RFL
Kigali

Ese ko Ed Sheeran, Miley Cyrus, Jennifer Lopez n’abandi benshi barezwe gushishura indirimbo, kuki mu Rwanda bigirwa intambara?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/09/2018 16:59
4


Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ibijyanye no gushishura indirimbo. Ibi ni ukwigana indi ndirimbo yakozwe n’undi muhanzi hanyuma igahindurwaho utundu duto ubundi ikavamo indi ndirimbo nshya. Uyu muco wo gushishura ntiwakwitirirwa abanyarwanda, dore ko no mu bahanzi bakomeye ku isi iki kibazo cyagiye kivugwa.



Indirimbo nka ‘Live Your Life’ ya T.I na Rihanna, ‘We Can’t Stop’ ya Miley Cyrus, ‘The Rest of Your Life’ ya Ed Sheeran, ‘On The Floor’ ya Jennifer Lopez n’izindi nyinshi cyane zagiye zivugwaho kuba zarashishuwe ndetse rimwe na rimwe inkiko zikitabazwa. Mu gihe kuri iyi si gupfa guhimba ikintu cy’umwimerere bigoye, no mu muziki ni uko, hari abo inganzo ikamana bakaba bakwitabaza indirimbo z’abandi. Uretse ibyo kuvuga ngo inganzo yarakamye, bitewe n’ubwiza umuhanzi ashaka guha indirimbo, ashobora kwifashisha agace gato k’indi ndirimbo.

Kuki gushishura mu Rwanda byateje induru?

Nta wajya ku karubanda ngo ashime ibijyanye no gushishura ariko nta n’uwaterana amabuye cyane cyane ko n’ubwo izo ndirimbo ziba zashishuwe, ntiziba zabuze gukundwa. Ikibazo kiri muri ibyo, ni uko iyo indirimbo isohotse irimo akandi gace k’indi ndirimbo, abantu batungurwa no kuzavumbura ko hari indi isa nayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Gusa nanone kuko abahanzi bo mu Rwanda bakunze gushishura abahanzi b’abanyamahanga rimwe na rimwe kuba babonana ngo bagirane amasezerano runaka, bishobora kuba ari ibintu bigoranye.  Iyo nta wigeze amenya ko iyo ndirimbo yaba yarifashishije akandi gace k’indirimbo, niho usanga rubanda babifata nk’ubujura buturuka ku bunebwe cyangwa gukama kw’impano.

Ariko no kumenya uko ushishura ni ubuhanga (Sampling)…

Hari indirimbo nyinshi zagiye zigirwa nziza n’uburyo zavanzwemo utundi duce two mu zindi ndirimbo (sampling). Urugero nahita ntanga ni nk’indirimbo ‘No Love’ ya Eminem afatanyije na Lil Wayne. Iyi ndirimbo yakozwe n’aba baraperi babiri b’abahanga ariko mu nyikirizo yayo bavanzemo agace gato k’amajwi yo mu ndirimbo ‘What is Love’ ya Haddaway. Kuba harimo amajwi y’indi ndirimbo ntibyabujije iyi gukundwa, gusa ntibigeze bahisha ko bakoreshejemo andi majwi atari ayabo bwite.

Si iyi ndirimbo gusa kuko hari n’izindi nyinshi zagiye zikundwa ariko ugasanga zarifashishije uduce tw’izindi ndirimbo, twavuga nka ‘Wild Thoughts’ ya DJ Khaled, Rihanna na Bryson Tyler, ‘Nice For What’  na ‘In My Feelings’ za Drake, ‘Rockstar’ ya Post Malone, ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran, ‘Work’ ya Rihanna na Drake n’izindi nyinshi cyane. Izi ndirimbo zagiye zifashishamo uduce twakuwe mu zindi ndirimbo ariko mu buryo buzwi.

Hari izindi ndirimbo zagiye zisanga mu nkiko kubera gushishurwa nta burenganzira nka ‘Blurred Lines’ ya Robin Thicke na Pharell Williams, byavugwaga ko yashishuwe kuri ‘Got To Give It Up’ ya Marvin Gaye. Ibi byarangiye abakoze iyi ndirimbo batsinzwe mu rubanza bategekwa kwishyura hafi miliyoni 7 z’amadolari umuryango wa Marvin Gaye. Si aba gusa uwavuga imanza zo gushishurana ntiyazarangiza.

Isomo abahanzi bacu mu Rwanda bagakwiye kwiga

Kuba indirimbo yakwifashisha indi byo ubwabyo si ikibazo. Gusa mu bunyamwuga byagakwiye kumenyekana igasohoka abantu bazi ngo iriya ndirimbo ni iya runaka ariko yavanzemo  agace ko mu ndirimbo ya runaka.  Muri icyo gihe icyaba gisigaye kwaba ari ukumva ubwiza bw’iyo ndirimbo, kuko nta wazinduka ngo avuge ngo runaka yashishuye kandi nyir’ubwite yaravuze uko byagenze indirimbo ikorwa.

Umuhanzi abishatse yavuga ko yasubiyemo indirimbo runaka (Cover) aho kuyita iye kandi ntacyo yongeyeho nta n’icyo yakuyeho. Urugero rwiza ni Burabyo Yvan aka Buravan, wasubiyemo indirimbo ‘Mary Did You Know’ ariko ntiyihandagaze ngo ayite indirimbo ye. Gusubiramo indirimbo y’abandi ntibyabuza abantu kuyikunda, dore ko hari n’abatunzwe nabyo gusa, urugero ni itsinda Pentatonix.

Kanda hano urebe zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye zagiye zikorwa hagendewe ku zindi:

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter5 years ago
    Kuba bararezwe gushishura ukabimenya uri muRwanda birahagije kumenya ko nabo byabaga byagizwe intambara
  • Arnd5 years ago
    Tandukanya ijambo gushishura na cover or wabisabye , abo hanze ntitwabyita gushishura
  • kuva5 years ago
    Bavuga ko umuntu ari umuhanzi iyo ahanze ikintu kidasanzwe naho iyo wiganye iby' abandi ntabwo uba wahanze, rero bahanzi nimuhange umwimerere wanyu mureke kunosha kutuntu tw' abandi ngo muduhuze n' utwanyu. niba inganzo irangiye ubwo ntimukiri abahanzi muzafate indi nyito.
  • 5 years ago
    Mumamagambo make abanyarwanda ntibabyishimiye,none kuki abo bahanzi niba bashaka gushimisha abanyarwanda kuki bakora ibyo batishimira.....ababahamzi bomurwanda ndabona batazi isoko ryabo icyo rikeneye.nibabireke rwose ntabyo dushaka bikomeza kuduteza abo bahanzi bo muritanzania nahandi.....





Inyarwanda BACKGROUND