Mu minsi ishize nibwo habaye ikiganiro nabanyamakuru cyari kigamije gutangaza bimwe mu bijyanye na Music Awards Rwanda, ibihembo bigiye gutangira kugenerwa abahanzi bahize abandi muri muzika ya hano mu Rwanda. nyuma y'iki kiganiro nabanyamakuru twabakurikiraniye twanagerageje kubaza bamwe mu banyamakuru uko bakiriye iki gikorwa.
Nyuma y'iki kiganiro n'abanyamakuru twabakurikiraniye twegereye bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro bahamya ko byanze bikunze ibi bihembo byagirira akamaro umuziki w'abanyarwanda mu gihe byaba bikozwe neza kandi mu mucyo ku buryo bizaba nta makemwa ngo bibe btakaza icyizere mu banyarwanda nkuko byakunze kugenda bigendekera byinshi mu bihembo bigenerwa abahanzi hano mu Rwanda.
Ibi bihembo bigiye gutangwa bwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 bizatangirwa mu birori bizaba tariki 1 Ukuboza 2018 muri Kigali Serena Hotel. Nkuko byatangajwe ngo mu byumweru bitatu biri imbere harakorwa igikorwa cyo gushyira abahanzi mu byiciro.
REBA HANO IBYICIRO ABAHANZI BAZABA BAHATANAMO:
BEST ARTIST OF THE YEAR
BEST MALE ARTIST OF THE YEAR
BEST FEMALE ARTIST OF THE YEAR
BEST GROUP OF THE YEAR
BEST HIP HOP ARTIST OF THE YEAR
BEST R&B ARTIST OF THE YEAR
BEST AFROBEAT ARTIST OF THE YEAR
BEST GOSPEL ARTIST OF THE YEAR
BEST SONG OF THE YEAR
BEST PRODUCER OF THE YEAR
BEST VIDEO MUSIC OF THE YEAR
SONG WRITTER OF THE YEAR
BEST DJ OF THE YEAR
BEST UPCOMING ARTIST OF THE YEAR
LIFETIME ACHIEVEMENT OF THE YEAR
BEST TRADITIONAL SONG OF THE YEAR
Uhereye ibumoso ni Richrd Kwizera, Judo Kanobano, Dennis Nsanzamahoro, Muyoboke Alex na Makenzi bari mu bari gutegura iki gikorwa! Abatabashije kuboneka ni David Bayingana na Marie France n'abandi byavuzwe ko bafite impamvu
Abagabo bari gutegura iki gikorwa bijeje abanyamakuru ko ari igikorwa kizanyura mu mucyoBamwe mu bagabo bari gushyira imbaraga mu kuba iki gikorwa cyagenda neza
TANGA IGITECYEREZO