Mu ijoro ryo ku wa 31/12/2014 nibwo habaye ibirori byiswe THE VIBE PARTY yari igamije guhuza abantu bagasangira, bagasabana mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya wa 2015. Umuhanzi Diamond Platinumz n'umukunzi we bari bitabiriye ibi birori bakaba barasabanye cyane n'abanyarwanda.
Nk'uko byari biteganyijwe, THE VIBE PARTY yabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo ku itariki ya 31/12/2015. Kwinjira muri ibi birori byari amafaranga ibihumbi icumi(10.000 Frw). Uretse gusabana, kwidagadura no kwitegura gutangira umwaka mushya, hari hateganyijwe ko umuhanzi Diamond yiyereka abafana bari bamutegereje n'amatsiko menshi, aha akaba yarahasesekaye ari kumwe n'umukunzi we Zari batagisigana muri iyi minsi.
Reba hano uko byagenze mu mafoto:
Ram -G Lambert, umunyamakuru kuri Radio 10
Ababyinnyi ba Diamond
Abafana bari bategereje umuhanzi Diamond n'amatsiko menshi
Diamond agera kuri Expo Ground, ahari habereye The Vibe Party aherekejwe n'umukunzi we mushya Zari
Diamond, Zari hamwe na Bubu umuyobozi wa East African Promoters ari nayo yazanye uyu muhanzi mu Rwanda
Abasore bagize itsinda rya B-KGL bacungiraga umutekano hafi
Zari iyo ari hafi y'umukunzi aba atuje
Uru nirwo rukweto Zari yari yambaye
Ibyo kurya byari biteganyijwe
Diamond agera ku rubyiniro
Bamwe bishimiye kumubona, abandi barafata amafoto y'urwibutso
Diamond aririmbira abafana be
Photo:Jean Chris Kitoko
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO