RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Gukunda "ODEUR YA OCEAN" nta nyanja n'imwe uzi ni ikibazo? Daddy de Maximo yagize icyo avuga kuri Shaddy Boo

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:27/08/2017 10:00
23


Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia (Shaddy Boo) ni umubyeyi w’abana babiri, yari umugore wa Producer Meddy Saleh ariko baratandukanye muri 2016, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho amafoto ye na video akunda gushyiraho bidakunze kuvugwaho rumwe



Kubera iyo mpamvu ndetse bamwe bakaba bamugaya bavuga ko yiyambika ubusa bikaba birarura abagabo b’abandi ndetse bikaba bidaha isura nziza abanyarwandakazi. Hari abandi ariko bavuga ko ntacyo bitwaye ko buri wese kuri iyi si afite uburenganzira bwo gukora ibimushimisha ndetse bagashimangira ko kwambara ubusa bamushinja atari byo kandi ko no kwica umuco aregwa bamurenganya.

Nubwo rero yari asanzwe azwi kuri Social Media gusa, mu minsi ishize yatumiwe kuri Television maze abanyamakuru bamubaza byinshi ku buzima bwe. Urebye aba banyamakuru mu bintu byinshi bashakaga kumenye kuri Shaddy Boo wabaye icyamamare biciye ku mbuga nkoranyamaga, harimo kumenya niba kuba ari Umusitari kuri Social Media anakurikiranwa cyane hari icyo bimwinjiriza.

Mu bisubizo byinshi yatanze muri ibyo biganiro kimwe cyaje kuba agatereranzamba ndetse benshi babigira urwenya abandi baramuseka bakomeje. Ubwo umunyamakuru yamubazaga ahantu akunda gusohokera ndetse n’icyo ahakundira, Shaddy Boo yavuzeko akunda gusohokera ku mazi mbese ku Nyanja. Yongeye kumubaza icyo ahakundira ndetse niba azi no koga, maze Shaddy Boo  asubiza ko atazi koga ko ahubwo akunda kubona abantu boga gusa ngo akunda cyane impumuro y’inyanja.

Yaragize ati:”Enfait, nkunda kubona abantu boga … no kumva iriya odeur ya ocean, biranshimisha cyane”. Ikibazo cyaje kuba amagorane rero ni aho umunyamakuru yamubajije ati ese ni iyihe Nyanja (Ocean) waba waragezeho? Atalantique cyangwa Pacifique? Aha Shadia yasubijeko nta Nyanja nimwe yari yageraho!

Kubera iyi mvugo “ODEUR YA OCEAN” no kwibaza ukuntu Shaddy Boo yakunze impumuro y’inyanja ariko akaba nta Nyanja n’imwe yari yageraho ni bimwe mu byatumye iyi nkuru iba kimomo hose. Abantu rero bayifashe mu buryo bwinshi butandukanye, havuzwe byinshi, handitswe byinshi ndetse ku mbuga nkoranyambaga hakozwe HashTag yahawe inyito ngo #OdeuryaOcean.

Kuberako rero hari abamusetse nakarenza urgero byatumye umuhanzi w’imideri Dady De Maximo yandika inyandiko ndende asaba abantu kudakomeza guseka uyu mwana w’umunyarwandakazi kuko ngo buri wese byamubaho kandi uwajora buri muntu atamuburaho ibisekeje

DORE INYANDIKO NDENDE YA DADY DE MAXIMO


 

Dady De Maximo ati "Please murekere aho ... mwibaze ari nkamwe bibayeho "

 

 

Bamwe babigize urwenya rukomeye

Imvugo ya Shaddy Boo yahinduwemo urwenya agahiryi

Hari abarengereye urwenya ruzamo n'amagambo akakaye

No mu zindi ndimi ...

Uko mbibona ...

1)Ntibishoboka ko wakunda impumuro y'ikintu utarakibona na rimwe.

2) Birashoboka ko Shaddy Boo atumvise neza ikibazo bamubajije

3) Birashoboka ko koko atazi icyo Atlantique na Pacifique bivuga

4) Urwenya ni rwiza ariko gutandukira hakazamo no gutukana ni bibi.

Amafoto yose yakuwe kuri Internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Davido6 years ago
    Reka nisekere sha kuko nanjye ejo niniyemera mu byo ntazi bazampa urw'amenyo. Dady, kurwanya ibyiyumvirokamere ntiwabishobora. Nawe nzi ko wasetse ukinanura. Niyihangane ubutaha ntazongera. Vana iterabwiba aho@Daddy
  • 6 years ago
    wenger out
  • Lambert6 years ago
    Daddy ibyo avuze ni ukuri nta n'umwe utagira inenge nta n'impamvu yo guserereza umuntu kubera ubumenyi buke afite kuko ntawumenya byose ariko ikindi nakongeraho n'uko dufite abantu benshi bashaka kumenyekana mu buryo bwose bushoboka, bigana abanyamahanga bigatuma bagwa mu gisebo nk'icyo.
  • Shelby6 years ago
    Kunenga ntakibazo kitimo ikibazo nukurengera. Njyewe ndumva ntakintu gitangaje kirimo since yashyize hanze ubuzima bwe icyo akoze kigomba kumenyekana biriya byo byari bisekeje sana nanjye byaransekeje. Naho uyu mugabo narekere aho kuvuga uko kuko ntawamurusha kunenga nibyo akora gusa. Nareke kwigira perfect kuko ntanumwe wabaperfect avuge igitekerezo cye neza. Tuzareke guseka se kdi tubishaka? Hubwo ibi byari bikenewe kuko wendabyatumye uriya mugore yitondera ibyo avuga yabanje kureba uwo ariwe.
  • Shenge6 years ago
    Maze kubibona maximo acunga inkuru iri kuri hit nawe akayuririraho kugirango tumwibuke.
  • BYINZUKI Jean Baptiste6 years ago
    Ese Daddy De Maximo ninde wakugize umuvugizi wa Shaddy Boo?Nta mpamvu yo kubabazwa n'umutwaro utikoreye.
  • Kalisa6 years ago
    Icyo umuntu yakwibaza kuri uriya mukobwa. Namashuri yize. Ese yagrukiye muwa kangahe?
  • Ibyo6 years ago
    uko mbibona najye! Daddy nasomye article ye aho yagiye akoresha ngo abantu baseka uriya mugore ngo bamutera isesemi nayandi magambo mabi y'igizengo azi ikinyarwanda kinshi,kndi ndabona nawe icye kimeze nki Gifaransa cyuwo yarengeraga,koresha amagambo mazima ureke gutukana aho max
  • Emily6 years ago
    1.birashoboka ko shaddy boo atari yumvishije neza ikibazo 2.birashoboka ko kubera kuba imbere ya camera uziko ugiye guca kuri television muri an exclusive interview byaramuteye ubwoba mo gake akavuga ibiterekeranye cyane ko atabimenyereye. 3.shaddy ashobore kuba atari azi gutandukanya ocean,lake,river,... Icyo namunenze njyewe 1.nuko yabivuze ubona abikomeyeho mu mvugo yo kwirya bikabije 2.nuko yagiye kuri social media nyuma yaho ati singombwa kubivuga dore aho narindi kuri indian ocean.muri make yahisemo kwinyuraguramo imbere y'u Rwanda rwose avuga ko atayizi kubera iki? Kdi yarayigezeho ngo singombwa kuvuga byose kdi mbona ntacyo atatwereka on social media cyane ko binamwinjiriza. 3.yize make byanze bukunze kuko umuntu wize yumva iyo ikintu nkicyi kimubayeho she should have owned her joke.akemera ko yacitswe aho kwidefanda ari nabyo batumye bifata indi ntera. Wowe dadi bivemo ibyo yakoze arabizi ibi ni ibintu bibaho na babou g twaramwibagiwe ahubwo ari kuri hit ngo baramusebya whatever abifitemo uruhare 100% nakenyere rero.
  • 6 years ago
    emfetsee nkunda odeur ya liqeur mu mata
  • pamela ishimwe6 years ago
    njye sinagaye Shaddyboo, ahubwo ndanenga umunyamakuru wamutumiye, normalement utumira umuntu wagize akamaro muri society,ufite talent wenda se ashaka gusangiza abanyarwanda,cga ufite icyo yagezeho adashaka kwihererana wenyine,noneho bikaba byagira icyo bifasha abanyarwanda muri rusange,kumuseka rero ndumva atariwe rwose ,nonese what did u expect from her koko nkumunyamakuru,geographie yayize he? ko mumurenganya ,urumva yarajyaga kumenyako mombasa yirirwa atwereka kuri social media arikumva audeur yaho ari yo ocean indien???? naho @ Daddy de maximo we arashaka kuvugira kunzoga zabandi ,shaddyboo hit ni hit ,na daddy nazane agakoryo ke tumu debatingeho arye hit
  • Liki6 years ago
    hhhhh #Daddy arashak kurya hit nawe yuririre kuri shaddy boo nibyo akeneye shittt
  • Manzi jeje6 years ago
    Hahahahaa ariko ndabakunda gusa!! Uyu Muntu mwamugabanyijeho ibitero koko uziko bikabije!! Daddy Asante sana kabisa, ubundi ibyiza nuko ubonye Umuntu wahuye na kaga ikihutirwa nu kumuhumuriza aho kumutererena!!
  • Linka6 years ago
    Enfete sinkunda odeur ya reaction za daddy de maximo kunkuru zitandukanyr
  • XBEATT6 years ago
    ARIKO MUREKE. KURASA IMBOGO BIBAHO CYANE AHUBWO MUKENEYE GUHINDURIRWA IBITEKEREZO SINABARENGANYA NIKO TWABAYE NIRYASHYARI BAVUGA RYACU SHADY KOMEZA UMANAGINGE IBORO YAWE UBAREKE NYAMARA IYO BAKUBONYE BARASHYA NGOAKAGABO GAHIMBAAKANDI KATARAZA
  • rwanda6 years ago
    daddy arashaka ko abona hit uuuu yewe gusa kuvugira nkabo nibyo biguhaye ishema ntasoni? numwana utazi kuvuga se uvugira erega nawe ngo ubwo ubaye intwari ?yataye umuco yariyemeye azikosore ajye atekereza mbere yo kuvuga kuvuga ko uryoherwa nibyo utararya bivuze iki?kwerekana ko hari ibihambaye wagezeho?biratangaje kubona umuvugira gusa nawe ufite icyo ushaka
  • Jado6 years ago
    Enfait inyandiko ya dady ifite odeur yi ibitutsi kbsa!!!! Agende gake nawe adahena mu bakwe.
  • papico6 years ago
    mbega Imvugo za daddy!!! nabuzemo ikintu kizima uretse ikinyarwanda gitukana gusaa!! i couldn't even read the whole of his text.
  • migambi6 years ago
    nubwo nange nemera ko tutagomba gukabya mu guha urw'amenyo umuntu winyuzemo ariko nanone hari ibyo yutagomba kwirengagiza. uyu ShaddyBoo akazi ke k'ingenzi ni ukugaragara muri social media, bivuze ko arwanira kiba public figure uko byagenda kose, dore ko atanatinya kwambara ibyo bamwe bita ko biteye isoni kugira ngo arusheho kumenyekana. iyo ukora uwo mwuga rero ugomba kuba witeguye n'ingaruka zizawuvamo cyane ko agakosa gato ukoze nako kaba public event. niba aziko hari faiblesse afite mu bumenyi ubu nubu agomba kwirinda za interview akajya agaragaza amafoto gusa. izi nazo ni ingaruka zo kwigira star udafite abajyanama.
  • 6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND