanzi

a

s

Kugira umwimerere mu bihangano nibyo byatumye Musoni Evariste, nyuma y’imyaka 42 adataramira abanyarwanda, abasha kuzuza Salle ya Saint Paul kandi kuri uwo munsi hari umukino wahuzaga ikipe zifite abafana benshi mu Rwanda:Rayon Sport FC na APR FC

Iyi ngingo iruzuzanya n’iy’iyibanziriza. Iyo umuhanzi azi kwicurangira ibicurangisho bimwe bya muzika, biramworohera kuba yabasha guhanga igihangano cy’umwimerere kidasaza . Bimufasha kuba yayobora umutunganyiriza muzika(Producer), uburyo n’injyana ashaka bityo igihangano cye kikaza ntakindi bisa mu byabayeho n’ibizagikurikira.   

4.Kutemera kunengwa

Burya inshuti nziza si ihora igutaka gusa, inshuti nziza ni yayindi ikubwira ko hari aho utitwara neza, ikakubwira ingeso mbi ikubonaho kugira ngo wikosore.

diamond

Amagambo Diamond aheruka kuvuga ku bahanzi nyarwanda mu ntangiriro ya 2015, aho kuyakuramo isomo , benshi bihutiye kumwamagana

Abahanzi benshi b’iki gihe ntibakunda kunengwa cyangwa kubavugaho ibitagenda neza. Kutemera kunengwa bituma batamenya n’aho bagirira intege nke ngo babe bahakosora . Kudatera intambwe mu buhanzi kubera kutemera kugirwa inama bituma abahanzi bamwe na bamwe bakora indirimbo zikundwa icyumweru kimwe gusa ubundi zikaba zirangije akazo.

5. Kudatanga ubutumwa mu bihangano

Ubusanzwe mu bintu bigaragaza umuhanzi w’umuhanga, bikaba byanatuma anakundwa(ibihangano) kurushaho kandi igihe kinini, ni ubutumwa atanga abunyujije muri muzika ye. Kwitegereza ibibazo cyangwa imiterere ya sosiyete ni kimwe kimufasha kunoza no kugeza ku bantu ubutumwa bunyuranye, bwaba ububigisha cyangwa ububakebura ku ngeso runaka.

Kuba abahanzi basigaye baririmba nta butumwa batanga bwumvikana cyangwa ngo wumve ko koko igihangano kirimo ubuhanga no kujya mu nganzo ni indi mpamvu itumye ibihangano by’abahanzi nyarwanda bitagikundwa igihe kirekire.

6.Kutagira ikipe ibafasha mu buhanzi

Muri iki gihe biragoye ko umuhanzi yakwimenya muri byose:Gukora indirimbo mu majwi n’amashusho, kuyimenyekanisha, kwishakira ibitaramo n’ibindi binyuranye .

 Iyo uganiriye na benshi mu bahanzi nyarwanda , bakubwira ko babuze umujyanama(Manager) ngo batere imbere. Nyamara nta muntu wakwiyemeza kugufasha no  kugufasha kuzamura impano wifitemo mu gihe ugikora umuziki mwigananano, igihe uhora mu itangazamakuru wiyandarika aho guhoramo havugwa ibikorwa byawe bya muzika, igihe udafite ibihangano by’umwimerere n’ibindi biranga umuhanzi uzi icyo ashaka.

Ikibazo gikomeye, ni uko usanga n’abahanzi bamaze kugira icyo bageraho, batamenya akamaro ko kugira ikipe y’abantu babafasha muri muzika yabo. Mu kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira, kugira ngo umuhanzi agire ibihangano bifite ireme kandi binonosoye, ni uko aba afite abamufasha mu mirimo imwe ni imwe hanyuma nawe agashyira imbaraga ku gihangano cye. Iyo imirimo yose ayirunzeho, byane bikunze bimwe biramfa, harimo no kuba atabasha guhimba no kuririmba indirimbo y’ibihe byose.

7.Kumva ko hari aho bageze

Hari igihe umuhanzi atangira neza, afite ibihangano wumva ko bifatika, yamara gutumirwa mu bitaramo kabiri, akagereka akaguru ku kandi akumva ko yageze iyo agera. Ibi bikurikirwa no guhindura imico n’imyifatire(mu buryo bubi), imyitozo no kongera kwita ku buhanzi bwe akabishyira ku ruhande, iherezo ni ugusubira inyuma no

8.Kurebera ku bandi

Biragoye kubona umuhanzi nyarwanda ufite gahunda y’igihe kirambye ya muzika ye. Buri we se aba acunga ngo runaka yakoze indirimbo, nanjye reka ngire bwangu nsohore iyanjye. Iri rushanwa ridafite ishingiro niro rituma abahanzi bakora indirimbo huti huti ntibazitondera ngo zizajye hanze koko zifatika.

Iki kigendana no gushaka kumera nk’uko abandi bahanzi babayeho harimo n’abo mu bihugu byateye imbere cyane muri muzika kandi baca umugani ngo Ingendo y’undi iravuna.  Uku kutagira umurongo ngenderrwaho nayo ni indi mu mpamvu ituma ibihangano by’abahanzi nyarwanda bitamara kabiri .

9.Uruhare rw’itangazamakuru

Iyo ukomye urusyo ukoma n’ingasire. Kuba abahanzi batagira umwimerere mu bahanzi bwabo no gukora muzika y’ibihe byose , itangazamakuru muri rusange ribigiramo uruhare ruzigiye n’urutaziguye. Hari abahanzi baba ari abahanga ntibahabwe umwanya n’itangazamakuru ngo bageze ibihangano byabo ku banyarwanda, ahubwo abahanzi bamwe bitewe n’impamvu zinyuranye harimo ikimenyane na ruswa uko yaba isa kose akaba aribo bahozwa ku ibere.

Ingaruka ni uko na wawundi wari ufite ubwo buhanga , agenda acika intege kubera kudahabwa umwanya ngo agaragarize abanyarwanda impano yifitemo. Guha umwanya munini abahanzi badashoboye kandi nta bihangano bifatika bafite , ni indi mpamvu ituma abanyarwanda barambirwa indirimbo zimwe bahora bumvishwa .

Muzika ni umwuga nk’iyindi, watunga uwukora igihe awuhaye agaciro kandi agahabwa umwanya . Gutera imbere, kwamamara no kugira ibihangano bifite ireme biravuna kandi biraharanirwa . Abahanzi bacu barimo abahanga kuburyo bashyizemo imbaraga byazabateza imbere kugeza ku rwego mpuzamahanga bityo n’igihugu kikabyungukiramo.

Uku niko mbibona kandi si ihame. Nawe ufite ukundi ububibona.

Wowe ubibona ute?Ese wowe ubona ari iki gikwiriye gukorwa ngo muzika nyarwanda igire umwimerere, itere imbere kurushaho urwego iriho?

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • unknown9 years ago
    TRUE
  • fab9 years ago
    vraiment ibi byose ntacyo nanengaho kuko nanjye ndabibona pe izo nizo mpamvu kbsa.
  • 9 years ago
    uyu munyamakuru ni umucukumbuzi
  • Packson9 years ago
    kabisa abanyamakuru nibo babishe mubatangaza nta nikuntu kizima yakoze gidasanzwe bakumva ko babaye aba star ngo babavuze mu ma radio ndetse banyura nukurizo website zanyu
  • 9 years ago
    Icyo ndacyemera
  • ibyo nibyo kbsa9 years ago
    izo mpamvu nizo pe nanjye ndazemeye





Inyarwanda BACKGROUND