Irushanwa rihuza abahanzi nyarwanda n’abafana babo rya Primus Guma Guma Super Star kuri ubu riri kuba ku nshuro yaryo ya munani (PGGSS8). Kuri iyi nshuro RoadShow zatangiriye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018.
Inyarwanda.com twabakurikiraniye uko iri rushanwa riri ryagenze kugira ngo abatabashije kugera i Gicumbi namwe mubashe kumenya uko byari byifashe mu gitaramo cya mbere cya PGGSS8. Abahanzi 10 bari guhatana mu irushanwa rya PGGSS8 ni: Mico The Best, Uncle Austin, Jay C, Khalfan, Christopher, Young Grace, Queen Cha, Bruce Melody, Just Family ndetse n’itsinda rya Active.
Umuhanzi uzegukana iki gikombe azaba ari uwatowe n’abagize akanama nkemurampaka uyu akazahembwa miliyoni makumyabiri (20,000,000 Frw) mu gihe uzatorwa n'abafana ku bwinshi we azahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000Frw).
Abantu bari kuri Stade ya Gicumbi ari benshi
Kuri Stade ya Gicumbi umutekano wari wose, abakunzi b'umuziki bahageze kare kandi ari benshi aho bari biganjemo urubyiruko bigaragara cyane ko bari bafitiye inyota umuziki nyarwanda. Abashyushyarugamba babiri MC Sylvie na MC Buryohe ni bo bayoboye iki gitaramo mu gihe DJ Bisoso yavangavangaga imiziki. Abafana batandukanye bari bafite ibirango bigaragaza abahanzi baje gufana ndetse babigaragarije abashyushyarugamba ubwo bari barimo kuvuga amazina y'abo bahanzi bashyigikiye.
Abenshi mu baje kureba Guma Guma Road Show ya mbere ni urubyiruko
Hateguye neza mu birango byamamaza Bralirwa
MC Sylvie, MC Buryohe na DJ ubwo bari bageze ku rubyiniro
Abafana bari barimo gufana banasoma kuri ka Primus
Abafana benshi bari bafite ibirango biriho abahanzi baje gushyigikira
Muri iri rushanwa abahanzi baririmbye umuziki w'umwimerere (Live Music). Ku mwanya wa mbere ku rubyiniro habanje itsinda rya Just Family, ryaserutse rigaragara neza cyane mu myambaro y'umweru. Just Family bahereye ku ndirimbo yabo 'Bareke' aho bari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi ryabafashije kuri stage.
Just Family ku rubyiniro
Nyuma yabo hakurikiyeho Queen Cha wahereye ku ndirimbo 'Rugari' akurikizaho Kizimyamwoto yakoranye na Safi Madiba. Queen ntitwatinya kuvuga ko yari afite abafana benshi na cyane ko abenshi bari bafite impapuro zimwamamaza zari zanditseho ngo 'Tora Queen Cha nimero 8'
Queen Cha ku rubyiniro
Abafana ba Queen Cha
Umuhanzi wagiye ku rubyiniro ku mwanya wa gatatu ni Young Grace winjiye mu ndirimbo nziza cyane ya Hip Hop. Abafana benshi bahise bamuhamagara mu izina bimutera akanyamuneza. Young Grace yakurikijeho indirimbo 'Hello Boss' abafana bamugaragariza ko bayizi nuko bayiririmbana nawe.
Young Grace ku rubyiniro yitwaye neza
Nyuma ya Young Grace hakurikiyeho umuhanzi ubimazemo igihe kitari gito ariko winjiye muri Guma Guma ku nshuro ye ya mbere, uwo akaba ari Uncle Austin wahereye ku ndirimbo ye 'Ibihe Byose'. Uncle Austin wari ufite umubare utari mucye w’abafana yakurikijeho 'Everything' yakoranye na Meddy abafana benshi bamufasha kuyiririmba.
Uncle Austin ku rubyiniro
Austin yaririmbye yishimiwe n'abafana
Mico The Best ni we wakurikiye Uncle Austin. Yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo 'Akabizu' ikunzwe cyane na benshi, akaba ari indirimbo abafana banamufashije kuyiririmba ubona bizihiwe cyane.
Mico The Best ku rubyiniro
Bamwe mu bafana ba Mico banahekanye kugira ngo bamufane neza
Mico akiva ku rubyiniro hagiyeho itsinda ry’abasore batatu, Active. Batangiriye ku ndirimbo yabo 'Aisha' muri bwa buryo bw’imibyinire yabo yihariye. Nyuma ya Aisha baririmbye 'Udukoryo'.
Active ku rubyiniro basusurukije abafana cyane
Abafana ba Active
Itsinda rya Active ryakurikiwe na Bruce Melody, umuhanzi wakanguye benshi mu buryo bugaragara. Yinjiriye mu ndirimbo ye 'Ndakwanga' izwi na benshi mu bari bari muri Stade ya Gicumbi. Ijwi rye ry’umwimerere ryatumye bamwe mu bafana babura uko bifata. Bruce Melody yanyuzagamo akabasaba kuririmbana nawe ibyuma bicecetse, ikintu cyagaragaje cyane ko yigaruriye imtima ya benshi.
Bruce Melody yahagurukije Stade mu buryo bugaragara
Yakurikijeho 'Ndumiwe' arinda ava ku rubyiniro bigaragara ko abafana bakimushaka cyane ndetse banamutitiriza ngo aririmbe 'Ikinya'. Nyuma ya Bruce Melody hagiyeho Christopher wakirijwe amashyi menshi cyane mu ndirimbo ye 'Ijuru Rito' akurikizaho Birahagije.
Christopher ku rubyiniro
Christopher yishimiwe n'abafana biganjemo ab'igitsina gore
Umuhanzi ugiye muri Guma Guma ku nshuro ye ya mbere, Jay C ni we wakurikiye Christopher. Jay C yahereye ku ndirimbo ye 'Sentiment' asoreza ku ndirimbo 'Isugi' nayo bigaragara ko abafana bayizi cyane.
Jay C ku rubyiniro
Khalfan nawe ugiye muri Guma Guma ku nshuro ya mbere ni we wakurikiye Jay C ku rubyiniro. Yatangiriye ku ndirimbo 'Nabo Sibo' akurikizaho 'Baby Love' yakoranye na Marina.
Khalfan ku rubyiniro
Khalfan yongeye kuvugira ku rubyiniro ko iri rushanwa baririmo babikwiye ati “Iri rushanwa turirimo tubimerita (tubikwiriye)". Khalfan ni we muhanzi wasoje Road Show y’uyu munsi mu gitaramo cyabereye mu karere ka Gicumbi.
Khalfan yahamije ko bagiye mu irushanwa babikwiye
Abagize akanama nkemurampaka
AMAFOTO: Emmanuel Cyiza-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO