RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko byari bimeze i Gicumbi mu gitaramo cya mbere cy'irushanwa rya PGGSS8

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/05/2018 16:46
3


Irushanwa rihuza abahanzi nyarwanda n’abafana babo rya Primus Guma Guma Super Star kuri ubu riri kuba ku nshuro yaryo ya munani (PGGSS8). Kuri iyi nshuro RoadShow zatangiriye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018.



Inyarwanda.com twabakurikiraniye uko iri rushanwa riri ryagenze kugira ngo abatabashije kugera i Gicumbi namwe mubashe kumenya uko byari byifashe mu gitaramo cya mbere cya PGGSS8. Abahanzi 10 bari guhatana mu irushanwa rya PGGSS8 ni: Mico The Best, Uncle Austin, Jay C, Khalfan, Christopher, Young Grace, Queen Cha, Bruce Melody, Just Family ndetse n’itsinda rya Active. 

Umuhanzi uzegukana iki gikombe azaba ari uwatowe n’abagize akanama nkemurampaka uyu akazahembwa miliyoni makumyabiri (20,000,000 Frw) mu gihe uzatorwa n'abafana ku bwinshi we azahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000Frw).

PGGSS8

Abantu bari kuri Stade ya Gicumbi ari benshi

Kuri Stade ya Gicumbi umutekano wari wose, abakunzi b'umuziki bahageze kare kandi ari benshi aho bari biganjemo urubyiruko bigaragara cyane ko bari bafitiye inyota umuziki nyarwanda. Abashyushyarugamba babiri MC Sylvie na MC Buryohe ni bo bayoboye iki gitaramo mu gihe DJ Bisoso yavangavangaga imiziki. Abafana batandukanye bari bafite ibirango bigaragaza abahanzi baje gufana ndetse babigaragarije abashyushyarugamba ubwo bari barimo kuvuga amazina y'abo bahanzi bashyigikiye.

PGGSS8

Abenshi mu baje kureba Guma Guma Road Show ya mbere ni urubyiruko

PGGSS8

Hateguye neza mu birango byamamaza Bralirwa

PGGSS8

MC Sylvie, MC Buryohe na DJ ubwo bari bageze ku rubyiniro

PGGSS8

Abafana bari barimo gufana banasoma kuri ka Primus

PGGSS8

Abafana benshi bari bafite ibirango biriho abahanzi baje gushyigikira

Muri iri rushanwa abahanzi baririmbye umuziki w'umwimerere (Live Music). Ku mwanya wa mbere ku rubyiniro habanje itsinda rya Just Family, ryaserutse rigaragara neza cyane mu myambaro y'umweru. Just Family bahereye ku ndirimbo yabo 'Bareke' aho bari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi ryabafashije kuri stage. 

PGGSS8

Just Family ku rubyiniro

Nyuma yabo hakurikiyeho Queen Cha wahereye ku ndirimbo 'Rugari' akurikizaho Kizimyamwoto yakoranye na Safi Madiba. Queen ntitwatinya kuvuga ko yari afite abafana benshi na cyane ko abenshi bari bafite impapuro zimwamamaza zari zanditseho ngo 'Tora Queen Cha nimero 8'

PGGSS8

Queen Cha ku rubyiniro

PGGSS8

Abafana ba Queen Cha

Umuhanzi wagiye ku rubyiniro ku mwanya wa gatatu ni Young Grace winjiye mu ndirimbo nziza cyane ya Hip Hop. Abafana benshi bahise bamuhamagara mu izina bimutera akanyamuneza. Young Grace yakurikijeho indirimbo 'Hello Boss' abafana bamugaragariza ko bayizi nuko bayiririmbana nawe.

PGGSS8

Young Grace ku rubyiniro yitwaye neza

Nyuma ya Young Grace hakurikiyeho umuhanzi ubimazemo igihe kitari gito ariko winjiye muri Guma Guma ku nshuro ye ya mbere, uwo akaba ari Uncle Austin wahereye ku ndirimbo ye 'Ibihe Byose'. Uncle Austin wari ufite umubare utari mucye w’abafana yakurikijeho 'Everything' yakoranye na Meddy abafana benshi bamufasha kuyiririmba.

PGGSS8

Uncle Austin ku rubyiniro

PGGSS8

Austin yaririmbye yishimiwe n'abafana

Mico The Best ni we wakurikiye Uncle Austin. Yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo 'Akabizu' ikunzwe cyane na benshi, akaba ari indirimbo abafana banamufashije kuyiririmba ubona bizihiwe cyane.

PGGSS8

Mico The Best ku rubyiniro

PGGSS8

Bamwe mu bafana ba Mico banahekanye kugira ngo bamufane neza

Mico akiva ku rubyiniro hagiyeho itsinda ry’abasore batatu, Active. Batangiriye ku ndirimbo yabo 'Aisha' muri bwa buryo bw’imibyinire yabo yihariye. Nyuma ya Aisha baririmbye 'Udukoryo'.

PGGSS8

Active ku rubyiniro basusurukije abafana cyane

PGGSS8

Abafana ba Active

Itsinda rya Active ryakurikiwe na Bruce Melody, umuhanzi wakanguye benshi mu buryo bugaragara. Yinjiriye mu ndirimbo ye 'Ndakwanga' izwi na benshi mu bari bari muri Stade ya Gicumbi. Ijwi rye ry’umwimerere ryatumye bamwe mu bafana babura uko bifata. Bruce Melody yanyuzagamo akabasaba kuririmbana nawe ibyuma bicecetse, ikintu cyagaragaje cyane ko yigaruriye imtima ya benshi.

PGGSS8

Bruce Melody yahagurukije Stade mu buryo bugaragara

Yakurikijeho 'Ndumiwe' arinda ava ku rubyiniro bigaragara ko abafana bakimushaka cyane ndetse banamutitiriza ngo aririmbe 'Ikinya'. Nyuma ya Bruce Melody hagiyeho Christopher wakirijwe amashyi menshi cyane mu ndirimbo ye 'Ijuru Rito' akurikizaho Birahagije.PGGSS8

Christopher ku rubyiniro

PGGSS8

Christopher yishimiwe n'abafana biganjemo ab'igitsina gore

Umuhanzi ugiye muri Guma Guma ku nshuro ye ya mbere, Jay C ni we wakurikiye Christopher. Jay C yahereye ku ndirimbo ye 'Sentiment' asoreza ku ndirimbo 'Isugi' nayo bigaragara ko abafana bayizi cyane.

PGGSS8

Jay C ku rubyiniro

Khalfan nawe ugiye muri Guma Guma ku nshuro ya mbere ni we wakurikiye Jay C ku rubyiniro. Yatangiriye ku ndirimbo 'Nabo Sibo' akurikizaho 'Baby Love' yakoranye na Marina.

PGGSS8

Khalfan ku rubyiniro

Khalfan yongeye kuvugira ku rubyiniro ko iri rushanwa baririmo babikwiye ati “Iri rushanwa turirimo tubimerita (tubikwiriye)". Khalfan ni we muhanzi wasoje Road Show y’uyu munsi mu gitaramo cyabereye mu karere ka Gicumbi.

PGGSS8

Khalfan yahamije ko bagiye mu irushanwa babikwiye

PGGSS8

Abagize akanama nkemurampaka

AMAFOTO: Emmanuel Cyiza-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb5 years ago
    Manawe congz to you Austin wadushimishije igicumbi nubwo warurwayepe wabikoze neza you are number 3
  • Julius 5 years ago
    Bruce melodie=35.000.000frw
  • Frank5 years ago
    Ubundi niya christopher kbs





Inyarwanda BACKGROUND